Korali Baraka yateguje igitaramo kidasanzwe

Korali Baraka yo muri ADEPR Nyarugenge yateguye igitaramo ‘Ibisingizo Live Concert’ kigamije guhindura abantu abigishwa ba Yesu no gushima Imana ku byo ikora.

Korali Baraka ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarugenge, igizwe n’abantu b’ingeri zose, yatangiye mu 1982 iririmba mu masengesho yo ku wa Gatatu no ku wa Kane.

Kuri ubu, iyi korali igizwe n’abaririmbyi basaga 120, bakora umurimo wo kuririmba ndetse n’ibindi bikorwa birimo iby’ubugiraneza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 30 Nzeri 2025, ubuyobozi bwa Korali Baraka bwemeje ko igitaramo kizabera kuri ADEPR Nyarugenge ku wa 4-5 Ukwakira 2025.

Perezida w’iyi Korali, Muhayimana Jean Damascene, yavuze ko intego nyamukuru ari uko abanyabyaha bakizwa bakamenya Umwami Yesu.

Yavuze ko bifashishije amagambo agaragara muri 2 Timoteyo 2:19 agira ati: “Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo ‘Uwiteka azi abe,’ kandi ngo ‘Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye.”

Yagize ati: “Ntago dushimishwa no kubona bakuru bacu, bashiki bacu ndetse n’ababyeyi bacu babayeho nabi, kuko abantu batarakira Yesu mu buzima bwabo, akenshi usanga ubuzima bwabo buri mu kaga kubera ibyaha.”

Muhayimana yavuze ko muri iki gitaramo hateganijwe igikorwa cyo kwishyurira abantu 300 ubwisungane bwo kwivuza (mituweli).

Korali Iriba (ADEPR Taba), Korali Besalel (ADEPR Murambi), Gatenga Worship Team hamwe na The Light Worship Team (CEP ULK) bazafatanya na Korali Baraka muri iki gitaramo.

Azaba ari amahirwe yo kumva indirimbo nshya za Baraka Choir n’abandi baririmbyi batumiwe, ndetse no kungurana ubumenyi n’ubutumwa bwubaka hagati y’abitabiriye.

Rev. Dr. Past Antoine Rutayisire, PastMugabowindekwe na Rev. Pastor Valentin Rurangwa nibo bazagabura ijambo ry’Imana.

Perezida w’iyi Korali, Muhayimana Jean Damascene

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment