Haringingo yijeje Abayovu kubaha Igikombe cya Shampiyona

Umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis Christian, yongeye gushimangira ko ikipe abereye umutoza igomba kuzaba iri ku gikombe cya Shampiyona bitewe n’ikipe afite.

Haringingo yongeye kwizeza Abayovu Igikombe cya Shampiyona

Ubwo itsinda ry’abatoza ba Kiyovu Sports berekwaga abanyamuryango mu Nteko Rusange iheruka kubahuza tariki 26 Nzeri 2021, umutoza mukuru w’iyi kipe Haringingo Francis yasabye ubufasha Abanyamuryango n’Abayobozi b’iyi kipe ariko abemerera ko izegukana igikombe mu mwaka w’imikino 2021-2022.

Icyo gihe yagize ati “Nibwira ko icyizere mwangiriye nanjye nzakibereka mu kibuga mbaha ibyishimo mwahoranye. Uyu mwaka ndebye ikipe dufite, nkareba uburyo turi kwitegura, uburyo abantu batwishimiye, natwe turifuza kubaha ibyishimo mukwiye, turifuza kubaha igikombe. Nk’umutoza mukuru ndashaka kukibemerera kuko urebye abayobozi dufite ni abakinnye umupira kandi ni abantu bazi igikombe icyo ari cyo, ahantu banyuze nibwira ko dufatanyije intego yacu tuzayigeraho.”

Uyu mutoza yongeye kubisubiramo nyuma y’uko Kiyovu Sports yari imaze gutsindwa na APR FC 4-2 mu mukino wa gicuti wabaye ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira, 2021.

Nyuma y’uyu mukino Haringingo yagize ati “Ndebye umukino twakinnye uyu munsi, biratanga icyizere cyane. Njyewe nibaza ko bitewe n’abakinnyi dufite, igikombe tuzaba tukiriho.“

Uyu mutoza yanakuyeho urujijo ku bibazaga umunyezamu wa mbere azakoresha, ariko yongeye gushimangira ko Kimenyi Yves ari we munyezamu wa mbere, hagakurikiraho Nzeyurwanda Djihadi mu gihe Ishimwe Patrick ari uwa Gatatu.

Iyi kipe irateganya kujya i Rubavu kuhakina indi mikino ya gicuti, ariko ahanini kujya muri aka Karere ngo ikigamijwe cyane ni uguhuza abakinnyi bakiyumvanamo nk’uko byemejwe n’uyu mutoza.

Mu mikino itatu ya gicuti Kiyovu Sports imaze gukina, yatsinzwemo ibiri yatsinzwe na APR FC na Bugesera FC, itsinda umwe wa Gorilla FC.

Biteganyijwe ko Shampiyona mu byiciro byombi, izatangira tariki 30 Ukwakira 2021.

Kimenyi Yves ni we munyezamu wa Mbere wa Kiyovu Sports
Emmanuel Okwi ni umwe mu baje gukemura ibibazo by’ubusatirizi muri Kiyovu
Kiyovu Sports ngo izaba iri ku gikombe cya Shampiyona

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Share This Article
5 Comments
  • Haringingo uzabeshe abatakuzi. igikombe utahaye police abakinnyi bararyaga muri messe des officiers.bahembwa muri ccs,bafite transport’prime ihoraho kugihe ufite imodoka ugenderamo yawe bwite, bivuge ubyandika iyo si police kiyovu ni équipe yaba tourneur bazagutumura izuba riva.murakoze

  • Haringingo we APR iguteye 4 none ngo uzatwara igikombe abatoza nimwe mwikoraho nibura iyo ubesha juvenal ko uzagitwara umwaka itaha ukaba uri muri essai. Adil Mohamed yijeje APR ko azayitwara mu matsinda akurwamo na goalmahiya abatoza bo mu rwanda nabuzukuru ba semuhanuka pe murakoze.

  • Hahahaha ????????????

    Ngo igikombe?
    Yagikura he????????????
    Cyakora ngo “umusore utiraririye ntarongora inkumi” da…

  • Wa munyamakuru we uzabaze abantu bakuze icyo ABAYOVU bisobanura,ntabwo ari abafana ba kiyovu nkuko mukunda kubyibeshyaho,numenya icyo bisobanura uzasanga ntaho bihuriye n’ibyo wanditse.

  • HARINGINGO URI UMUSWA NUMWANYA WA GATANU NTAWO UZABONA !!!!!! BINONGEYEHO KO NA PREZIDA WA KIYOVU JUVENAL NTA BUYOBOZI BUMURIMO YIVANGA MUBYO ATAZI AGAFATA IBYEMEZO AHUBUTSE.

Leave a Reply to John Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *