Umufana ukomeye wa Rayon Sports yiyahuye

Kayonza: Mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza mu Ntara y’i Burasirazuba, haravugwa inkuru y’urupfu rw’umusore w’imyaka 26, bikekwa ko yiyahuye akoresheje umugozi kubera agahinda yatewe na Rayon Sports ubwo yatsindwa ibitego 4-1.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Mutarama 2026 nyuma y’uko ikipe y’Ingabo yari yanyagiye Rayon Sports ibitego 4-1 mu mukino wa Super Coupe 2025 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama uyu mwaka.

Joseph Ushinzwe amakuru mu mudugudu wa Gasogororo yabwiye Isango Star dukesha iyi nkuru ko bakeka ko kuba Murera yaratsinzwe na APR FC ibitego 4-1, ari byo byazamuye agahinda k’uyu musore wahisemo kwiyambura ubuzima akoresheje umugozi.

Yagize ati “Amakuru dufite ni uko ubwo APR FC yajyaga gukina na Rayon Sports, yavuye mu Mudugudu wa Gasogororo yisize amarangi na Vuvuzela kuko yari umufana ukomeye wa Rayon Sports.”

“Ariko akababaro karamwishe mu minsi ibiri, ayimara atarya avuga ko ababajwe n’ikipe ye. Bamusanze rero mu mugozi mu gitondo yimanitse. Abayobozi bahamagara Polisi n’izindi nzego, basanga yimanitse mu ishuka yapfuye.”

Uyu Muyobozi yakomeje agira ati “Ejo yagiye gufata ifunguro atameze neza, akubita agatoki ku kandi ati ntibishoboka. Turumva rero ari yo ntandaro y’urupfu rwe. Kuko ibyo ari byo byose, yari n’umwana muto kandi hari umuntu twabajije amakuru ye atubwira ko ashobora kuba yasomaga no ku gatabi.”

Abaturage bari basanzwe bazi nyakwigendara, bavuga ko yakundaga ikipe ya Rayon Sports ku buryo yahoraga afite insakazamajwi yahoragamo indirimbo za Murera gusa ndetse ngo n’iyo yabaga yakinnye, yisigaga amarangi umubiri wose akajya kuyifana i Kigali.

Bikekwa ko nyakwigendera hari n’urwandiko yasize yanditse asezera inshuti n’umuryango we ndetse anashyiramo ko yababajwe n’uburyo Rayon Sports yatsinzwe.

Ubusanzwe ikipe ya Rayon Sports ni yo iyoboye izindi mu Rwanda mu kwigarurira imitima ya benshi bayihebeye ariko iyi Murera imaze iminsi iri aho umwanzi yifuza, cyane ko imyaka itandatu yikurikiranya itazi uko igikombe cya Shampiyona gisa.

Ni ikipe kandi ikora ku marangamutima ya benshi, aho mu gihe iri mu bihe bibi, bikora ku mutima ya benshi, yaba abakunzi ba yo cyangwa abakunzi ba ruhago y’u Rwanda muri rusange.

Umuyobozi w’Umudugudugu wari utuyemo nyakwigendera, yavuze ko yari yarihebeye Rayon Sports
Ubwo bavaga guterura umurambo

UMUSEKE.RW

Share This Article
4 Comments
  • Ni Mufane Murugero Foot Ball Si Intambara Mumukino Habamo Ibintu Atatu Icyambere
    – Gutsinda
    – Gutsindwa
    No
    – Kunganya
    Ninayo Mpamvu Muribibintu Byose Uko Ari Bitatu Ugomba Kwihanganiramo Cyimwe .

  • Urusurukundo n’amadayimoni abayuwambere wihebeye ikipe kugeza naho yimanika kweli,urara komutatubwiye amazinaye,ubwose niwawundi,wavugiye kuriRadio ababaye wiKayonza igice cya1kirangiye.

  • Uru surukundo namadayimoni abayuwambere wihebeye ikipe akanimanika kweli!,komutatubwiye amazinaye uyuniwawundi wavugiye kuriRadio Rda ababaye igicecyambere kirangiye yariyaturutse Kayonza.

Leave a Reply to Seventy Info@Email.com Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *