Ikipe ya Rutsiro Fc ibifashijwemo na Ndarusanze Jean Claude yahaye isomo rya ruhago Rayon Sports ikomeje gutenguha abakunzi bayo nyuma yo gutsindwa na APR FC mu cyumweru gishize, yatsinzwe na Rutsiro Fc 2-0.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021 iyi kipe yakiriye Rayon Sports ku kibuga cya Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Rutsiro yaje gufungura amazamu ku munota wa 15’ kuri penaliti yatewe na Ndarusanze Jean Claude, ikosa ryakozwe na Kayumba Soter ku rutahizamu wa Rutsiro FC.
Rayon Sports yashatse uko yishyura iki gitego ariko amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-0.
Nko mu gice cya mbere Rayon Sports yasatiriye ariko ntiyabyaza umusaruro amahirwe babonye.
Rutsiro FC yaje gutungurana na none itsinda igitego cya kabiri ku munota wa 50, ni ku mupira Lomami Frank yahinduye imbere y’izamu bagatera mu izamu Bashunga awukuramo ariko ntiyawukomeza habura umutabara Ndarusanze awuboneza mu izamu.
Rayon Sports yakomeje kugerageza, umutoza akora izindi mpinduka, Sugira ku munota wa 73 aha umwanya Mambote ariko umukino warangiye ari 2-0.
Mu mikino 12 imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino, Rayon Sports yatsinze 3, inganya 5, itsindwa 4.
Rayon Sports yatozwaga na Kayiranga Jean Baptiste nyuma yo kwegura kwa Guy Bukasa watangaje ko ataguma kubeshya abafana kuko nta cyizere cyo gutsinda yari akibona muri Rayon Sports.
Uyu munsi nabwo hari habaye umukino w’ikirarane w’umunsi wa 5 mu cyiciro cy’amakipe arwana no kutamanuka, Etincelles FC yanyagiye AS Muhanga 4-0.
Mu gihe habura umukino umwe ngo shampiyona isozwe, muri iki cyiciro APR FC irayoboye n’amanota 16 izigamye ibitego 14, AS Kigali ifite 16 yo izigamye 10, Police FC 8, Espoir FC 7, Rutsiro 6, Rayon Sports 5, Bugesera na Marines FC zifite 4.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/rayon-sports-irazira-iki-gutsindwa-na-apr-fc-birasanzwe-izigaranzura-isesengura.html
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Ubu se koko,iyi title na contenu birahuye ubu ra?Or ni ukwishakira cash?Iyahigaga se ubu ni iyihe?Rayon Sport se ubu ni iya kangahe?Izo results se ubwo ni mbi ukurikije umupira yakinnye??Match se yagenze ite?Possession?Mujye mudusesengurira match twumve uko umupira wacu ujya imbere or ujya hasi!Kuko gutsindwa kwa Rayon na Rutsiro yigeze gutsinda na Kiyovu ikayimanura hasi si ikipe yoroshye!Ahubwo yadufasha kubona ishusho ya football yacu cyane cyane ku makipe agizwe n’abanyarwanda batazwi!!Kiyovu yo yavuga iki?Kabisa mudufashe gusesengura umupira no kuvuga gusa!!
Haha muri 2019 rayon yagiye gukina muri Mozambique, maze haza abafana benshi cyane bavuye South Africa no muri rnc barayifana koko. Mbwira abo twari kumwe aya niyo maherezo y’iyi kipe bareseka none birabaye.
@ Ganza
Reka kubeshya no gushyushya imitwe ibibazo bya Rayon Sports biri mu buryo iyobowe n’ibibazo by’amikoro atajyanye n’urwego yakagombye kuba iriho kandi bizakemuka bitinde bitebuke.
Naho niba hari abicara bagahuza ibya Rayon Sports na za RNC izo babyita kwikirigita ugaseka ??
Nagira ngo nkwibutse ko iyo kipe yiswe iyo Inyenzi n’Abatutsi, ikitwa iya Parmehutu, ikitwa iyo Interahamwe, ikitwa iyo abasope n’abarokotse Jenoside, n’ibindi. Ariko ibyo byose byagiye biyisiga idasenyutse. N’iri itari iri ryararenze…
Ushatse kuvuga iki?
@ nkunda
Icyo utumvise ni iki ngo umuntu agusobanurire???
haaaa, nta ryahiye. Rayons ku isonga. turayikunda kandi tuzayigwa inyuma kabisa. Uko byagenda kose. Haturudi nyuma. Rayons is heavier than billion years!