Inzu y’Umupfumu Rutangarwamaboko yafashwe n’inkongi

Inyubako y’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco, kiyoborwa n’umupfumu Nzayisenga Modeste uzwi nka Rutangarwamaboko,kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2024, yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Ni inyubako iherereye mu Murenge wa Gisozi, Akagali ka Musezero mu mudugudu wa Nyakaliba

Rutangarwamaboko yatangaje  ko yafashwe n’inkongi biturutse ku muriro wifashishwaga n’abasudira umureko.

Igice cyafashwe n’inkongi ni icyo hejuru kuko ari igorofa yitaga ‘ingoro’, cyamurikirwagamo ibikoresho gakondo by’abanyarwanda bo hambere.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yatangarije Kigali Today ko inkongi yahereye mu gisenge cy’inzu, gusa nyiri zina hataramenyekana icyateye iyi nkongi hagikorwa iperereza.

Ati “Inkongi yangije inyubako ndetse na bimwe mu byari muri iyo nzu, gusa Urwego rwa Polisi rushinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, rwahageze rufatanyije n’abaturage babasha kuzimya iyi nkongi itaribasira izindi nyubako byegeranye”.

SP Twajamahoro avuga ko ubu hakibarurwa ibintu byose byangijwe n’iyi nkongi, kugira ngo hamenyekane agaciro kabyo.

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Komere komera Rutangwa wacu. Ihangane kd ni impamo tubabajwe no guhisha inzu kwawe.

    Abasuderi cg Abandi batekinisiye dukoresha mu nyubako zacu Abanyamwuga babisobanukiwe ni bake.
    Ubundi kubera ko insinga zishyuha cyane dusabwa ku disconnect Inyubako tugafatira umuriro w’ imashini isudira ku nsinga zisohoka muri mubazi y’ Amashanyarazi.

    Byonjyeye kd izi nzu za kera zibamo insinga zishaje cyane bityo bigasaba kurushaho kwitwararika.
    Nta muntu wibuka guhindura insinga z’ amashanyarazi kd burya ntituba dukwiye kurenza imyaka 10 tudahinduye installation y’ inyubako zacu ahubwo usanga twubaka inzu tukabyariramo umwana wa1 akazarinda yuzukuruza za nsinga zikirimo.

Leave a Reply to Ecole Primaire de GITI Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *