Ibyamenyekanye ku rupfu rw’abagabo 4 bo muri Muhanga

Inzego z'ubuyobozi bwite bwa leta n'iz'umutekano zagiye guhumuriza abaturage

Muhanga – Abaturage n’Ubuyobozi bari mu kiriyo nyuma y’uko abagabo bane bishwe n’umuvu wabasanze aho bacukuraga imicanga kugira ngo babone ubuzima.

Ku wa Kane mu masaha y’umugoroba mu Karere ka Muhanga haguye imvura nyinshi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Dusabimana Thelesphore avuga ko byageze mu masaha ya saa tatu z’ijoro, abagabo batatu n’abasore babiri bajya ahantu batangirira amazi y’umuvu bagakuramo imicanga bagurisha.

Ati “Bagiye gutegeramo bimanuka ari byinshi, amazi amanukana n’amabuye n’ibitaka bibakubakubiramo ari byinshi mugenzi wabo ni we wabimenyesheje tujyayo dusanga abo bane bapfuye.”

Abapfuye ni abo mu Kagari ka Nyamirama, mu mudugudu wa Kantonganiye ari bo Nyandwi Alex w’imyaka 34, Nkurunziza Celestin w´imyaka 26, na Niyodusenga Jean Bosco w´imyaka 25 na Ngirinshuti Emmanuel w’imyaka 29 wo mu kagari ka Remera, mu Mudugudu wa Kiyoro ari naho impanuka yabereye.

Mugenzi wabo wabatabariye yitwa Zigirinshuto Florien we ntacyo yabaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Dusabimana Thelesphore avuga ko yari yagorobereje muri kariya gace abwira abaturage kwitwararika kubera ibi bihe by’imvura irimo kugwa ari nyinshi.

Ati “Abantu barasabwa gukomeza kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kuko bukorwa nta bwirinzi bafite, bigatuma habaho ingaruka yo gukomeza kubura ubuzima bw’abantu kandi ari zo mbaraga igihugu gifite.”

Imvaho Nshya na yo yanditse kuri iyi nkuru, ivuga ko aho bariya bantu bacukuraga imicanga ari hafi y’umugezi wa Kabere, amazi y’imvura amanuka ku musozi avanze n’itaka bibasanga mu kirombe.

Imirambo y’abo bantu yahise ijyanwa mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ikorerwe isuzumwa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhanga n’inzego z’umutekano bwagiye kuganiriza abaturage ku ngaruka z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kwirinda ibiza ndetse no kwihanganisha imiryango yabuze abayo.

Muri iki gihe mu Rwanda no mu Karere harimo kugwa imvura idasanzwe iteza imyuzure n’inkangu, abaturage basabwa kwitwararika kugira ngo barinde ubuzima bwabo.

Ubuyobozi bwasabye abaturage kureka ubucukuzi bw’amabuye butemewe kuko nta bwirinzi bugira

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply to webcam porno francais Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *