Israel yarashe umunya Palestine wari ufite ibiturika

Umunya-Palestine wari ufite imbunda n’ibiturika yarashwe n’ingabo za Israel ahita apfa mu gace ka West Bank mu mujyi wa Hebron.

Umuvugizi w’Ingabo za Israel yavuze ko nta musirikare wa Israel wakomerekeye muri iki gitero.

Itangazamakuru ryo muri Israel ryatangaje ko uyu mugabo yananiwe kurasa ndetse n’igisasu kikamuturikira mu ntoki.

Uwabibonye n’amaso yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko Umunyamakuru wagerageje gukurikirana iby’iki gitero yakubiswe n’Ingabo za Israel ku buryo bukomeye.

Imiryango myinshi Mpuzamahanga ikomeje kwamagana ku mugaragaro ibikorwa bya Israel ndetse n’ibitero igaba mu gace ka Gaza ikoresheje indege.

Muri West Bank ibikorwa by’ubucuruzi birafunze ndetse hari ubwoba mu baturage bikanga ko isaha n’isaha hagabwa ibitero.

Essam Bakr umwe mu bateguye ibikorwa byo kwamagana ibikorwa bya Israel yabwiye New York Times ko igihe kigeze bakemeza ko Israel idakwiriye kuguma kugaba ibitero bihitana abantu muri Gaza.

Imirwano muri Gaza imaze iminsi aho yahereye ku gitero cyabereye ku musigiti wa Al-Aqsa abantu benshi bakaba bamaze kuhaburira ubuzima biturutse ku bitero bigabwa na Leta ya Israel, ahanini bigasubizwa n’ibisasu bya roketi by’umutwe wa Hamas.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
4 Comments
  • Kuki abantu batajya bamenya ko Imana itubuza kurwana no kwihorera,uko byaba bimeze kose??Muli Matayo 5:44,Yezu tugenderaho yadusabye no gukunda abanzi bacu.Ku byerekeye kwihorera,Imana ivuga ko GUHORA ari ukwayo gusa.Matayo 26:52,Yezu yavuze ko abarwana bose azabarimbura ku munsi wa nyuma.Impamvu kera Imana yemeraga ko Abayahudi barwana,bible isobanura neza ko aruko abo barwanyaga basengaga Ibigirwamana.Mu yandi magambo,barwaniraga inyungu z’Imana.Niyo mpamvu yabatizaga abamarayika bakabarwanirira.Yezu aje ku isi byarahindutse,Yavuze ko abakristu nyakuru bazarangwa n’uko bakundana,bakaba amanyamahoro.Yabivuze muli Yohana 13:35.Nubwo benshi bavuga ko ibyo bidashoboka,Abigishwa be n’Abakristu nyakuri b’iki gihe barabishobora.Niyo mpamvu Yezu yavuze ko Abakristu nyakuli bazangwa n’abandi bantu,bakabakubita,bakabafunga ndetse bakabica.

    • ariko NZARAMBA, niba Yesu ubwe ku giti cye baramukubise bakamubamba bamurega icyaha kitabayeho wibaza ko ari nde kwisi wabaho afite umutekano? ahubwo abantu tugomba kujya tubaho duhangana na ba aduyi

  • Iyo nama utugiriye yo kutarwana,abantu bose bayubahirije,bose bagakundana,isi yose yaba paradizo.Israel n’Abarabu (abaslamu) wagirango Imana yabaremeye kurwana.Igitangaje nuko Islam n’idini y’Abayahudi (Judaism) yombi yigisha urukundo.Nyamara mu bikorwa bagakunda intambara.Kimwe n’amadini menshi ya Gikristu.

  • Ayayaya@ Nzaramba keretse niba ari iyindi uvuga itari iya Bibiliya! Guhora se ahubwo ko yo ngo ihora abana ibyaha byakozwe na ba Se? Gukindura se gusa? Ngo igira n’itanura ra!!! Mu kanya iti ntukice. Mbasigiye amahoro mbahaye amahoro yange arararara……. None dore aho yabivugiye wagira ngo bahahambye umusazi!!!! Nzaramba wavuye mu manyembwa ukajya kwishakira akajumba mugenzi…..Igihe mwirukankaniye iki kigufwa mwagisubije benecyo bazi unuhamuro wacyo ko n’ubundi bakizanye baje mu bukoroni. Si mpuhwe!!!

Leave a Reply to nzibonera Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *