Umupolisi wo muri Kenya wari ushinzwe umutekano ku marembo y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,biri mu Murwa Mukuru i Narirobi yishwe n’ibikomere yatewe n’uwamurashe umwambi ubwo yari mu kazi.
Ni amakuru yemejwe n’Igipolisi cya Kenya cyatangaje ko mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki 13 Ukwakira 2025, umugabo w’imyaka 56 ufite umuheto n’imyambi, yegereye abapolisi bari ku irembo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bamutegeka gushyira intwaro hasi, we agakomeza abasatira kugeza ubwo afoye akarasa umwambi umupolisi witwa Ramadhan Matanka.
Uyu mupolisi muto wari warashwe mu mbavu, yahise yihutanwa kwa muganga ariko apfira mu nzira.
Ni inkuru yatunguranye kumva ko umupolisi yarasirwa ku Biro by’Umukuru w’Igihugu nka hamwe mu hantu harindwa cyane.
Hhhhh birababaje ariko biranasekeje cyane. Gusa niba ari hariye mwerekana si no Ku biro bya perezida ahubwo ni State house. Niho perezida atuye ibiro bye biri ahandi. Ibaze
Ariko Umutekano Wahariya Muri Kenya Ukunzekubamuke . Mbese Inzego Zahozumutekano Ziracyari Kurwego Gohasicyane . Nonese Urugero Nabaha Kumvango Umupolisi Warufite Imbunda Yicishijwe Umuheto Icyongicyo
Urumvako Ari Icyibazo ?
Kandi aba ba polisi baba hariya nibo batinyitse cyane muri kenya. GSU(General service unit) ngo bamubwiye kurambika hasi umuheto arakomeza arabasanga afora bareba, awurekura bareba, umuca mu mara bareba, hhhhhhhhhh babaye nk’isamake irobwa ireba, ikotswa ireba, ikanaribwa ireba.
Yagiye undi arebahe ko atahisa amubikamo urusoro cg ntambunda yari afite
Kumvango Untuwitwaje Umuheto Yishe Arashe Umupolici Akoresheje Umuhetowe Yica Umupolice Ufite Imbunda Nibintu Bitumvikana Harimo Nuburangare
Bwababapolisi .
Uravuga NGO umupolisi ufite imbunda utongeyeho ngo urinda urugo rwa perezida?
Ukubita imbwa aba ashaka shebuja!Ubwo burinzi nibukomeza gutyo ubutaha umwambi bazawurasa president!Icyo ni igitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe kunyubako y’umukuru w’igihugu!