Ingabo za AFC/ M23 zatangiye kuva muri Uvira

Abarwanyi b’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) batangiye kuva mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nk’uko byari biherutse gutangazwa.

Ni amakuru yatangajwe n’Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, ushinzwe ibijyanye n’amategeko politiki na dipolomasi, Bertrand Bisimwa, mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza 2025.

Bisimwa yanditse kuri X ko Ingabo zabo ziri kuva mu Mujyi wa Uvira mu gikorwa kizarangira ejo (ku wa Kane).

Ati ” Turasaba abaturage b’abasivili gutekana. Turasaba abahuza n’abandi bafatanyabikorwa kumenya neza niba Uvira irinzwe urugomo, intambara cyangwa kongera kwinjizwamo abasirikare.”

Hari amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare n’imodoka za AFC/M23 bava muri Uvira, harimo amajwi y’abaturage basezera abo barwanyi.

Ku wa 15 Ukuboza 2025, nibwo AFC/M23 yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kuva mu Mujyi wa Uvira yari imaze iminsi micye ifashe.

Yavuze ko ari icyemezo gishingiye ku ntambwe yatewe mu biganiro by’i Doha, cyane cyane isinywa ry’amahame shingiro yo ku wa 15 Ugushyingo 2025, ko kandi byakozwe kubera ubusabe bwa Amerika.

AFC/M23 yari yavuze ko ifite ikibazo cy’urugomo rukorwa na FARDC, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi, ko bityo abahuza bagomba gushyiraho ingamba zisobanutse zo gucunga umutekano wa Uvira nyuma yo kuhava.

Izo ngamba zirimo gukura intwaro mu mujyi, kurinda abasivile n’ibikorwaremezo by’ingenzi, ndetse no kugenzura agahenge binyuze mu kohereza ingabo zitabogamye.

Hari ugushidikanya niba Ingabo z’amahanga zishobora kuzazanwa muri uwo mujyi uri ku rubibi rw’u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyangwa niba usubira mu biganza bya FARDC n’abambari bayo.

‘Screen shot’ yakuwe mu mashusho yo ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ‘abarwanyi ba AFC/M23 bava mu Mujyi wa Uvira’

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • Ni cyamamare mukunda muribenshi ubwox maruhiye iki ntago nahava arinka njye. Ndamenyesha abantu bafite ikibazo cyakazi ko muriyimitsi mikuru twababoneye igisubizo ahotukuragira akaza waba wifuza kox kandi tubafitiye igabanyirizwa ra 50% nkomeza kubifuri noheri nziza murakoze

Leave a Reply to RUTSINDAMATIKU Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *