Leta yongeye gushyiraho ibiciro ntarengwa by’umuceri 

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, yashyizeho ibiciro ntarengwa by’umuceri wo mu Rwanda, isaba abahinzi kuwugurisha ku nganda zemewe.

Umuceri ku isoko wakomeje guhenda nubwo Leta ivuga ko yashyizeho ibiciro bishya

Bikubiye mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kamena 2023 isaba abahinzi n’Abanyarwanda gukurikiza ibiciro bishya by’umuceri.

Muri iryo tangazo, MINICOM ivuga ko ibiciro bishya by’umuceri udatonoye bigomba guhita bikurikizwa, aho umuceri wa Kigori utagomba kurenga 450frw, umuceri w’intete ziringaniye nawo ntugomba kurenga 460frw, uw’intete ndende ni 465frw naho basimati ni 710frw.

Ni mu gihe umuceri utonoye w’intete ngufi waguriwe ku ruganda utagomba kurenga amafaranga 810frw ku w’intete ziringaniye ni 835frw, uw’intete ndende 860frw mu gihe basimati ari 1515frw

Umucuruzi munini waranguye umuceri, uw’intete ngufi ni 835frw, uw’intete ziringaniye ni 860frw, uw’indende ni 885frw naho basimati 1540frw.

Ni mu gihe umucuruzi muto ari amafaranga 860 ku muceri w’intete ngufi, 885frw ku muceri w’intete ziringaniye, uw’intete ndende ni 910frw naho basimati ni 1565frw

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, MINICOM, ivuga ko yashingiye ku myanzuro y’inama yateranye ku wa 8 Kamena 2023, yahuje iyi Minisiteri, Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ubugenzuzi, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA, abayobozi bungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu mu turere duhingamo umuceri, abahagarariye impuzamahuriro y’abahinzi b’umuceri mu Rwanda, n’abahagarariye ihuriro ry’inganda zitonora umuceri mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yasabaye abahinzi kugurisha umusaruro wabo ku nganda zemewe kuwutanga gusa.

Ibi biciro bishya bigiyeho mu gihe ibyari byarashyizweho ku wa 19 Mata uyu mwaka bitigeze bikurikizwa.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
5 Comments
  • Ntabwo ibiciro mwashyizeho byigeze bikurikizwa nta rimwe cyane cyane Ku kamonyi rwose muzaze mwirebere

  • Ariko mwanjyejyera mwe mucyeka ko abantu twese turi injiji? Nonese umuceri wonyine niwo kibazo? Cg ibyo bida byanyu mufora bituzura mugakomeza kuzamura imisoro nibyo bidukozeho ibicucu gusa? Mwakoroheje ubuhahirane nibihugu duturanye mukareba ko amaganya adashira mubantu.

  • None se amaguriro y’ umuceli wo murwanda yitwa Luchi, ko bakiwuhenda? None bayobozi ibyo ntago muba mubizi. Ibi biciro byo mu makuru bitarashyirwa mu bikorwa ni igisebo kutubeshya rwose. Ubu se kinigi ejo bundi ntibambwiye ngo kg ni 700 nyabugogo!!!

Leave a Reply to Vens Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *