Iyamuremye Eugène ni umworozi w’inkoko ubifatanya n’ingurube, avuga ko afite inzozi zo kwagura umushinga we, akazitwa umuherwe.
Iyamuremye Eugène atuye mu Murenge wa Nyamabuye, akaba akuriye kampani yitwa “NYURWA CHIKEN”, avuga ko amaze imyaka 13 yorora inkoko.
Iyamuremye yabwiye UMUSEKE ko yahereye ku nkoko 300 zirimo izitera amagi n’izitanga inyama.
Avuga ko yabonaga bitazakunda kubera nta bushobozi buhambaye yari afite. Ati: ”Ntabwo ibi byanciye intege, kuko nagiye nongera ubu zikaba zigeze ku nkoko 12,000.”
Uyu mworozi avuga ko muri izo nkoko yahereyeho haje gupfamo 1500 zishwe n’imvura bisa n’ibyongeye kumuca intege, nyuma abona ko ari ibisanzwe mu borozi arakomeza.
Avuga ko yongeye kwisuganya ikiraro kimaze kuzura, ashyiramo izindi nkoko, haza indwara imeze nk’icyorezo yicamo izindi, gusa ku bw’amahirwe bihurirana na Gahunda ya ‘Tekana Muhinzi-Mworozi Urishingiwe’ ije baramushumbusha.
Avuga ko ubworozi bw’inkoko yabukoze abumatanya n’ubworozi bw’ingurube ebyiri yatangiriyeho, ubu zikaba zigeze ku ngurube 95.
Iyamuremye avuga ko afite inzozi zo kwagura uyu mushinga w’ubworozi, zikarushaho kwiyongera mu bwinshi no mu bwiza kuko aribyo abakiliya ku isoko baba bifuza.
Yavuze ko nta gihunga akigira kubera inkoko ze zose ziri mu bwishingizi, kandi ko yifuza gutera imbere akaba rwiyemezamirimo utsindira amasoko yo kugemura inkoko mu gihugu hose.
Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere Muhanga, Bizimana Eric wahurije hamwe abahinzi n’aborozi mu bukangurambaga bwa ‘Tekana Muhinzi-Mworozi Urishingiwe’, avuga ko ikigero cyo gushinganisha inkoko kiri hejuru ugereranije n’andi matungo.
Ati: ”Ubwishingizi bw’inkoko buri hejuru kuko izashyizwe muri ‘Tekana Muhinzi-Mworozi Urishingiwe’ ari inkoko 80% mu Karere kose ku nkoko zigera ku bihumbi 8 zose hamwe.”
Iyamuremye twasuye avuga ko akoresha abakozi 6 ku buryo buhoraho n’abanyakabyizi barenga 30.
Usibye kwagura umushinga w’ubworozi, Iyamuremye amaze kubaka ibiraro by’inkoko n’ingurube bigera kuri 6 akaba afite isoko mu Mahoteli atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’i Muhanga.




MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
Umuseke.rw mwampuje nuyu mworozi akampa amahugurwa yibanze
Nibyo rwose numubona nanjye uzambwire
Mumpuze nuwo mugabo: 0785764561