Kenya: Bahuriye muri Stade basaba Imana kugusha imvura – AMAFOTO

Perezida Wlliam Ruto yayoboye isengesho ryo gusaba Imana kugoboka igihugu mu bibazo kirimo birimo iby’amapfa n’inzara.

Abaturage ba Kenya batakambira Imana ngo ugushe imvura

Amasengesho yabereye mu Stade mpuzamahanga ya Nyayo ku murwa mukuru Nairobi.

Hashize imyaka Africa y’Iburasirazuba, by’umwihariko ihembe rya Africa byugarijwe n’amapfa atigeze abaho mu myaka 40, aho abaturage bagera kuri miliyoni 4.3 bakeneye ibyo kurya mu buryo bwihutirwa muri Kenya.

Perezida Ruto yagize ati “Abanya-Kenya bose bakwiye gusengera igihugu, Imana igaha umugisha igihugu cyacu.”

Hari abanda bavuga ko amasengesho gusa ntacyo yamara, ahubwo Guverinoma ikwiye gufata ingamba ku bibazo bihari aho kubitega amasengesho n’ubuntu bw’Imana.

Perezida William Ruto yasabye buri wese gusengera igihugu Imana ikagobotora imigisha
Amasengesho yabo ni ayo gusaba imvura kandi Imana ikabarinda inzara
Abasenga bahuriye muri Stade y’igihugu

BBC

UMUSEKE.RW

Share This Article
3 Comments
  • Yewe Ruto atashekeje pe.
    None c koko buriya arebye umushahara ahembwa cg umutungo afite hakabaye hari uwicwa ni inzara koko.
    Yarangiza ngo arasenga????
    Ushobora kumumbwirira namubwire abayobozi bishyire hamwe batange 50% buri kwezi kugeza igihe imvura izabonekera kandi iyo mirimo bazaba bakoze Imana izayiha umugisha imvura igwe

    • Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,IMANA ntabwo yumva amasengesho yose.Dore ingero zivugwa muli bible.Nkuko Yohana 9,umurongo wa 31 havuga,Imana ntiyumva amasengesho y’abantu bakora ibyo itubuza.Nkuko Matayo 15,umurongo wa 9 habyerekana,ntabwo Imana yumva amasengesho y’abantu basenga mu buryo budahuje n’uko bible yigisha.Urugero,benshi basenga Imana Data,Imana Mwana n’Imana Roho mutagatifu (Mwuka wera).Izo mana uko ari eshatu bakazita Ubutatu.Nyamara n’iryo jambo ubutatu ntiriba muli bible.Muli Matayo 4,umurongo wa 10,Yezu yavuze ko tugomba “gusenga Se wenyine”.Niwe Mana ishobora byose yonyine.Yezu akaba “umugaragu w’Imana”,nkuko Ibyakozwe 3,umurongo wa 13 havuga.Muli Yohana 14,umurongo wa 28,Yesu ubwe yavuze ko Se amuruta.

Leave a Reply to bukeye Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *