Mu Karere ka Kayonza, inzego z’umutekano zataye muri yombi abantu babiri barimo umugabo wasanzwe mu rugo rw’undi mugabo ari gusambana n’ihabara rye.
Yatawe muri yombi kuwa 21 Mutarama 2024 mu Mudugudu wa Gahushyi mu Kagari ka Mbarara mu Murenge wa Rwinkwavu.
Uyu mugabo wafatiwe mu cyuho ari gusambana, afite imyaka 32, mu gihe umugore we afite imyaka 25.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Bagirigomwa Djafari, yatangaje ko kugira ngo uyu mugabo afatirwe mu cyuho, byagizwemo uruhare n’umugabo wo muri urwo rugo yari arimo, ngo ni we wageze iwe asanga bari muri icyo gikorwa ubundi ajya gutabaza inzego z’umutekano.
Ati “ Ni kwa kundi umugabo aba adahari, umugore rero yatumyeho umugabo wari ihabara rye aza kumureba iwe mu rugo. Wa mugabo rero yaje gutaha nijoro asanga bari kwiha akabyizi mu buriri bwe.”
“Yahise asubira inyuma aragenda atabaza Abanyerondo baraza bashyiraho akagufuri kugira ngo badasohoka bigateza ibibazo, bagumyemo kugeza inzego z’umutekano zihageze tubajyana kuri RIB.”
Uyu muyobozi.yavuze ko gucana inyuma ari icyaha gihanwa n’amategeko ariko ko ari n’igisebo ku muryango ku buryo buri wese akwiriye kwitwararika akanyurwa n’uwo bahanye isezerano imbere y’amategeko.
UMUSEKE.RW
Uriya ni umurengwe. Hariya haba amafaranga n’ibiryo, ntanzara ihaba. Iyo uhaze rero, ubwonko bukora neza. Agatsinda, abagore baba baradamaraye, umugabo niwe uba yikoreye ibibazo byose by’urugo undi yibereye mu munyenga. Wananirwa gutera ako kabariro kubera ibibazo uba wiriwemo, undi akagirango n’ukutamushaka, ukamuca inyuma , ukajya kwirongoza. ARIKO hazamo n’agasuzuguro, kuzana umugabo muburiri bwa NYIRURUGO? Ugatinyuka? Ukinjizamo undi umugabo kweri? Mwasezeranye, mwabyaranye? Mbega MUTIMA MUCYE WO MU MUTIBA? Nibagende babakanire urubakwiye. Ntamwana urimo. GUSA NA NONE UYU MUGABO AGIZE AMAHIRWE, abitahuye kare, byari kuzamubyarira ishyano rikomeye cyane.