Inama ya karindwi y’Abayobozi b’Ingabo z’ u Rwanda n’iza Uganda bakorera ku mipaka ihuza ibihugu byombi, yasojwe uyu munsi nyuma y’iminsi itatu y’ibiganiro byabereye mu Karere ka Musanze.
Iyi nama yabaye mu rwego rwo gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byombi, umubano mwiza n’icyizere hagati y’ingabo z’ ibihugu byombi.
Mu minsi itatu y’ibiganiro, intumwa z’impande zombi zasuzumye ibyemezo byafashwe mu nama ya gatandatu yabaye kuva ku ya 30 Nzeri kugeza ku ya 2 Ukwakira, 2025 i Kabale muri Uganda, zinarebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ryabyo rigeze.
Ibiganiro byibanze ku ngamba zo gucunga umutekano ku mupaka, no gukemura ibibazo birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icuruzwa ry’abantu, ubucuruzi butemewe, ubujura bw’amatungo, iyinjizwa n’isohoka ry’inzoga zitemewe, uburiganya no kwiyitirira abandi, n’ibindi.
Impande zombi zashimangiye ko ubufatanye bukomeye bukomeza kubaho binyuze mu biganiro bihoraho, no mu bikorwa bihuriweho bigamije kongerera imbaraga umutekano ku mupaka no guteza imbere ituze mu karere.
Abitabiriye inama kandi bagaragaje akamaro ko kwagura ibikorwa by’izo nama, hagashyirwamo uruhare rw’abaturage binyuze muri gahunda z’imikoranire y’ingabo n’abaturage (CIMIC), gahunda zo kurengera ibidukikije, ndetse n’imyitozo ihuriweho y’ingabo.

IVOMO: MoD Website
UMUSEKE.RW

thank your for this article, keep up the good work
I simply could not go away your web site prior to suggesting that I really enjoyed the standard info a person supply on your guests? Is going to be back incessantly to investigate cross-check new posts.