Mayor wa Kayonza n’abamwungirije birukanwe

Inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, yafashe umwanzuro wo guhagarika abagize Komite Nyobozi ku nshingano zabo, no kuba mu bagize Njyanama y’Akarere.

Abo ni Umuyobozi w’Akarere, Nyemazi John Bosco, Munganyinka Hope, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, na Harelimana Jean Damascène, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.

Ku rubuga rwa X rw’akarere ka Kayonza bavuze ko “Inama Idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza yafashe umwanzuro wo guhagarika abagize Komite Nyobozi ku nshingano zo kuyobora Akarere no kuba mu bagize Njyanama y’Akarere.”

Njyanama yabahagaritse ivuga ko bariya bayobozi batujuje inshingano zabo uko bikwiye.

Mu karere ka Kayonza, mu Mirenge ya Ndego, Kabare, Rwinkwavu, Mwili na Murama abaturage bamaze igihe bataka inzira yatewe n’amapfa (izuba ryavuye ari ryinshi, nta mvura yaguyeyo), ndetse bamwe bafashe icyemezo barasuhuka, gusa nta we uzi niba iyo yaba impamvu yatumye aba bayobozi birukanwa.

Njyanama y’Akarere na yo ivugwaho imikorere mibi

Umw emu banyamakuru bakurikirana iby’imiyoborere mu nzego z’ibanze, Joseph Hakuzwumuremyi, yanditse kuri X, ko “Njyanama y’akarere ka Kayonza imiyoborere yayo ari iya Wireless”, ko itagera mu baturage, na byo bikaba bikwiye kuvaho.

Avuga ko kuri iki cyumweru Abajyanama b’Akarere ka Kayonza (bamwe batanahaheruka muri ako karere) bicaye mu ngo zabo bakorera inama kuri Murandasi birukana Nyobozi, ngo ntiyakurikiranye ikibazo cy’inzara mu baturage kivugwa muri imwe mu mirenge.

Ati “Ndi kwibaza icyo aba Bajyanama bo barushije Nyobozi nkakibura.”

UMUSEKE twahamagaye, Doreen Basiime Kalimba Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, tumaze kumwibwira avuga ko hari Umuyobozi umuhamagaye, izindi nshuro ntiyitabye.

Mu kiganiro uyu Doreen Basiime Kalimba yahaye Radio Rwanda, yavuze ko abayobozi bazize kudakorera hamwe, kudahuza mu nshingano, no kuba batinda gukemura ibibazo by’abaturage.

Ati “Niyo mpamvu twabonye rwose ko bakwiriye kuva mu nshingano hakagira abandi bazijyamo.”

Yasobanuye ko bitazatinda kuboneka kw’abandi bayobozi.

Perezida wa Njyanama yasabye abaturage kujya abatanga amakuru yaho babona serivisi mbi mu bayobozi, ndetse bakagaragaza n’ibibazo byabo.

UMUSEKE.RW

Share This Article
9 Comments
  • Ku bijyanye n’abayobozi ba kayonza, natwe abaurage twari twarabuze uko ikibazo cy’imitangire mibi ya serivisi cyakemuka. Ni byiza hajyemo andi maraso mashya.

  • None se barabura gusenga lmana ngo igushe imvura bakirukana Komite Nyobozi y’Akarere niyo yagombaga kugusha imvura? Mujye mwubaha abahanuzi Solange yarayihanuye mura Pinga.Mureke tugarukire lmana yacu n’ayo lzatugarukira.

  • @BOBO Uvuze ukuri. Nka meya wacu RUTABURINGOGA w’Akarere ka GISAGARA yahagize akarima ke. Uzi ko iriya Montana imuverisa ku kwezi agera kuri 3M??? Waruzi ko ikipe ya volleyball ayisohoreraho cash z’akarere mwarangiza mukibaza impamvu akarere gahora mu myenda?? Imodoka ikusanya amata bari bahaye koperative y’i Mamba, ubu yarayibariye ayigurisha na Jose w’amata kuri MCC Gikonko. Rutaburingoga na Francine Mukaremera mu gihe hubakwaga ingoro y’umuryango RPF Inkotanyi muri Gisagara banyereje imisanzu yatangwaga biyubakira amazu za nyamata no mu i Rango na kigali bayobya uburari batinya ubugenzuzi bayandikaho abana n’abavandimwe babagira ABASHUMBA ngo batazafatwa nk’abigwijeho imitungo.

  • UBU SE IYI TOUR DU RWANDA MURI MINALOC IRI BUNYURE I GISAGARA IKUREHO IYI NYOBOZI YASHIZEMO ICYANGA,IRANGWA N’ITONESHA N’ICYENEWABO??? AMASOKO ASHINZWE JEAN DE DIEU W’I MAMBA. DIRECTOR W’IMIBEREHO Y’ABATURAGE IRABAZWA PARRAIN WA RUTABURINGOGA witwa BIGIRIMANA AUGUSTIN W’I MAMBA MUYAGA

    • Cyane mumirenge ibikorwa remezo bigenewe abaturage bikunda juburizwamo urugero nka KABARE TURABIMENYEYE

  • Rwose birakwiye kuko umumaro wabayobozi bakarere kakayonza ntawo ,sikibazo cyinzaragusa ntacyizima kiri mukarere kose nta mihanda
    Nta mashanyarazi teketezako umuturage utagiye kukarere nti yamena umuyobozi kuko ntahandi yamubona

  • Gisagara nimutungeyo itoroshi, ntabwo ba gitifu barya ruswa batarebera kuri Meya Rutaburingoga wamunzwe no kunyunyuza VUP akoresheje BIGIRIMANA Augustin.

Leave a Reply to JEAN CLAUDE TWIRLINGIYIMANA Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *