Hamaze kumenyekana imiryango 15,000 yazimye mu gihe cya Jenoside

Imiryango isaga ibihumbi 15 niyo bimaze kumenyakana ko yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu hakaba harimo gutegurwa uburyo bwo kubika amateka y’iyi miryango kugira ngo itazibagirana.

Haracyakorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane imiryango yose yazimye

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko imiryango yazimye ihora ku mutima wabo.

Ntagorama Jean Bosco warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kamonyi, avuga ko hari imiryango myinshi azi yazimye.

Yagize ati “Umuryango wa Siliro Kagabo n’umugore we Kayitesi Ceciliya, umwana we wa mbere witwaga Muvunyi,  undi wa kabiri witwaga Uwacu François, ni abo mbasha kumenyamo abandi bari bato ntabwo mbibuka ariko nta n’umwe wasigaye bose barazimye.”

Niyoyita Egide utuye mu Karere ka Bugesera avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite imyaka ikenda, ibyabaye byose abyibuka akaba avuga ko abantu basaga 100 bahungiye mu rugo rw’Umupasiteri, we na Nyiri urwo rugo ari bo bonyine barokotse igitero cy’Interahamwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG Nsengiyaremye Fidel, avuga ko kuva muri 2009 kugeza mu 2019, uyu muryango watangiye gukora ubushakashatsi bugamije kumenya imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubushakashatsi n’ubu bukomeje, akemeza ko hamaze kuboneka imiryango yazimye irenga  ibihumbi 15.

Iyi miryango ibarirwamo abantu basaga ibihumbi 68.

Uturere twa Karongi na Nyamagabe nitwo dufite imibare myinshi y’imiryango yazimye.

Akarere ka Karongi gafite imiryango irenga 2000 yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe aka Nyagatare gafite umuryango umwe wazimye, Gatsibo ikagira imiryango 80.

Nsengiyaremye Fidel yagize ati “Mu bushakashatsi twakoze twasanze Intara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo ari zo zibasiwe cyane, Akarere ka Karongi niko kagize imiryango yazimye myinshi irenga ibihumbi bibiri, Nyamagabe niko gakurikira, twabonye bifitanye isano n’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yakozwemo, kuko utwo turere twombi Inkotanyi zatugezemo bitinze bitewe n’ingabo z’Abafaransa ari zihari.”

Avuga ko barimo gutekereza uburyo bashyiraho igitabo kivuga ku miryango yazimye bakacyandika neza, bagakora filime kuri iyo miryango mu buryo bwimbitse isobanura neza iyo miryango, n’uburyo yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

IVOMO: RBA

UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • Nkuko umugani w’Ikilatini uvuga,umuntu ni ikirura ku wundi muntu (Homo Homini Lupus Est),cyangwa “Man is Wolf to Man”.Kwica umuntu,ni nko kwica Imana ubwayo,kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhisomeye.

  • Umuryango wa Damiyani na Mama Tintin(izina siryibuka) bari batuye iremera hafi no muri groupement niko hitwaga cyera ubu habaye kimironko nawo warazimye sinzabibagirwa.
    Abana babo bari Herena,tintin,Kibwa,na Kokote.

    Imana ibahe iruhuko ridashira.

Leave a Reply to Jeanne Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *