Igiciro fatizo cy’ikawa y’igitumbwe cyageze kuri 750 Frw ku kilo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko igiciro fatizo ku kilo cy’ikawa y’igitumbwe, isarurwa n’umuhinzi uyijyana ku ruganda ikiri nzima kandi yeze neza, ari 750 Frw ku kilo.

Mu itangazo NAEB yashyize kuri X ku wa 13 Mutarama 2026, yavuze kandi ko ikawa yarerembye igiciro ari 150 Frw ku kilo.

Iryo tangazo rimenyesha abahinzi b’ikawa n’inganda zitunganya umusaruro w’ikawa ko mu sizeni ya 2026 nta muntu wemerewe kuyigura munsi y’igiciro cyagenwe.

Rikomeza riti “Ntawemerewe kugura ikawa ku giciro kiri munsi y’icyagaragajwe muri iri tangazo. Iki giciro gitangira gukurikizwa kuva itariki iri tangazo rishyiriweho umukono.”

Icyo giciro kiragaragaza ubwiyongere bw’igiciro cy’ikawa, kuko mu 2025 ikawa y’igitumbwe yoherezwaga ku ruganda yagurwaga 600 Frw ku kilo.

Ikawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu u Rwanda rufite, ikaba ikundwa ku ruhando mpuzamahanga, nubwo hari ubwo abahinzi bayo bataka ko bagurirwa ku kiguzi kiri hasi.

Muri rusange, mu mwaka wa 2025 u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 23.860 z’ikawa, zinjije arenga miliyari 216 Frw, ugereranyije na miliyari zirenga 129 Frw mu 2024.

Kugeza ubu, uburyohe bw’ikawa y’u Rwanda bwirahirwa ku mugabane w’u Burayi, muri Amerika, Aziya ndetse no muri Afurika.

NDEKEZI JOHNSON/UMUSEKE.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply to LEONIDAS SHUMBUSHO Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *