Hagaragajwe ko hari imvugo zitsikamira uburenganzira bwa muntu

Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB Dr.Murangira B. Thierry

Abantu benshi ntibajya bita kuri zimwe mu mvugo zigaragaza ubuhake cyane ko abakurikiranira hafi iby’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ubutabera, bagaragaza ko imvugo nk’izo zigitsikamira uburenganzira bwa muntu.

Byagarutsweho mu mahugurwa yagenewe inzego z’umutekano nk’ishingiro ry’ubutabera mu Gihugu, hagamijwe gufatanya mu kwibukiranya ku masuzuma ngarukagihe y’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu bihugu by’ibinyamuryango bya UN, harebwa ibyubahirijwe n’ibitaragerwaho bikwiye gushyirwamo imbaraga.

Umukozi ushinzwe igenzurabikorwa mu muryango ufatwa nk’ikiraro cy’ubuhuza mu butabera RBJ, Rwamurangwa Elwin, avuga ko ari inshingano za buri munyarwanda kumva ko imvugo zigitsikamira uburenganzira bwa muntu zikwiye gucika, cyane ko harimo n’izigize ibyaha.

Yagize ati”Ahanini inzego z’umutekano nizo zishyira mu bikorwa iby’ubutabera, mubyo twaganiriye tugomba guhugurana ibikibabangamiye uburenganzira bwa muntu harimo n’imvugo zipfobya umuntu, ugasanga aritwa ikimuga, ikiragi n’ izindi z’ubuhake Mabuja Databuja ni ikibazo”

Yakomeje agira ati:” Umuti ni uko dukwiye kumva ko ari inshingano zacu zo kwamagana imvugo nk’izi zigitsikamira uburenganzira bwa muntu, ni ahacu ho guca umuco nk’uyu kuko n’ubuhake bwaraciwe mu Rwanda kandi ni icyaha uwabikora yabihanirwa n’amategeko”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB Dr.Murangira B. Thierry, nawe yashimangiye ko imvugo z’ubuhake n’izindi zipfobya abantu zikabambura ubumuntu, zidakwiye gukoreshwa kuko ziganisha ku byaha bibagonganisha n’amategeko, asaba abantu kubyirinda.

Yagize ati” Muby’ukuri imvugo z’ubuhake ntizikwiye kuba zikoreshwa. Abantu bakwiye kumva ko bidakwiye kuko bikibangamira uburenganzira bwa muntu”

Umuryango w’Ibihugu by’ubumwe bw’Abibumbye UN ugizwe n’Ibihugu 193, muri byo hatowemo ibigera kuri 47 byitwa Human rights Cancel bishinzwe kugaragaza uko uburenganzira bwa muntu buhagaze mu gihugu, aho umugabane wa Afurika ariwo watoranyijwemo ibihugu byinshi kuko bigera kuri 26.

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), Evariste Murenzi

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB Dr.Murangira B. Thierry

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA / UMUSEKE.RW

Share This Article
5 Comments
  • Icyaha cyose kigaragazwa n itegeko cg amategeko agihana. None ijambo Mabuja na Databuja bihanwa n irihe tegeko tugenderaho mu Rwanda, hatabayeho kugendera ku marangamutima. Umuco nyarwanda wemera iyo mvugo kuko abayivuga nta muntu baba bakomereje cyane ko ubivuga aba ari we nyiri ubwite ubyiyerekezaho (Mabuja si Nyokobuja; Databuja si Shobuja).. Itegeko rihana icyo cyaha mwaritubwira tukarisoma? Murakoze

  • Murakoze, ark ahari mwagakwiye kureba niba mutaratatiriye umuco nyarwanda kuko mabuja , databuja ni amwe mu magambo gakondo akoreshwa mu Rwanda , ikindi muzirikane ko ntawuhatirwa kuyita runaka , uyikoresha ku bushake kd ntawe bibangamira cg ngo bimubabaze kuko yarihamagawe. Ikindi muzabwire abanyarwanda amazina yemewe akoreshwa mu mwanya wayo

  • Ese koko iyo umuntu anyise Databuja burya aba amfobeje!hhh kabisa njye harigihe mbona abantu babuze topic kabisa ubu mubibazo umuryango nyarwanda dufite nibyo baba nabonye kweri!

Leave a Reply to Samuel Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *