Inkunga nihagarara ingabo zacu zizava muri Mozambique – Nduhungirehe

Ingabo z'u Rwanda ziri muri Mozambique kuva muri Nyakanga 2021

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko mu gihe inkunga Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ugenera Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique yahagarara, zizahita zihava, ibyo bihugu bigashaka izindi zijyayo.

Kuva mu ntangiriro za Werurwe 2026, hakomeje gukwirakira amakuru y’uko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uteganya muri Gicurasi gufata umwanzuro wo guharika miliyoni 20 z’amayero, watangaga nk’inkunga yo kunganira ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda mu ntara ya Cabo Delgado.

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko kuva muri Nyakanga 2021, Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri iyo Ntara ku butumire bwa Mozambique, zagiye kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Ansar al-Sunna ufitanye isano na Islamic State (ISS).

Ati ” Mu myaka ine itanu ishize bakoze akazi gakomeye ku buryo abaturage b’Abasivili basubiye mu ngo zabo, abanyeshuri basubiye ku ishuri, ubucuruzi bw’abarasubukuwe ndetse n’ishoramari rikomeye mu bya gaze naryo ryarasubukwe ryongera gukora.”

Mu kiganiro na Radiyo Agasaro Kaburaga yavuze ko nubwo ibyo byose byakozwe n’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Rwanda narwo rwatanze inkunga ikomeye, irimo amafaranga akubye inshuro 10 atangwa n’uwo muryango.

Ati: “Tukaba twaratakaje n’abasirikare biciwe ku rugamba, kugira ngo kariya karere gahabwe ituze.”

Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rwibukije ko ibyo rwakoze byagiriye akamaro abaturage ba Mozambique ndetse n’Umuryango mpuzamahanga, kuko ufite ishoramari hariya, ariko ingabo z’u Rwanda zitakomeza gukora ako kazi zinengwa buri kanya, zifatirwa ibihano kandi zihozwa ku nkeke.

Ati: “Ibyo ngibyo ntabwo bishobora gukomeza, niyo mpamvu twibukije y’uko u Rwanda ruzakomeza akazi karwo rwasabwe. Inkunga ruhabwa nikomeza gutangwa, ariko iyo nkunga nihagarikwa, birumvikana ko tuzava muri Mozambique, hanyuma ibyo bihugu bigashaka ikindi gihugu cyangwa izindi ngabo zikora ako kazi.”

EU, binyuze mu muvugizi wayo, iherutse kuvuga ko gahunda z’ubufasha mu Kigega cy’u Burayi gishinzwe gushyigikira ibikorwa by’amahoro, zizarangira muri Gicurasi 2026.

Yavuze ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uzi iby’ibihano Amerika iherutse gutangaza ku ngabo z’u Rwanda n’abayobozi bazo bakuru bane.

Ati:” Turimo gusuzuma icyo bivuze n’ingaruka z’ingamba za Amerika.”

Cabo Delgado ni intara ikungahaye cyane kuri gaze, ndetse Sosiyete TotalEnergies ikaba ku isonga mu kuyicukura no kuyohereza mu mahanga.

Uyu mushinga wa miliyari 20 z’amadolari ya Amerika wari warahagaze ubwo ibyihebe byigabizaga Cabo Delgado ndetse bigasenya imiyoboro ya gaze n’ibikorwaremezo.

Haribazwa ibizakurikira mu gihe Ingabo z’u Rwanda zava muri iyo ntara zagaruyemo umutekano, nyuma y’uko zisimbuyeyo iza SADC zashwiragijwe n’ibyihebe.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply to purdentix Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *