Kigali: Umugabo yaparitse imodoka ajya kwiyahura muri etage ya 4 arasimbuka agwa hasi

UPDATE: Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Charles Havuguziga yabwiye Umuseke ko imyirondoro y’uriya mugabo itamenyekanye.

Ubutumwa bugufi yatwandikiye yagize ati “1. Yazamutse muri etage ya Gatanu, arasimbuka arapfa. 2. Nta byangombwa afite kuburyo twamenya uwo ari we 3. Ikigaragara ni uko yabikoze yabiteguye. Iperereza rirakomeje.”

Inkuru yabanje: Umugabo utaramenyekana imyirondoro yasimbutse mu igorofa ya kane y’isoko rizwi nk’Inkundamahoro’ riherereye muri Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, ahita apfa.

Ababibonye bavuga ko yasize aparitse imodoka hasi

Ababonye ibi biba bavuga ko byabaye mu masaha ya mugitondo, ko yari umugabo wiyubashye waje atwaye imodoka akayisiga ahaparikwa ibinyabiziga yerekeza muri etage ya kane ari na ho yakoreye ikimenyetso cy’umusaraba mbere yo kwiyahura.

Umwe muri bo waganiriye na UMUSEKE avuga ko mbere yo kwiyahura uyu mugabo ngo yabanje kubaza abantu aho etage ya kane y’iyi nyubako iherereye barahamwereka, nyuma ngo batunguwe no kubona yiyahuye.

Ati “Yaje atwaye imodoka araparika arabaza ngo muri etage ya kane ni he. Bahamurangiye agezeyo ahita yiyahura.”

Ngo yabanje kuvugana n’abashinzwe kwishyuza parikingi ya ririya soko, asiga urufunguzo mu modoka ageze hejuru akora ikimenyetso cy’umusaraba ahita yinaga hasi.

Bikekwa ko icyatumye afata uyu mwanzuro ari uko umugore we yajyaga amuca inyuma.

Undi mu bakorera Nyabugogo wabonye ibi biba yabwiye Umuseke ko uriya mugabo yasanze umugore we amuca inyuma kubyakira biramunanira.

 

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW

Share This Article
22 Comments
  • Abashakanye benshi bariyahura.Kwiyahura cyangwa ubwicanyi bw’abashakanye,ahanini biterwa n’ubusambanyi.Mu bihugu byinshi,nibuze 70% by’abashakanye (couples) baratandukana.Nyamara Imana yaturemye,isaba abashakanye kubana akaramata kandi bakundana.Leta cyangwa amadini,ntabwo bishobora guhagarika gushwana kw’abashakanye.UMUTI UZABA UWUHE?Abanga kumvira Imana bose,izabakura mu isi ku munsi wa nyuma nkuko Ijambo ryayo rivuga.Niwo muti wonyine kugirango Isi ibe paradizo.It is a matter of time.Abazarokoka kuli uwo munsi bazabana akaramata,bakundana.

  • Muze guperereza murebe ko nta bibazo by’ibihano bikarishye by’imisoro afite! Nabyo biraza gutuma abantu basimbuka amagorofa muraba mureba

  • IYO umuco urimo gukendera ntakabuza bigira ingaruka nyinshi kuko urebye ukuntu irambagiza ryo muri iyi minsi rimeze ntiwatungurwa nibi ngibi gusa yafashe umwanzuro utariwo nubwo tutaramenya neza niba yabitewe no gucibwa inyuma biramutse bibaye byo ntakundi nugushaka abaganga bavura ihungabana rishobora gutera abantu kwiyambura ubuzima. gusa dusabe IMANA itabare abana bayo naho ubundi gucana inyuma kubashakanye byabaye nkumukino.

  • @ Byiringiro,uravuga ngo:” Dusabe IMANA itabare abana bayo naho ubundi gucana inyuma ku bashakanye byabaye nkumukino”.Ntabwo Imana ibuza abantu gukora ibyaha.Ahubwo nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga,Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka.Nibwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza bose,isigaze mu isi abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Niwo muti rukumbi kubera ko abantu bananiye Imana kuva kera,uhereye kuli Adamu na Eva.Nyuma yaho,isi izaba paradizo.Nta muntu uzongera gusambana cyangwa kwiyahura.Niba ushaka kuzayibamo,haguruka ushake Imana cyane,we kwibera mu by’isi gusa.

  • Yyyyyyyyyyy mbega ngo asanze umugore amuca inyuma bituma yiranguza kkkkkkk ubwose we iyo amuca imbere

  • Iyo mbwa yiyita Mazina, imenye ko n’ iyo umuntu ahombye ruhenu, ntashobora gusibisha business atabanje kwishyura imisoro yose yose, kandi yarahombye ruhenu!

  • Umuntu utazwi umwirondoro impamvu yo kwiyahura imenyekana ite?niba atazwi umugorewe bamumenye bate?

  • Uwanditse iyi nkuru yari kubaza uwamubwiye ko yiyahuye kuko umugore yamuciye inyuma akamubwira n’imyirondoroye kuko ndumva amuzi akamenya n’umuryango we!

  • Kwiyahura nikimenyetso kibiri kumutima yananiwe kwakira . Wasanga aribyahabye bimuteye kurimbuka , Gusambana kumugorebyo ntawe yabibwiye kuko police zirahari yari kuzijyanayo bagafatwa , ababaje abana asize gusa ? Umuntu koko ufite ubwenge namafaranga aparitse imodoka ariyahura , umugore ngo yamuciye inyuma ahubwo urihangana wamugorewe ubawarapfuye cyera , Ariko ureke uburaya gusa nagende yarimbwa pee ,abayobozi mube maso mumenye ibiri mungo zabaturage bantu

  • Ariko Mana we … , uri he koko ??? Umugabo baramwishe, umugore nawe basize bamuhindanyirije reputation ngo yasambanaga. Rwanda we !!

    • Ngaho se va mu bugwari wishyikirize RIB! Ingengabitekerezo y’urwango izakwihutishe nawe umukurikire! Ndumva wifitemo umwanda nk’uwa mushiki wawe Nyiragongo gira na we ugabanye ibishashi by’amakoro!

  • Kuba umugore wawe aguca inyuma ntibiguha uburenganzira bwo kwiyahura.Gukora ikimenyetso cy’umusaraba byo ni guca umugani kuko nta dini na rimwe ryemera kwiyahura.

Leave a Reply to kamegeli issa Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *