Me Bukuru Ntwali azashyingurwa ku wa Kane, umuryango we uti “impamvu z’urupfu rwe ntabwo tuzireba cyane”

Uyu Munyamategeko wakundaga kugaragaza ibibazo biri mu Burasirazuba bwa DR.Congo, yapfuye ku wa 2 Kamena 2021, “abari Nyabugogo bavuze ko yiyahuye amanutse mu nzu ya kane y’isoko rizwi nk’Inkundamahoro.”

Me Bukuru Ntwari urupfu rwe rwababaje abo mu muryango we na bamwe mu bamuzi twaganiriye (Photo RBA)

Ku Cyumweru Umuseke wabonye itangazo ryanditswe n’umuryango we rimenyesha igihe azashyingurirwa ko ari tariki 10 Kamena 2021.

Muri iryo tangazo hari aho umuryango we ugira uti “Umuryango uboneyeho umwanya wo gusaba abantu kudaha agaciro amakuru adahuje n’ukuri akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru bitandukanye ku bijyanye n’urupfu rw’umuvandimwe wacu ahubwo hagategerezwa ibizava mu iperereza ry’inzego za Leta zibikurikirana.”

Umuseke washatse kumenya niba abo mu muryango wa me Bukuru Ntwali baramaze guhabwa ibyo byavuye mu iperereza, tuvugana na Dickson Shoneri Muganwa, Umukuru w’Umuryango.

Dickson Shoneri yabwiye Umuseke ko ari we wanditse ririya tangazo, ndetse yemeza ko nta cyahindutse kuri gahunda yo gushyingura Me Bukuru Ntwali ko ari ku wa Kane tariki 10 Kamena 2021.

Twamubajije amakuru bahawe ku cyateye urupfu rwa Me Bukuru Ntwali nk’uko basabye mu itangazo abantu gutegereza ibizava mu iperereza.

Adusubiza agira ati “Ntabwo ndi aho ikiriyo kiri kubera, uyu munsi ndi i Rwamagana ku kazi, ariko ejo nzagerayo, ntabwo nabajije kuri telefoni ngo menye ko hari icyo bababwiye iperereza ryagezeho, ariko.. ese ubundi ho,… Twe dufata ko umuntu yapfuye no kumusezera, impamvu n’ibindi ntabwo tubireba cyane.”

Umuseke wahise umwibutsa ko mu itangazo bavuga ko hari amakuru yaje aherekeje urupfu rw’umuvandimwe wabo atavuga ukuri, tumubaza niba hari ‘ukuri babwiwe’.

Dickson Shoneri ati “Ntacyo baratubwira. Ariko ntekereza ko ejo natwe tuzababaza niba hari icyo bagezeho, cyangwa biba bigikomeje ngira ngo.”

 

Gahunda yo gushyingura Me Bukuru Ntwali

Saa 7hOO a.m hazabaho gufata umurambo mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kacyiru.

Saa 8hOO a.m Hazabaho umuhango wo gusezera Me Bukuru Ntwari iwe mu rugo Kimisagara, ku Ntaraga.

12h00 p.m Hazabaho umuhango wo gushyingura ku irimbi rya Rusororo.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/kigali-umunyamategeko-me-bukuru-ntwari-ni-we-wahanutse-mu-igorofa-arapfa.html

UMUSEKE.RW

Share This Article
4 Comments
  • Niyigendere.Natwe tuzamukurikira ejo.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana kandi bayishaka bashyizeho umwete,ntibibere gusa mu by’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Mbere y’uwo munsi,ijambo ry’Imana rivuga ko umuntu aba ameze nk’usinziriye mu kuzimu.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates.Ijambo ry’Imana siko rivuga.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

    • Umuzuko uhabanye no kuvuga ko upfuye aba yitabye Imana.Niba koko upfuye aba yitabye Imana,byaba bisobanura ko nta muzuko uzabaho.Nyamara muli Yohana 6:40,Yezu yabisobanuye neza.Yavuze ko upfa yizeraga Imana,nukuvuga yirindaga gukora ibyo itubuza,azazuka ku munsi wa nyuma,ahembwe ubuzima bw’iteka (muli paradizo).Uko niko kuri gutandukanye no kuvuga ko upfuye aba yitabye imana.Ni ikinyoma cyahimbwe n’umugereki witwaga Socrates.Gishyigikirwa n’umunyedini wali akomeye witwaga Saint Augustin d’Hippone.Yandika ibitabo ashyigikiye icyo kinyoma kidashingiye kuli bible.Abantu barabyemera.

  • Muzabyihorere kwirirwa mwibabaza mubabaza ibyo babonye kuko bazabashavuza gusa bamukiniraho. Hari undi mwigeze mubona batangaza ukuri ko bamwishe ? Dore ngo yarazamutse arinaga. Haaaa, Hanyuma asunikwa nande ko yari yamaze kwiniga ?
    Mu kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko iperereza ryagaragaje ko Bukuru yiyahuye.

    Ati “Twebwe ibyo twagenje nk’urwego rw’ubugenzacyaha, biragaragaza neza ko yiyahuye. Amashusho ya camera z’igihe yinjiye, uko yaje arinjira, arazamuka muri etage ageze hejuru arinaga. Ibyo nta gushidikanya kurimo.”

Leave a Reply to Akumiro Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *