Kirehe: Umugabo arakekwaho kuniga umugore we “agapfa amuziza kumuca inyuma”

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27/10/2021, umugabo witwa Ntezebose Theoneste w’imyaka 34 hamenyekanye amakuru y’uko yishe umugore we amunize.

Byabereye mu Kagali ka Murehe, mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, aho uriya Ntezebose akekwaho kwica Umugore we witwa Musengimana Odette w’imyaka 32 amunize.

Amakuru y’ibanze avuga ko yamujijije ubusinzi no kumuca inyuma.

Umunyamabanaga nshingwabikorwa w’Akagali ka Murehe, Ignace Harorimana aganira n’Umuseke yavuze ko uyu muryango wari usanzwe  ufitanye amakimbirane.

Ati: “Nibyo ibibazo bari bafitanye byari bizwi n’ubuyobozi bw’Umudugudu batuyemo ko umugabo ashinja umugore we gusinda akanamuca inyuma, ubwo rero ‘yamufashe aramuniga’ amaze kumuniga abantu barahurura ahita atoroka.”

Uyu muyobozi avuga mu gitondo uwo mugabo yaje gufatirwa mu Murenge wa Gatore uhana imbibe n’uwa Gahara, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB yaho.

Nyakwigendera abatabaye basanze atarashiramo umwuka ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gashongora cyo mu Murenge wa Gahara ari naho yahise agwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Camarade UWIZEYE
UMUSEKE.RW/KIREHE

Share This Article
2 Comments
  • Gushwana ndetse n’ubwicanyi kw’abashakanye,ahanini biterwa no gucana inyuma.Mu bihugu byinshi,nibuze 70% by’abashakanye (couples) baratandukana.Nyamara Imana yaturemye,isaba abashakanye kuba “umubiri umwe”,bakabana akaramata bakundana. UMUTI UZABA UWUHE?Abanga kumvira Imana bose,izabakura mu isi ku munsi wa nyuma nkuko Ijambo ryayo rivuga.Niwo muti wonyine kugirango Isi ibe paradizo.It is a matter of time.Abazarokoka kuli uwo munsi bazabana akaramata,bakundana kandi babeho iteka ryose ku isi izaba paradizo.

  • Ubugoryi buragwira! None se ubwo yungutse iki? Najye gusazira muri gereza nibyo yahisemo. Ibintu byo kwica bizatuvamo gute koko? Niba umugore cyangwa umugabo mutumvikanye ntiwamureka ugashaka undi?

Leave a Reply to musema Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *