Inkotanyi ni ubuzima zankijije Ubuhutu -Senateri Mureshyankwano Marie Rose

Senateri Mureshyankwano Marie Rose kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021 mu Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihangano cy’Urungano’ yatanze ubuhamya bw’urugendo rwe mu mashyamba ya Congo ndetse n’uko Inkotanyi zarokoye umugabo we zikanamukiza indwara y’Ubuhutu.

Nabonye ko Inkotanyi zidasa n’abandi bantu, nabonye ko Inkotanyi zitandukanye n’abari baratwigishije ko ari babi

Mu buhamya yatanze yagarutse ku rugendo rungana n’ibirometero 2000 yagenze n’amaguru  kuva i Bukavu ajya ahitwa Mbandaka muri Zaire yahindutse RD Congo ahunga Inkotanyi atazi,atabonye kubera ubujiji bwo gutwarwa n’ubwoko bw’ubuhutu.

Kubera amateka mabi nk’umunyarwanda wavukiye mu Rwanda,agakurira mu macakubiri,akayigishwa no mu mashuri yumvaga ari Umuhutu kandi Ubuhutu abugendana kugera yinjiye mu mashyamba yo muri Congo.

Senateri Mureshyankwano yabwiye urubyiruko ko Inkotanyi ari ubuzima kuko zamukuye ahantu habi cyane mu nzitane z’amashyamba ya Congo,zigaheka umugabo we ku mugongo yari yarazihunze yagaruka mu Rwanda agasanga nyina w’Umuhutukazi bari barataye mu nzu Inkotanyi zaramuvuye ameze neza.

Mu gukurira inzira ku murima abavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana Juvenal,yatanze ubuhamya bw’umwana wabaga iwabo munsi y’uburiri bwa nyina(Mama Mureshyankwano) hagati 1990-1992 wahigagwa ngo yicwe azira kuba ari umututsi.

Ati ” Narindi mu biruhuko ninjoro tugiye kurya numva Mama aravuze ngo mubwire wa mwana aze,umwana araza turasangira mbaza Mama nti kubera iki aba munsi y’igitanda? arambwira ati uyu mwana impamvu ari aha ni uko iwabo, ba Se ,bakuru be icyitwa igitsinagabo cyose ko babatwaye ngo bagiye kubafunga kuri Komini Nkuri ariko ntibanabafunze bagiye kubicira muri Nyaruhonga.”

Senateri Mureshyankwano yavuze ko ari mu cyiciro cy’abantu babonaga aba babaye ariko ntibigire icyo bibabwira,abo bakaba bari mu cyiciro cy’ibigwari nawe yisanzemo.

Ati “Kuki naje ngasanga Mutuyimana Olvier aba munsi y’igitanda cya Mama nkisubirira ku ishuri nta n’icyo mumariye. numvise aho hantu narahabaye ikigwari, nari mukuru, nari nzi ubwenge ariko nasubiye ku ishuri kandi nzi neza ko uwo atiga, yirirwa munsi y’uburiri bwa mama akanaharara.”

Uwo mwana wari mu kigero cy’imyaka 10 yitwa Mutuyimana Olvier ubu ni umugabo,atuye muri Nyabihu ni umukozi wa Banki y’Abaturage ya Mukamira yabashije kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Yavuze kandi ko ubwo yigaga muri Segonderi kuri Groupe Scolaire de Bumba muri Rutsiro, igihe Maj Gen Rwigema Fred yarasirwaga ku rugamba rwo kubohora Igihugu ko Abanyeshuri bose bagiye guhamba Rwigema batamuzi.

Ati ” umukonsiye wayoboraga Segiteri ishuri ryari ririmo, yaje mu kigo, afata abahungu bafite imbaraga baheka imitumba turashorera tujya guhamba Rwigema tutazi, tutanabonye.”

Aha yahise abwira urubyiruko ko amateka ayobya aba ari menshi ariko urubyiruko rw’uyu munsi rwagize amahirwe yo gukurira mu Gihugu gifite ubuyobozi bwiza.

Ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda,Senateri Mureshyankwano avuga ko buri munyarwanda afite ubuhamya ko uko amateka agenda yandikwa hari ibintu umuntu agenda yibuka.

Yavuze ko yahunze mu 1994 aho yari i Kayove muri Rutsiro ariko atagiye i Gisenyi hari hafi ngo yambuke ajye i Goma muri Zaire ko ahubwo yahungiye ku Kibuye agenda yimuka mpaka ageze i Cyangugu muri Zone Turquoise. Abayobozi bababwiraga ko Inkotanyi zitafata Igihugu.

Senateri Mureshyankwano muri Cyangugu avuga ko yahabonye Abafaransa bafatanyije n’abari Abategetsi b’Igihugu bambutsa intwaro basaba  impunzi kwihuta.

Ati ” Njya nibuka umunyamakuru bita Bemeriki Valerie yahagararaga ahantu hose hari centre hari abantu benshi akababwira ati mwihute mwambuke munyure mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu,ndibuka n’Abafaransa aho kuri Rusizi badufashaga kwambuka,bafasha abari Abasirikare kwambuka n’Interahamwe n’imbunda bazambukana”

Ku Gitabo giherutse gusohorwa n’Umufaransa witwa Patrick du Saint Exupery, Senateri Mureshyankwano avuga ko inkuru y’urugendo mu mashyamba ya Congo ivugwa n’uwo mwanditsi isa neza n’inzira yanyuzemo ku buryo wagira ngo baragendanye.

Yagize ati ” Naragisomye,sindakirangiza ariko nasanze hari ahantu henshi yanditse wagira ngo twaragendanaga,twiruka muri ayo mashyamba ya Congo mva i Bukavu nkakora ibirometero 2000 nkagera kuri Fleuve du Congo ahantu hitwa Mbandaka n’amaguru mpunga Inkotanyi ntazi,ntabonye kubera inyigisho mbi,kubera kumva ko ndi Umuhutu,ko nibaza bari bunyice ariko naratekerezaga cyane ukuntu Abatutsi bari bishwe nkumva n’abandi ni Abatutsi baje natwe bari butwice “

Muri izo nzira z’inzitane mu mashyamba ya Congo ngo hari abagiye bicwa n’imigezi n’indwara ariko ashima Imana ko Inkotanyi zabarokoye.ahamya ko abavuga ko Inkotanyi zishe Abahutu muri Congo ari ibinyoma ahubwo zakoze uko zishoboye zibagarura mu Rwanda.

Yemeza ko Inkotanyi zarokoye ubuzima bwe mu mashyamba aho bizengurukagaho baraheranywe n’ubujiji bw’amoko,yavuze kandi ko ubwo Inkotanyi zaburizaga indege bahungutse aribwo yamenye igisobanuro nyacyo cy’ubudasa.

Ati ” Ririya jambo ndarikunda cyane ry’Ubudasa,nabonye ko Inkotanyi zidasa n’abandi bantu,nabonye ko Inkotanyi zitandukanye n’abari baratwigishije ko ari babi,Inkotanyi njyewe nizo zankijije Ubuhutu,kuko aho hose nirukaga numvaga ndi Umuhutu bari bunyice kuko ndi Umuhutu ariko zankijije Ubuhutu kuko zanyeretse Ubudasa”

Yasabye urubyiruko guhangana n’abajomba ibikwasi Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda

Yavuze ko akigaruka mu Rwanda yihutiye kujya kureba nyina umubyara bari barasize mu Rwanda kubera ko we atabashije guhungana n’abandi kubera yafite ubumuga,yagera mu rugo agasanga ni muzima Inkotanyi zaramuvuye mu gihe bo mu nkambi muri Congo bahoraga bavuga ngo ubu Mama Inkotanyi zaramwishe yaboreye mu nzu.

Ubwo yakubitaga amaso nyina yamubajije uko yarokotse Inkotanyi,nyina ababwira ukuntu Inkotanyi zamuvuye,zikagerageza kumutera inshinge ngo akire,ababwira uko Inkotanyi mu gatondo zamushyiraga ku zuba,imvura yagwa zikamwanura kugeza amerewe neza.

Mureshyankwano avuga ko ibi bikorwa nabyo byamukijije indwara y’Ubuhutu yagendanaga.

Ati ” Ubwo budasa bw’Inkotanyi wabunganya iki? ngewe rero Inkotanyi mfitanye igihango nazo kandi icyo gihango sinzagitatira…aho mu mashyamba ya Congo niyo bahaturekera niyo badusangayo byabindi bababeshyera ngo baje kutwica,niyo baza bakitambukira bakigendera twari kugwamo”

Yavuze ko Inkotanyi kandi zamurokoreye umugabo bituma bamarana imyaka 28 mu gihe nta n’imyaka 6 bari kumarana mu buzima bushaririye mu mashyamba ya Congo.umugabo we aherutse guhitanwa n’impanuka y’imodoka.

Ashingiye ku macakubiri bakuriyemo, Senateri Mureshyankwano yabwiye urubyiruko ko bamwe mubo mu kigero cye bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutse,abandi baba Ibigwari abandi bicwa muri Jenoside ko urubyiruko rw’ubu rwagize umugisha wo kuvukira mu Gihugu cyiza n’ubuyobozi bwiza.

Yakanguriye urubyiruko kurwanya abashaka gutanya Abanyarwanda bakoresheje imbuga nkoranyambaga aho bagerageza guhindanya isura ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Iri huriro ry’urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’ ryabaye ku nshuro ya 8 ritegurwa na Minisiteri y’Urubyiruko na Imbuto Foundation n’indi miryango y’urubyiruko, iry’uyu mwaka ryitabiriwe n’urubyiruko rusaga 300 rwahawe impanuro n’abayobozi batandukanye barangajwe imbere na Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame.

 

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW

Share This Article
7 Comments
  • Erega ikibazo cya Rwanda na Burundi,ntabwo ari ubwoko hutu-tutsi.Ikibazo nyamukuru ni ubukene.Umuhutu n’umututsi bombi bafite imyanya myiza muli Leta,barakundana,bombi bagasingiza Leta iriho yabahaye umugati utubutse.Ariko Mwarimu w’umututsi cyangwa w’umuhutu bahembwa urusenda,ntabwo bashobora gusingiza Leta.Ahubwo barayivuma.Nibyo bibyara intambara na genocide.Iyo Sankara,Kizito,Idamange,Ntaganda na Ingabire bagira imyanya myiza muli Leta,nabo bali gusingiza Leta nk’uyu Senator Mureshyankwano.

    • @abiyingoma we wibeshya ngo kutagira akazi nibyo bibyara jenoside nonese abahutu sibo bari bafite ako kazi?kuki ari bo bahagurutse bagatsemba a abatutsi se?ntukavange ibitavangika ,jenoside iri ku rwego rwayo nta kindi gitera jenoside kereka ishyari ry umurengera ryo kuba ubabajwe n uko abandi bariho. Jenoside yateguwe n abakoroni kuva kera kuko baraje babona abatutsi ni ubwoko buturuka ku bakomeye babayeho muri misiri/israel baravuga bati nta kabuza aba bantu bazakomera ku isi nk abo baturukaho Niko gutangira gusenya ikintu cyose cyatuma bakomeza igihugu umuzungu ntakigireho ijambo aho niho batangiriye gupanga uko bazica abami bagahirika ingoma kuko babonyeko abatutsi batazemera ko abazungu bajyana u Rwanda kuko abami bari bari barabangiye kubabera ibikoresho ahubwo iteka bagaharanira inyungu z abanyarwanda kuburyo icyo abakoroni bazanaga cyose ngo bakandamize abanyarwanda abami barakitambikaga bakarwanira kugikuraho ari nayo mpamvu tutigeze twicwa urupfu rubi mu bukoroni nkuko byagendekeye abanyecongo.

      Abazungu bashatse kuriririra ku buhake bwatungishaga abadafite inka bashaka kubugira ubucakara bituma umwami ahita abuca, bazanye imirimo y agahato umwami arwana nabo arayica barareba basanga igihe cyose abami bagitegeka umuzungu ntazatwara u Rwanda uko yishakiye Niko kwica abami bashyiraho abahutu bari baratoje kubakorera ariko bakabona abatutsi nibaguma kubaho amaherezo bazasubira ku butegetsi maze umuzungu abure ijambo yari afite mu Rwanda niko gupanga kurimbura abatutsi kandi babona uburyo bwihishe bwo kubikora ni ukwifashisha abahutu bakabibakorera bityo isi ikazagirango n abahutu babikoze gusa ntimenyeko ababiligi n abafaransa ari bo babiri inyuma ubwo rero ba bahutu bari bashyize ku butegetsi intego nyamukuru yari iyo kurimbura abatutsi buhoro buhoro, bakabuza n amahwemo bakabatwara utwabo bakabica umusubizo bakabategekesha iterabwoba kuburyo bizica ubwonko bw umututsi akabaho mu bwoba yumva ari uwo kwicwa no kugirirwa nabi agende yiyumve nkuwo hasi atakaze wa muhate w ubutwari bwo guhangana maze babone uburyo bamwishima hejuru bamugire intsina ngufi yumve abayeho kubw impuhwe z umuhutu ibyo rero niyo nzira y abazungu iyo babona uri ubwoko bukomeye bashaka kukumanura hasi kuko baba bagutinya ko uzavumbukamo ibihangange uko Niko bishe urubozo a birabura bo muri amerika na za burayi, niyo mpamvu rero umuhutu nubwo yari afite ubwo butegetsi nayo mafaranga ariko ntiyanyurwaga yahoraga agenda inyuma y umututsi amuhiga amwica, uwagiye mu ishuri akamusohoramo akamubuza kwiga nyamara umuhutu nawe iryo shuri aririmo, ibaze kugirira ishyari umututsi NGO ari mu ishuri kandi nawe uririmo ndetse wowe amashuri yose ari mwe bahutu mwuzuyemo ariko ugaterwa n ishyari no kubona abatutsi bangahe nabo bari mu ishuri akazi byo sinakubwira umututsi wagiraga n ako hasi nk ubwarimu byateraga ishyari wa muhutu ufite ak ubudiregiteri kuburyo intego ye iba gutoteza uwo mututsi aho kwita ku budiregiteri bwe rero jenoside nta kindi cyayiteye n ishyari ry umuranduranzuzi abahutu bari bafitiye abatutsi niryo ryonyine ryatumye bemera kuba ibikoresho by abazungu mu kurimbura abatutsi kandi ishyari ry umuranduranzuzi ry abazungu bagiriye abatutsi niryo ryatumye bashaka kurimbura abatutsi. Have rero ntuzatubeshye ngo kutagira umugati nibyo bitera jenoside kandi ahubwo abafite umugati ari bo bakora jenoside nonese jenoside wayikora udafite uburyo bwo kuyikora?ntawakora jenoside adafite ubutegetsi ngo bishoboke ninayo mpamvu nyine abazungu bashyize abahutu ku butegetsi ngo bagire uburyo bwo gukora jenoside ku batutsi.

      Naho abakene bo bazahoraho ubuse ahubwo abahutu b abaturage basanzwe bishe abatutsi bo bari bafite iki?ko abahutu bo mu nzego zo hejuru ari bo bari bafite amafaranga naho abahutu amamiliyoni b abaturage nubundi ko bari abatindi nyakujya ahubwo Imana igira neza cyane kuko nubwo abo bahutu bari bafite ubwo butegetsi n iyo myanya birirwa batsikamiye abatutsi babica umusubizo ariko wasangaga abatutsi ari nabo ahubwo basa neza ukabona nibo bari ku murongo kuko duke bari bafite baradusangiraga iryo ishyari rero ry abahutu rikiyongera kuko babonaga ubugome bwose bakorera abatutsi bitajya bibabuza gusa neza nta musabirizi wabaga muri bo ,nta mututsi wigeze ajya kuba umukozi wo mu rugo rw abahutu ,ibyo rero byose byababazaga abahutu ko uko umututsi nta na rimwe ajya amanuka hasi nta na rimwe ajya yisuzugura NGO abategere ibiganza ko ahubwo iteka ahora akotana akabaho yihesha agaciro, ndabyibuka mama wanjye ntiyashoboraga kugura ibintu byacurizwaga mu ma base muri karitsiye y iwacu kuko byabaga bifite umwanda biri mu bibase bitogeje noneho baza kubimucuruzaho akababwira ati bifite umwanda sinabigura barangiza bati abatutsi murirata mbese bo aho kugirango bagende bakorere isuku ibintu byabo babone kubigurisha ahubwo bumvaga ko abatutsi birata kuko mama yanze kugura ibyo bintu bifite umwanda umunsi umwe yabumvise batuka abatutsi maze arababwira ati mwe muzapfana ubutindi kandi muzapfira ku gataro ntacyo muzatwara abatutsi bazabaho uko Imana ibishaka kandi mama ari umuntu witonda cyane kuburyo kuba yarababwiye atyo nuko Atari ubwambere bari babivuze.

      Ubundi muri jenoside abahutukazi bararirimbaga ngo barishimye abatutsikazi bashize ngo ubundi babakingirizaga ntibaboneke ngo ubwo rero abahutukazi baragaragaye kuko abatutsikazi babakingirizaga batakiriho munyumvire iryo ishyari pe nuyu munsi kandi hari abo iyo ubonye umututsi uti ni mwiza bahita batera hejuru bati ubwiza ni umutima bla bla bakazana ibintu bitajyanye bumvako kuba uvuze ko uwo ari mwiza bo ubwo ubise babi nirirwa mbibona noneho bizi iyo ushyizemo ubwoko ntacyo uhishe uti abatutsi ni beza kweri eeeehh ahoho ugirango uba ukojeje agati mu ntozi bahita bakuzamukana kandi nta na hamwe uvuze umuhutu ukibaza uti muranzamukana se ko ntacyo mvuze ku bwoko bwanyu muranshakaho iki ko ari
      uburenganzira bwanjye kuvuga ko a abatutsi ari beza.

      Ubwoko rero kubugira ni byiza cyane kuko ni amaraso Imana yahaye abantu runaka abatandukanya n abandi ibyo rero si ikibazo ntihakagire n ubitindaho kereka udakunda icyo ari cyo niwe uhunga icyo ari cyo ,abategetsi rero bave mu kuturangaza bavuga amoko ahubwo bareke kunyereza imisoro y abaturage icyo dukeneye ni ugukoresha umusaruro w igihugu neza ugakenura abenegihugu naho ibyo kuzana amoko muhora mu biganiro ngo amoko ni ukujijisha kugirango ibibazo nyamukuru by ubukene mu baturage ntihagire ubireba ntihagire ubabaza mpamvu ki bihoraho kandi imisoro yirirwa itangwa simfite ikibazo cy amoko kuko mfite ubwoko ndi ubwoko mbere yuko mba umunyarwanda ndi umututsi undi ni umuhutu undi ni umutwa ayo moko 3 niyo moko y abanyarwanda ntiwatandukana nayo kereka utari umunyarwanda rero kwiruka ushaka gusiga icyo uri cyo ntibizashoboka uko ni n ukwiyanga no kugaya Imana yakugize cyo njye rero ndi umututsi mu maraso nkaba umunyarwanda ku gihugu ibyo byombi nta na kimwe cyaryamira ikindi ntacyasimbura ikindi buri kimwe kirihariye kandi sinzigera nihakana abakurambere banjye kugirango ngira uwo nshimisha ,nabo ubwabo bahoraga batewe ishema n ubwoko bwabo nanjye nzahora ntewe ishema n icyo ndi cyo kandi nzakomeza mbyare amaraso yanjye sinzigera nivanga kandi ntawe nzemera ko antsindikaho icyo ntari cyo kuko kuba nzi icyo ndi cyo nicyo mpamvu ntawambwira icyo ntari cyo ngo mwerere nakuze bambwira ko kizira kwivanga n andi moko uwo niwo murunga wafashishe ba sogokuruza kororoka nkavuka nanjye niwo nzakomerezaho kuko uwivanze ahita azima ako kanya kuko atabyara amaraso ye ahubwo abyara ibivange rero sinitaye kubiyanga baza batuka umuntu udashaka kwivanga ibyo ni ibibareba kuba biyanga ntibihe agaciro ibyo ni ibibareba kuko njye nkunda icyo ndi cyo kandi amaraso yanjye nyaha agaciro niyo mpamvu niyo waba ufite amafaranga angana ate sinashakana nawe utari ubwoko bwanjye kuko kwibyara bindutira amafaranga yose yo mu isi kandi nanjye nayageraho ndetse nayo ntagezeho abana banjye bazayageraho kuko byose bigerwaho n abantu niyo mpamvu nta na kimwe nirukira cyatuma nivanga n andi moko nabaye hanze nahuye na benshi bansaba kubana nabo ariko narabyanze kuko mpa agaciro amaraso yanjye sinitaye ku bushukanyi kandi bw abanyamadini ngo abantu Bose baremwe n Imana baramaze kuba bararemwe n Imana ntibivuzeko ngomba gushakana nabo amaraso yanjye akazima kuko iyo Mana yaremye twese ninayo yaturemye mu moko buri bwoko ibuha abagabo n abagore babwo ngo babubyarire ntibuzime kandi kimwe cyo nabonye nuko urenze ku nzira Imana yashyizeho biramugaruka niyo mpamvu nta bwoko bwivanga bujya butera imbere nuraranganya amaso ku isi hose uzasanga ubwoko bwivanga buhora hasi kandi burya umutwe w ubwoko ni umugabo ,umuzi w ubwoko akaba umugore niyo mpamvu aba bombi iyo bayati kumwe ubwoko ntibushobora gutera imbere kuko inkingi zabwo ntizifashanya ntizibwubaka kandi burya abagabo nibo mutwe niyo mpamvu a abagabo bw ubwoko runaka iyo bashaka mu yandi moko usanga ubwoko bwoko buhora hasi kuko abakabwubatse bugakomera bigira hanze ibyabo bakajya kubitungisha abo hanze muzitegereze Abirabura bo muri amerika bahora hasi cyane kuko igihe cyose babonye amafaranga aho kugirango bashake mu bwoko bwabo ahubwo bashaka mu bazungu ayo mafaranga akaba ari bo bayihera bakazayaraga abana b abametisi bityo akaba asubiye mu bazungu kandi ubwo abirabura nta mashuri meza bagira nta mavuriro ndetse n akazi keza ntibapfa kukabona ariko kubw ubugoryi bw abagabo babo iyo babonye uko bajyaga muri na NBA bagahembwa amamiliyoni aho kuyubakisha iwabo bajya kuyamena mu bazungu barongora abazungukazi nubundi ya mafaranga akajya gukiza ba bazungu ubwo se abo bantu Imana yabatabara ite kandi ari bo ubwabo bisenya na hano rero ikintu cyakijije abatutsi ntibabe nka bariya birabura ba amerika nyamara gutotezwa no kwicwa kwabo byarasaga ni uko abatutsi bo banze gushakana n andi moko bityo bituma bahora bari hamwe bahuza imbaraga kandi abafatanyirije hamwe nta kibananira nubwo bicwaga cyane ariko barongeraga bagashibuka kuko umututsi n umututsikazi bashyingiranwaga bakongera bakabyara iyo niyo ntwaro yambere yatumye abatutsi batsinda kuko abana barwanye bagatsinda ni abavutse nyuma haba mu gihugu haba mu buhungiro kuko iyo bazagukora ikosa ryo kwivanga n andi moko baba barashize ntibari kubyara amaboko azabarwanira ntibari kwigaranzura abahutu babatsembaga, ubwoko rero ni bwiza cyane kubugira kuko buguha umurongo n uruhande rwawe kuburyo iyo hageze ikibatera biborohera kwishyira hamwe kuko muri umwe nta kibazo cy ubwoko rero ahubwo urwana ashaka kubwira abantu kwihakana icyo bari cyo nuko aziko hari imbaraga mu kumenya icyo uri cyo kandi iyo ashaka kubatwara we uko ashaka kuburyo natazabona uko bishyira hamwe bakamuranya nyine abaza kubigisha guhakana icyo bari cyo njye rero sinzigera mpakana icyo ndi cyo uzababazwa nuko ntahakana icyo ndi cyo uwo niwe uzaba ufite ikibazo mu mutwe we kubw inyungu ze naho rero ntihakagire utinda mu gutsindagira abantu mu kwihakana icyo bari cyo ahubwo uwo mwanya mukoresha muri ibyo muwufate muwukoreshe mu guca ruswa n akarengane no kurandura ubukene mu baturage ibindi bitari ibyo ni ukudutesha umwanya no kutujijisha ngo twirengagize ikibazo nyamukuru.

      Mbisubiremo amoko si ikibazo kuko ni amaraso yacu kereka niba muvuga ko kuba umuntu ari ikibazo kuko ari nta muntu utagira ubwoko ,ikibazo dufite si amoko ikibazo dufite ni abarya ruswa,n abarenganya abandi kandi mu bigaragara maze kubona ko abenshi bicwa ari abatutsi nubwo baticwa kuko ari abatutsi kuko bicwa kuko banze kuba inkomamashyi nuko banambye ku byabo bakanga ko kagame n agatsiko ke babyigarurira ubwose ikibazo ni amoko cg ikibazo ni abategetsi bumvako babonerana abaturage bashinzwe kurinda?naho rero ikibazo dufite uyu munsi si amoko icyo cyari 1959-1994 aho abantu bicwa bazira uko baremwe naho ubu ngubu ntawicwa azira uko yaremwe niyo mpamvu rero mudakwiye guhora mu bibazo bitagihari ngo mwirengagize ibihari ,ibihari ubu ni ubukene ni ruswa n akarengane mugomba kubikemura kuko nimwe bategetsi b agatsiko mubiteza.

      • Niba hari abandi benshi batekereza nkawe turacyafite urugendo. Ndayisaba na komisiyo ye bakwiye kugusura mukaganira kuri ya raporo ye!

  • @ abiyingoma,uvuze ukuri kwambaye ubusa.Ufite umugati mwiza Leta yamuhaye wese arayisingiza.Yaba atawufite akayituka.Urugero rwiza ni wa wundi watukaga Leta kuli BBC.Hanyuma bamugira State minister agasingiza ya Leta yatukaga.Kugeza ubwo ahutaje umu Security,bakamuhemba kuba Senator.This world!!!

  • uyu muntu bavuye ubuhutukazi ni uko yari aburwaye!! ahubwo se nta n’ubukigakazi bamuvuye ? uyu arahakwa ngo batwmwambura umugati. Nawe aracinya inkoro nka wawundi uvuga ngo acinya inkoro ye!!! natbwo mbona icyo bimaze guha ijambo umuntu watsinzwe kuko akubwira ibyo ushaka kwumva gusa. uyu ni bucyekabiri. ibuka mumutahira mukuru akiri……. Guverinri bagabira agashima bamunyaga agashima!!! ahaaaaaaaa dore aho nibereye. nzabamdora ni umwana w umunyarwanda.

    se kuki mutari mwatubwira uwakize ubututsikazi??? Hehehehehehehehe

Leave a Reply to Murakaza Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *