Lt. Col Willy Ngoma wari Umuvugizi wa AFC/M23 YARASHWE

Lt.Col Willy Ngoma yari yarazengereje ingabo za leta ya Congo, FARDC

Lt. Col Willy Ngoma wari Umuvugizi w’ihuriro AFC/M23 biravugwa ko yarasiwe mu gitero cya Drone cy’ingabo za Congo, FARDC mu gace ka Rubaya.

Bamwe mu bari ku ruhande rwa leta ya Congo, baremeza ko Willy Ngoma yarashwe mu masaha y’igicuku ashyira saa cyenda z’ijoro (02:42 a.m) hafi y’umurima munini w’uwitwa Gahizi.

Kugeza ubu ntacyo AFC/M23 iravuga kuri aya makuru, cyakora Lawrence KANYUKA, umuvugizi wa politiki wayo yatangaje ko agace ka Rubaya kibasiwe n’ibitero bya drone kimwe n’agace ka Kalehe.

Yanditse kuri X ko mu masaha ya saa 2h43 a.m drone z’ingabo za Congo, zarashe zidatoranya i Rubaya mu bice bituwe, byica abasivile b’inzirakarengane.

Ati “Iki gikorwa kibi kigize icyaha cyibasira kiremwamuntu n’icyaha cy’intambara.”

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye ni uko Lt.Col Willy Ngoma yarashwe arapfa.

Umunyamakuru Steve Wembi uba hafi cyane ya Joseph Kabila, ndetse na AFC/M23 yatangaje ko igitero cya drone za FARDC cyagabwe ku modoka z’abayobozi ba AFC/M23, cyakora ntiyavuze abo cyahitanye.

Kugeza ubu ku mugaragaro ntabwo AFC/M23 iremeza urupfu rwa Lt.Col Willy Ngoma, kimwe n’ingabo za leta ya Congo, FARDC ntacyo zirabivugaho.

Igihe AFC/M23 ifata Umujyi wa Goma

Yari yarazengereje ingabo za Congo

Willy Ngoma yamamaye cyane ubwo M23 yatangizaga imirwano mu mwaka wa 2021, yagiye agaragara yerekana intwaro zafashwe n’abasirikare ba Congo bafatiwe mu mirwano, ndtetse anavuga ahantu hafashwe.

Uyu mugabo yagezwe amajanja kenshi, ubwo AFC/M23 yafataga Uvira mu Ukuboza, 2025, na bwo ingabo za leta ya Congo zari zamubitse ko yarashwe na drone, gusa nyuma aza kugaragaza ko ahari.

Willy Ngoma yongeye kuvugwa cyane ashushubikanya Abacanshuro b’Abazungu bari birundiye mu mujyi wa Goma, bakaza kusohokamo basebye banyuze mu Rwanda.

Urupfu rwe rwaba ari inyundo ikubiswe mu mutwe wa AFC/M23 bitewe n’umuhate no kwiyemeza Lt.Col Willy Ngoma yagaragaje muri iyi myaka ine intambara imaze.

Intambara ziri muri Congo zafashe indi sura nyuma y’uko Congo izanye abacanshuro b’Abanyamerica bo muri Black Water. Ibitero bya drone byagiye byibasira ibice birimo Minembwe, Kalehe ndetse ubu bimeze nabi i Rubaya.

Ibi biraba mu gihe Angola yasabye agahenge ko guhagarika imirwano ariko ahubwo nibwo yakajije umurego.

VIDEO

Willy Ngoma ubwo Uvira yafatwaga mu kwezi k’Ukuboza 2025
Willy Ngoma yari umugabo utuje ucisha make

UMUSEKE.RW 

Share This Article
4 Comments
  • NGO YARI YARAZENGEREJE INGABO ZA FRDC SE MU MAGAMBO KO ARIYO YARAZWIHO KUVUGIRA M23 GUSA ? SIWE GUSA HAPFUYE BENSHI NABANDI BARACYAPFA KUKO M23 NTIKIRWANIRA IMPUNZI NKUKO YABIVUGAGA BIBEREYE MU BUSAMBO BIBIRA UDUTSIKO TWIBISAMBO. JYEWE MPORA MBABWIRA KO MWE MWOGEZA M23 MUYITE M26 KUKO UYU MWAKA IRASUBIZWA INYUMA M26 UBU YAHINDUTSE IBISAMBO.

  • Amerika irashaka biriya birombe vuba na bwangu ninayo mpamvu Angola nayo yazanyemo airforce yayo ,ubwo rero ba Makenga na Naanga nibatareba neza barapfa cyangwa bemere kujya muri Sabyinyo fdlr na wazalendo zizabamarireyo

  • Yego, gouvernement ya DRC yubahwe ntitaye kubayiyobora kuko aricyo kibazo, ako uyu mu tate (willy ngoma), ari mu ntwari zambabaje kuva izi ntambara zatangira.

Leave a Reply to PATRICK KIBIRIRA Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *