Bamwe mu bakora akazi ko gutwara abantu kuri moto mu Mujyi wa Kigali bakomeje kwinubira imikoreshereze ya Camera zo ku mihanda zipima umuvudo ntarengwa aho bavuga ko bahanwa babwirwa ko barengeje umuvuko wa kilometer 40 ku isaha(40km\h) kandi bari ku cyapa cya 60.

Bamwe mu baganiriye na TV1 bavuze ko Polisi yashyize izo camera ahantu hihishe kandi ikazishyira ku muvuduko wa kilometer 40 itabanje kubamenyesha kandi ku byapa byakabaye ari kilometer 60 ku isaha.
Umwe yagize ati “Abana ntibakigiye kwiga byaratuyobeye,abagore twarabataye,kubera ko turi gukorera konterevasiyo (contrevention) gusa turikwishyura. Nabwiye afande[avuga umupolisi] nti nonese ko ngendera munsi ya 60 kandi icyapa cyituyobora ari 60 nkaba ntararengeje umuvuduko, afande bino bintu byagenze bite? Arambwira ati nanjye ntabwo mbizi, ba uvuye kuri iyo moto ujye kwishyura.”
Undi nawe yagize ati “Barazifata bakazihisha ahantu , izo tuzi ziri ku muvuduko wa kilometer 60 (60km\h).
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu,CP John Bosco Kabera,we ntiyemeranya n’aba bamotari bavuga ko Camera ziba zandikira abantu bitandukanye n’umuvuduko washyizwe ku cyapa ko ahubwo ko bakwiye kujya bigenzura bakagabanya umuvuduko.
Yagize ati “Ahantu hari ikibazo cy’uko hari icyapa cya 60 Camera ikandikira abantu ku muvuduko wa 40,ibyo bakitubwira ,umuturage ufite icyo kibazo yaza akakiitubwira,akabitwereka tukabisuzuma, ahubwo abantu bafite amashagaga mu kirenge.”
CP Kabera yemeza ko mu Mujyi wa Kigali hose ibyapa byose biri ku muvuduko wa kilometer 40 ku isaha.(40km\h).
Abamotari bo bavuga ko umuvuduko wa kilometer 40 ku isaha ari mucye cyane bingana no kugenza amaguru bityo ko icyemezo cya Polisi cyakwigwaho, umuvuduko ukaba washyirwa kuri kilometer 60 ku isha (60km\h).
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
ahantu henshi mumugi wa Kigali biri kuli 60 km/h ahubwo bikwiye gusimburwa hagashyirwa ibya 40km/h kuli caméra hafi zose zili kuki 60km/h niko bimeze urugero,Goodyear, Gitega, Flurep, Poids rourd,na handi ushaka ajyeyo arebe
Nukuri H.E adutabare Naho ubundi turaza kwicwa n’inzara aba polisi na camera zabo baratwambura mu muhanda kd wabigenzura neza ugasanga bitanubahirije amategeko agenga uburyo bwo kugenda mu muhanda, “none se namwe basomyi nimumbwire uziko aba chofel batakibasha kubonera ibiryo Abana?? birababaje Ntago aribi twabohoreye igihugu(twarwaniye) moralize.
KM 40/H ntibaho rwose keretse kw’isoko kwa muganga Ku kigo cy’amashuli se naho mu muhanda urambuye byerekana ko itegeko riba rikoze nabi mu buryo bubangamiye ituze rya Rubanda,guca amafranga uziko neza ko uhohoteye umuturage uba umuteranya na Leta kdi n’ubwo wumva ntacyo bitwaye burya har’icyo bitwaye,ikizakwereka ko ubangamiye umuturage usanzwe uzitegereze imodoka za RNP,RCS,RDF nta ishobora kugenda gutyo nk’akanyamasyo
Bimwe kumucuranzi Michael J jackson : uyu mucuranzi yakunzwe nabakunzi bumuzika we :imwe mumizikiye yakunzwe irimo: Billie Jean,Thriller,Black or white, They dont care about us,Heal the world,Man in the mirror nizindi…
Nubwo yakoze imiziki yakunzwe nabakunda muzika batari bacye,bimwe mubinyamakuru bifite umwihariko wo kwibanda kubijyanye n’ubuhanzi(Mugihugu yavukiyemo), ntibyavuze neza ihuriho ry’imizika yasohoraga (album));ndetse akaba yarabonye ibihembo bicye mukujyereranya nuko muzika ye yarikunzwe (album ye yitwa off the wall isohoka).
Ibindi byamenyekanye kuruyu mucuranzi(bitajyanye nubuhanzi), nibibazo yagiranye n’inkiko ziwabo, kubera bamwe bamushinjaga ibintu bitar’ibya mfura.
Kuva uku gushinjwa gutangira, yavugagwaho n’ibinyamakuru muburyo budasobanutse, cyane cyane kw’ibyo byamuvugagaho nuko abantu bari bamuzi bamuvugaga, byari bitandukanye cyane.
Nuko ikinyamakuru kijyeze kwandika kubushinja umwe mubahungu bamushinjaga yatangaga,bifatwa nkururi. Ariko nyuma,ubwo bushinja buza guta ishingiro, aho uwo muhungu yemezagako Jackson yamukoreye ibyo yamushinjaga iwe murwuri Neverland muli 86, ariko urwo rwuri kuruwo mwaka rutari rw’arakubakwa.
Ibinyamakuru byanamuvugagaho kw’azira abirabura,ariko gihamya myuma zaratanzwe, zerekana akayabo yatangaga ko kubafasha.
Uyu mucuranzi yaje kwitab’imana 2009,muburyo bitijyeze busobanurwa.Ibihugu bitatu kwisi, nibyo byerekanye umurambo wuwo mucuranzi,kuri tv nkuru zigiguhu.