Irushanwa rya Volleyball n’indi mikino rigamije kwibuka no guha icyubahiro, Padiri Kayumba Emmanuel wahoze ari umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB) akaba n’umukunzi ukomeye wa Volleyball, rirabura iminsi umunani ngo rikinwe ku nshuro ya 16.
Iri rushanwa ngarukamwaka ry’imikino yiganjemo iya Volleyball n’indi, rigamije kwibuka no guha icyubahiro Abbé Kayumba Emmanuel, wari Umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB) ariko by’umwihariko akaba yari umukunzi ukomeye w’umukino wa Volleyball mu Rwanda.
Ni irushanwa ribera mu Karere ka Huye mu kigo cy’amashuri yisumbuye ya Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB). Biteganyijwe ko iry’uyu mwaka rizaba tariki ya 7-8 Werurwe 2026.
Imikino igize irushanwa, iba irimo ihuza abakuru n’abato muri Volleyball, ihuza ibigo by’amashuri n’indi mikino itari Volleyball irimo iyo gusiganwa ku magare ndetse no koga.
Bitewe n’uko Abbé Kayumba Emmanuel yari umukunzi wa’umukino wa Volleyball, ni na wo mukino uba wiganje muri iri rushanwa rigamije kumwibuka no kumuha icyubahiro nyuma y’imyaka 17 yitabye Imana.
Mu cyiciro cy’abagore muri Volleyball, ‘Tournoi Mémorial Abbé Kayumba Emmanuel’, yegukanywe na APR WVC yatsinze Kepler WVC mu gihe mu bagabo ryegukanywe na Gisagara VC yatsinze East African University.
Mu cyiciro cy’ingimbi, Gisagara Volleyball Academy, ni yo yaryegukanye mu mwaka ushize.
Kuri iyi nshuro ya 16, iri rushanwa rizabera muri GSOB Indatwa n’Inkesha, mu gihe iri shuri rikomeje imyiteguro yo kwizihiza yubile y’imyaka 100 y’iri shuri mu 2029.






UMUEKE.RW

This article does a great job of explaining the topic in a clear and structured way. The writing feels natural, and the information is easy to absorb. Content like this is both useful and pleasant to read.