Kicukiro: Abo muri ADEPR Gashyekero bibukijwe ko ubukristu bubanzirizwa na “Ndi umunyarwanda”

Abayobozi mu Itorero rya ADEPR Gashyekero mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro basabwe kwigisha abayoboke babo gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, kuko ari yo shingiro ry’Ubunyarwanda, bibutswa ko ubukristo nyabwo buhera mu muryango akaba ari nawo muzi nyawo w’Itorero.

                               Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange

Babisabwe kuri iki cyumweru tariki ya 05 Ukuboza 2021, mu giterane cy’Ubumwe n’Ubwiyunge cyateguwe na ADEPR Gashyekero, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ubunyarwanda ni ihame ndakuka mu gushimangira ibimaze kugerwaho n’ibitegerejwe kugerwaho.”

Hifashishijwe kandi imirongo yo muri Bibiliya mu Intangiriro 11:1,6 hagira hati ” 1. Isi yose yari ifite ururimi rumwe n’amagambo amwe. 6 Uwiteka aravuga ati “Dore aba ni ubwoko bumwe n’ururimi rumwe, ibyo ni byo babanje gukora none ntakizabananira gukora bagishatse.”

Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Kicukiro, Aron Muhikirwa mu kiganiro yatanze kuri “Ndi Umunyarwada” yavuze ko buri munyarwanda akwiriye guterwa ishema no kuba ari mu gihugu kirimo umutekano kandi kirangwa n’ubumwe n’ubwiyunge.

Muhikirwa avuga ko kubera ubuyobozi bwiza, amacakubiri, itonesha n’ivangura moko n’umuco wo kudahana nta ntebe bifite mu Rwanda.

Rev Pasteur Rurangwa Louis Second warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yagarutse ku mateka ya mbere ya Jenoside, mu gihe cya Jenoside na nyuma yayo, yasabye ko abantu baba umwe muri Kristo.

Ati “Hari icyo bimaze kubaho tutabaye umwe ? turi umwe icyo twashaka gukora cyose twakigeraho, ntabwo waba umunyarwanda nyawe utirinze amacakubiri.”

Anastase Hagenimana Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR Gashyekero avuga ko bamaze gukora ibikorwa bitandukanye bigamije guhindura aho batuye, birimo gufasha abantu kuva mubiyobyabwenge, kunga imiryango ihoramo amakimbirane ndetse no kwigisha ubumwe n’ubwiyunge.

Anastase Hagenimana Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR Gashyekero avuga ko bakomeje ibikorwa byo guhindura aho batuye

Pasteur Rurangwa Valentin umuyobozi w’Ururembo rwa Kigali yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro uburyo bubashyigikira mu nkingi Itorero rya ADEPR ryubakiyeho zijyanye n’amavugurura mashya, zigamije kugira abanyetorero Imana yishimira n’igihugu.

Ati “Turifuza ADEPR igihugu kizajya kireba kikavuga ngo iri n’Itorero rizima rizana impinduka mu banyarwanda rikora ibikorwa, harimo kurwanya ibyaha twigisha ubutumwa bwiza mu ndirimbo , mu ijambo ry’Imana n’ibindi bikorwa byo gufasha abantu.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange yifatanije n’Itorero ADEPR Gashyekero muri iki Giterane, avuga ko ishingiro ry’ubumwe bw’Abanyarwanda ari Ubunyarwanda.

Yavuze ko amadini n’amatorero afite inshingano zo kwigisha abayoboke bayo gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” no kuyisobanura kugira ngo batabona ko ari iya Leta gusa.

Ati “Icyo bifasha ni ukugira ngo dukomeze twumve ko ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda butureba twese. Twaba abayobozi, twaba abaturage, amadini n’amatorero buratureba kugira ngo ibyo duharanira tubigereho turi hamwe.”

Yakomeje agira ati “ Ni ukwibutsa abaturage b’Akarere ka Kicukiro ko gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, gahunda ya Ndi umunyarwanda ni gahunda nziza izatugeza ku iterambere rirambye, Dushimira Umukuru w’igihugu cyacu kuko yakomeje kuyobora abanyarwanda neza akora ibishoboka byose kugira ngo iterambere turimo turigeremo turi umwe, ni amahitamo meza twese dufite inshingano zo gushyigikira.”

ADEPR Gashyekero yashimiye Akarere ka Kicukiro gakomeza kubaba hafi mu bikorwa bya buri munsi.

Iki giterane cyatumiwemo Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge n’izindi Korali zahimbaje Imana abakristo bajya mu mwuka.

ADEPR Gashyekero iri kubaka inyubako nshya yitezweho kujya yakira abakristo benshi bakicara batekanye, ni nayo yabereyemo iki giterane ku ruhushya rw’Akarere ka Kicukiro kuko itaruzura neza.

Pasteur Rurangwa Valentin umuyobozi w’Ururembo rwa Kigali ashimangira ko Itorero rya ADEPR riri mu mavugura mashya agamije kuzuza inkingi z’Itorero mu gufasha umuryango nyarwanda
Iki giterane cyabereye mu rusengero rushya rwa ADEPR Gashyekero ruri kubakwa, benshi mu bitabiriye iki giterane batanze inkunga yo kurwubaka
Abayobozi mu Karere ka Kicukiro n’abo muri ADEPR bitabiriye iki giterane cy’ubumwe n’ubwiyunge
Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge iri mubakoze ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo ryakoze ku mitima ya benshi
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
9 Comments
  • Ndi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na Ndi umuntu. Rwose nta munyarwanda kavukire utazi ko ari umunyarwanda wuzuye ndetse ubifitiye ishema. Yenda uwabihawe cyanga se ubyiyitirira niwe ukwiye kwibutswa ko ari umunyarwanda. mbona rwose icyabuze ari ubumuntu, ataru ubunyarwanda! Iyo uhohotera umwana cyanga umupfakazi, iyo usenyera umuturanyi cyanga wiba rubanda, uba ubuze ubumuntu n’ubwo uba uri umunyarwanda!

    • Ibi byerekana ko abanyamadini bivanga muli politike kandi Yesu yarabibabujije.Biterwa nuko nabo baba bishakira umugati,biyita ko ari abakozi b’Imana cyangwa Abihaye Imana.Ntabwo Yesu cyangwa Abigishwa be bari kwigisha “Ndi umuyahudi”.Bashyiraga imbere “ubwami bw’Imana”,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Niyo mpamvu Abategetsi nka Herodi na Pilato babangaga,bakabakubita,bakabafunga,ndetse bakabica.Kubera ko bativangaga mu bya politike.
      Igituma amadini adahindura abantu abakristu nyakuli,nuko ashyira imbere amafaranga n’ibyubahiro.

      • Ku mukristu nyakuli,habaho “ndi umuntu”.Ntabwo umukristu nyawe aronda ubwoko cyangwa igihugu (nationalism).Niyo mpamvu nta mukristu nyawe ujya mu ntambara z’iyi si.Kubera ko Imana itubuza kurwana no kwica,ahubwo ikadusaba gukunda n’abanzi bacu.Twibuke ko abanyamadini bagira uruhare rukomeye mu ntambara zibera mu isi.Urugero,mu ntambara ya 1990-1994,pastors n’abapadiri bose basengeraga ingabo z’igihugu,bazibwira ngo zijye kurwanya uwo bitaga umwanzi FPR kandi bazamutsinda mu izina ry’imana.Bagaha abasirikare amashapule bibwira ko azabarinda amasasu y’umwanzi.Abayehova bonyine nibo bativanze mu ntambara,kubera ko batajya mu ntambara na politike kandi ku isi hose.

      • @ Rwanamiza,nubundi nkuko Yezu yavuze,umukristu nyakuri wese yangwa n’isi.Ikamutoteza,ikamufunga,ikamwirukana ku kazi,ndetse bamwe bakicwa,kubera kutivanga mu by’isi,nkuko byagendekeye Yezu n’Abigishwa be bose.Uribuka ibyo abanyamadini n’abanyepolitike babakoreye.Abiyita abakozi b’Imana muli iki gihe,usanga bacuditse n’abanyepolitike.

    • Abigisha NDI UMUNYARWANDA,ni abo Leta yahaye umugati utubutse baba bashaka kutwereka ko nta moko aba mu Rwanda.Nta kintu na kimwe cyakuraho ko dufite amoko 3 mu Rwanda.Ikibazo si amoko.Ikibazo ni abantu baronda ubwoko,bagamije kwikubira ubutunzi bw’igihugu.Nicyo cyateye genocide.

    • @ Bararengana uvuze ukuli.Nuko abafite umugati utubutse Leta yabahaye batakumva.Usanga aribo baririmba “ndi umunyarwanda”.Ukibaza niba hari uwabise Abagande cyangwa Abarundi !!! Nationalism ikabije ibyara intambara.Niyo yatumye Hitler ashoza intambara ya 2 y’isi.Yumvaga umuntu ufite agaciro ari Umudage gusa.Byitwaga Arianism.

  • Ku wemera Imana, Ndi Umukristu igomba kuza mbere y’ibindi byose. Abifuza kuza mbere y’Imana, iyo mana basenga ni bwoko ki?

  • Yesu yaravuze ngo:Iby’Imana mubihe Imana.n’ibya Kayizari mubihe Kayizari.
    Ubu ikibazo kiriho ni abayobozi b’amadini n’amatorero bivanze muri politike,kugirango barebe ko hari izindi ndonke babakuraho,no kugirango bavugwe neza.
    None uyu muyobozi wa Gashyekero Anastase utegura iby’ubumwe n’ubwiyunge,Hari umuntu cyane wo muri ADEPR uyobewe ubugome yagiriye Rev GASARASI Samson ajya kumugambanira atumwe n’abanyedini bagenzi be.(None se ntimuzi ko ari mu bavuze ko Rev GASARASI Samson akorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDRL (jya muri google wandikemo EPEMR GASARASI Samson,uyu Anastase uramusangamo yambaye ikanzu) ngo ni Bishop,n’uburyo ytumwe kujya kugambanira Gasarasi ,Uburyo yivugira ko icyari cyamujyanye yakirangije,n’uburyo yakiriwe n’umuvugizi avuye muri iyo mission y’ubugambanyi.(mbibutse ko yagiye kwa Gasarasi ari umuririmbyi,noneho murebe protocole yakozwe agarutse aho yasengeraga) None se muri ADEPR mugiramo ba Bishop??
    Ubu se yaba yariyunza na GASARASI yashatse kumenera amaraso?Ibi bituma nibaza kuri iyi komite ya ADEPR aho ihera ihagarika abayobozi bafite ubuhamya buzima,bakimika umuntu nka Anastase ufite ubugome bungana kuriya.Ubu se bariyunze.None akomeje gutegura ibyo kujijisha ngo bakunde bamugire Pasteur.
    Hakenewe ibiterane byo kubyutsa abaguye bakongera bagakizwa (Umuntu ukijijwe neza aba azi gutandukanya ibyiza n’ibibi,nta macakubiri agira,aba azi neza ko ubwoko bwe butandukanye n’aya moko ya kavukire yo mw’Isi ;si ngombwa ko hategurwa ibiterane mu rusengero byo kubwira abantu ibya politique.Ubu se umukirisitu nyawe ayobewe ko ari Umunyarwanda>Gusa mwibuke ko abanyedini aribo bishe Yesu,nta gitangaje kuri Anastase ko yakora biriya kugirango arangaze abantu.Niba koko ibi wakoze wabitumwe n’Imana,Iguhe umugisha.Ariko niba ari agakingirizo ufite indi migambi,Imana izagushyira ku karubanda bose babireba.Urabikora Imana ikakwihorera ukagirango ni mubyara wawe.

Leave a Reply to sengabo john Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *