Ingabo za Israel zarashe ibisasu byinshi muri Syria

Mu gitondo ku Cyumweru, igisirikare cya Israel cyateye ahantu hatandukanye muri Syria, amakuru avuga ko ibisasu byari bigambiriye ibikorwa remezo by’igisirikare mu nkengero z’umujyi wa Damascus, no mu mumajyepfo y’icyo gihugu.

Israel inshuti magara ya America ihorana mu bibazo na Isyria ishyigikiwe n’Uburusiya na Iran

Igitangazamakuru cya Leta, SANA cyatangaje ko ku isaha ya saa kumi n’imwe mu gitondo (5h00 a.m) aribwo igitero cyagabwe, ibisasu bikaba byarashwe bivuye mu misozi ya Golan igihugu cya Israel cyambuye Syria.

Ibyo bitero ngo byagabwe mu majyepfo.

Syria ivuga ko ubwirinzi bwo mu kirere bwabashije gufata no kurasa bimwe mu bisasu.

Israel yo ivuga ko yakoresheje indege n’ibikoresho birasa ibisasu, bigambiriye inyubako za gisirikare za Syria.

Ntabwo hamenyekanye imibare y’abantu bapfuye cyangwa ibyangiritse.

Igitero cya Israel kije mu gihe nay o ku butaka bwayo harashwe ibisasu bya rockets bivuye muri Syria ku wa Gatandatu iki 08/04/2023.

No mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 09 Mata, 2023 ibisasu 6 byavuye muri Syria biraswa mu misozi ya Golan yigaruriwe na Israel, ibisasu bitatu byaguye ku butaka bugenzurwa na Israel.

Ibyo bisasu ngo byarashwe bivuye mu byerekezo bitandukanye.

Ubuyobozi bw’igisirikare cya Israel buvuga ko ibisasu bibiri byaguye ahantu hatari ikintu na kimwe, naho ikindi gisasu gifatirwa mu kirere kitaraturika.

Hari amakuru avuga ko igisasu kindi cyaguye ku butaka bwa Jordan.

Itangazo ry’ingabo za Israel rivuga ko Leta ya Syria igomba kwirengera uruhare rw’ibikorwa bibera mu gihugu cyayo, kandi ko itazihanganira ibikorwa bigamije kuvogera ubusugire bwayo.

Umutwe ushyigikiye Leta ya Syria witwa Liwa al-Quds (Jerusalem Brigade) washinzwe mu mwaka wa 2013, ukaba ugizwe ahanini n’Abanya-Palestine wigambye ko ari wo warashe ibisasu muri Israel.

Liwa al-Quds uvuga ko ibitero wakoze bigamije guhora ibikorwa by’abapolisi ba Israel binjiye mu musigiti wa Al-Aqsa bagakubita bikomeye abari bawurimo.

Itangazo ry’uyu mutwe wa Liwa al-Quds rivuga ko uzabohora umujyi wa Jerusalem, na Palestine nyuma yo kubanza kwirukana iterabwoba muri Syria.

https://umuseke.rw/2023/04/igisirikare-cya-israel-cyarashe-kuri-lebanon-no-muri-gaza/

IVOOMO: The Cradle

UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • Benshi bibeshya ko Imana ishyigikira intambara,bakitwaza ko yashyigikiye abami ba Israel,urugero umwami David.Nkuko bible ibyerekana,impamvu Imana yabashyigikiye,nuko “barwaniraga inyungu z’Imana gusa”.Bisome muli Gutegeka/Deuteronomy 20:17,18. Imana yabategekaga kurwanya “abantu basengaga ibigirwamana”.Niyo mpamvu yabatizaga Abamarayika,bakabarwanirira.Bitandukanye n’intambara z’iki gihe.Imana ibuza abakristu nyakuli Kurwana.Ndetse ikabasaba gukunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5:44 havuga.Nkuko Luka 21:20,21 havuga,Yesu yasabye Abigishwa be ko nibabona Yerusalemu itewe,aho kurwana bazahungira mu misozi.History yerekana ko mu mwaka wa 70 nyuma ya Yezu,igihe ingabo z’Abaroma zateraga umujyi wa Yerusalemu,ziyobowe na General Titus,abatali abakristu bararwanye,ariko Abakristu bahungiye ahitwaga i Pella.Ubu ni mu gihugu cya Jordan.Nkuko Zabuli 5:6 havuga,Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi.Muli Abaroma 12:19,Imana itubuza kwihorera (revenge or retribution).

  • iyi ntambara ya Israel na Palestine izarangira gute ariko?
    uwafata abazungu baciyemo ibice ibihugu akabarasa akabamara.
    buriya iyo bagabanya neza ibihugu byose kwisi ku buryo bikora ku nyanja kandi amoko ahanganye agahabwa ibihugu byabo ubwo ntihari ibibazo byari kwirindwa?

Leave a Reply to gasanga Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *