Ibitaro bya Kibungo byungutse inyubako yakira indembe na serivisi yo kubaga

Ibitaro bya Kibungo byahawe ibikoresho bigezweho

Ibitaro Bikuru bya Kibungo biri kwigisha inzobere mu buvuzi byashyikirijwe inyubako nshya y’indembe (ICU) n’inzu y’ibagiro irimo ibikoresho bigezweho, bikaba bigiye kugabanya umubare w’aboherezwaga i Kigali.

Iyi nyubako yatashywe ku wa 19 Werurwe 2026 yubatswe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’umuryango wa Operation Smile.
Ibi bikorwa biri muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kugeza serivisi z’ubuvuzi zifite ireme kuri bose, byatwaye miliyoni 537 Frw.

Dr. Jean Claude Munyemana, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Bikuru bya Kibungo, avuga ko kuba barubakiwe iyo nyubako byabongereye ubushobozi bwo kuvura abarwayi, by’umwihariko indembe n’abakeneraga kubagwa.

Yagize ti: “Ubu dufite ibikorwaremezo bivuguruye, ibikoresho bishya ndetse n’abakozi bahabwa amahugurwa ahoraho, bigatuma dutanga serivisi zo kubaga zigezweho kandi n’abaturage bakaruhuka ingendo bakoraga.”

Donatille Nyiransengimana, urwaye kanseri y’ibere, avuga ko yakoreshaga amafaranga menshi ajya kwivuriza ku Bitaro bya Butaro, ndetse ngo hari n’ubwo yaburaga itike agahitamo kwigumira mu buriri.

Ati: “Ni byiza cyane, turabishima kuko byajyaga bituma dukora ingendo ndende tujya kwivuriza kure kandi nta bushobozi dufite; hari n’abaremberaga mu rugo.”

Andrew Karima, Umuyobozi wa Operation Smile mu Rwanda, ashimangira ko inyubako yatashywe mu mushinga bise “Operation 100” izanafasha abanyeshuri bigira ku bitaro bya Kibungo gushyira mu bikorwa ibyo biga.

Ati: Operation Smile ikorana bya hafi n’ibitaro byigisha ndetse na gahunda z’abiga ubuvuzi, bigatuma ubumenyi n’ubuhanga byiyongera mu gihugu.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Ndayizigiye Jean Marie Vianney, avuga ko inzu yatashywe izagira uruhare mu kurokora ubuzima no kunoza serivisi z’ubuvuzi mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ashimangira ko ishami ryita ku barwayi barembye cyane (ICU/HDU) mu Bitaro Bikuru bya Kibungo ryitezweho kugabanya umubare w’indembe zisanzwe zoherezwa ku bindi bitaro byisumbuye.

Ati: “ Ni serivisi izagirira akamaro abaturage b’Akarere ka Ngoma n’abandi hirya no hino. Ndasaba abakozi b’Ibitaro kuyibungabunga.”

Ku Bitaro bya Kibungo ubu hari abaganga bazanywe na Operation Smile kuvura abarwayi bafite ubusembwa ku mubiri, bakaba bamaze kubaga abarenga 50 mu cyumweru kimwe.

Abayobozi batandukanye bafungura ku mugaragaro iyo nyubako
Icyumba kivurirwamo indembe (ICU) kirimo ibikoresho bigezweho
Icyumba kivurirwamo indembe
Icyumba cyo kubagiramo abarwayi
Ibitaro bya Kibungo byahawe ibikoresho bigezweho
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Ndayizigiye Jean Marie Vianney wafunguye iyi nyubako ku mugaragaro
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, avuga ko iyi nyubako ari igisubizo ku baturage kuko bagiye kujya bavurirwa hafi.

Smile Operation yashimiwe uruhare ikomeje kugira mu kuzamura ireme ry’ubuvuzi no kwigisha abaganga.

 

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Ngoma

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply to Mugisha Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *