Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Umunyezamu wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves yasezeranyije umukunzi we Muyango Claudine uherutse kwibaruka imfura yabo ko bazamukunda iteka ryose.

Ku wa 29 Kanama 2021 nibwo uyu muryango nyuma y’imyaka ibiri bakundana bibarutse imfura yabo y’umuhungu.
Uyu mwana watumye ababyeyi be bagaragaza amarangamutima yabo, akaba yarahise ahabwa izina rya Kimenyi Miguel Yanis.
Abinyujije kuri Instagram, Miss Muyango yashyizeho amafoto yo mu bihe bye atwite, avuga ko azabikumbura.
Ati “Nzakumbura buri bihe nagize ntwite. Kimenyi Yves warakoze cyane Papa KMY ndagukunda.”
Kimenyi Yves yaje kuvuga kuri iyo post, asezeranya umugore we n’umuhungu we kubakunda iteka.
Ati “Warakoze cyane kuzana umuhungu mwiza gutya ndakwishimiye cyane, kandi njyewe na bebe tuzagukunda cyane ndetse Imana yacu ikomeze ibihagararemo neza.”
Urukundo rwa Kimenyi Yves na Muyango rwamenyekanye mu mpeshyi ya 2019, kuva icyo gihe bagiye bakunda kugaragarizanya urukundo binyuze mu mitoma bateraniraga ku mbuga nkoranyambaga.


REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW
Nta gushidikanya ko Kubyara Umwana aricyo kintu kidushimisha kurusha ibindi.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.Ikibabaje nuko abenshi muli twe,aho kuyishimira,bakora ibyo Imana itubuza.Bariba,barica,barabeshya,barasambana bakabyita gukundana,bararwana mu ntambara,barya ruswa,bakora amanyanga menshi,etc…Kugirango isi izabe Paradizo,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Ijambo ryayo rivuga.Ibyo bizaba ku munsi wa nyuma bibiliya yita Armageddon ushobora kuba uri hafi.