Ibiganiro by’ibanga hagati ya Tshisekedi n’umuhungu wa Habyarimana biteje inkeke!

U Rwanda rushinja Perezida Tshisekedi guhura n'umuhungu wa Habyarimana Juvenal ngo bahungabanye umutekano w'u Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda, yagaragaje ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje umugambi wayo wo gushaka gutera u Rwanda no gushyigikira umutwe wa FDLR, binyuze mu biganiro umuhungu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Jean Luc Habyarimana na Perezida Felix Tshisekedi bagirana.

Ni mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe yagiranye na Radiyo Agasaro Kaburaga, cyagarutse ku isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na RD.Congo.

Muri icyo kiganiro, Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe yagaragaje uburyo ibihano byafatiwe u Rwanda bibogamye kandi ko bidashobora  gutanga igisubizo.

Ati “Ni ibihano tutishimiye kuko bigaragara ko ari ibihano bidafite ireme, kandi bifatiwe ku ruhande rumwe gusa kandi bitaracyemura ibibazo.”

Yakomeje ati “Kuko ntabwo ari ubwa mbere u Rwanda rufatirwa ibihano ku bya Congo, muri 2012 na 2013, nabwo umuryango Mpuzamahanga wari warafatiye u Rwanda ibihano, kandi na bwo mwarabibonye ko bitakemuye ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo kuko nibwo intambara yasubukuwe. Uwo muco wo gufatira u Rwanda ibihano, umuntu utagomba kubifatira ntabwo ari byo.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda na RD.Congo ku wa 27 Kamena 2025 byasinye amasezerano ariko Congo yo igakomeza kutayubahiriza, ahubwo ihitamo kujya mu ntambara, ikoresha drones mu  kwica Abanyamurenge.

Ati “Icyo gihe twari twumvikanye yuko dushyira mu bikorwa gahunda yiswe   CONOPS yo kurandura umutwe wa FDLR, kugira ngo u Rwanda rukureho ingammba z’ubwirinzi. Ibyo rero ni ukunyuranya, ari na byo  byatumye umutwe wa AFC/M23 usubiza ibyo bitero.”

Ibiganiro by’ibanga hagati ya Tshisekedi na Habyarimana biteje inkeke

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Congo yo yakomeje umugambi wayo wo guha icumbi FDLR no kwiyegereza abafite umugambi wo gutera u Rwanda.

Ati “Leta ya Congo ntiyubahiriza agahenge. Leta ya Congo ntiyubahiriza CONOPS yo kurandura umutwe wa FDLR. Aho kugira ngo inabikore, ahubwo yafashe inzira yo kwegeranya abanyapolitiki bashyigikiye FDLR, harimo cyane cyane umuhungu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Jean Luc Habyarimana ujya i Kinshasa inshuro nyinshi, agahura n’abayobozi ba Congo mu rwego rwo kugira ngo bafatanye mu kubangamira ubuyobozi bw’u Rwanda.”

Akomeza ati “Ikizwi ni uko umuhungu w’uwahoze ari Perezida Habyarimana Juvenal, Jean Luc Habyarimana, ajya kenshi i Kinshasa, ntabwo ajyayo mu bindi nk’uko abivuga, ajyayo kubonana na Perezida Tshisekedi, ajyayo mu gupanga ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ibyo bikaba binabangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington.”

Nduhungirehe avuga ko iki kibazo kidashobora kurangizwa n’intambara ahubwo kizarangizwa no gushyira mu bikorwa amasezerano impande zombi zasinye.

U Rwanda ruvuga ko ibiganiro bya Tshisekedi na Jean Luc Habyarimana biri mu mugambi wo gutegura uburyo bwo guhungabanya umutekano warwo.

Jean Luc Habyarimana aherutse kugaragaza amashusho y’uburyo yagiye i Kinshasa akabonana n’abayobozi baho
Jean Luc Habyarimana asohoka mu modoka igendamo abanyacyubahiro i Kinshasa
Ubwo yari i Kinshasa yari afite abamurinda benshi
Share This Article
7 Comments

Leave a Reply to nativegut Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *