Guverinoma yakuyeho ibigo birimo FARG na CNLG

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021, yemeje imishinga y’amategeko atandukanye avanaho ibigo bya leta birimo Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, ikigega FARG, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge na komisiyo y’Igihugu y’Itorero.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ibi bigo bikuweho nyuma yuko Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yashyizeho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshongano mboneragihugu.

Iyi Minisiteri nshya Iheruka guhabwa Dr. Bizimana Jean-Damascène wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG,ikaba ariyo  izajya itegura za politiki, inashyire mu bikorwa gahunda zinyuranye zabarizwaga muri biriya bigo byakuweho.

Iyi Minisiteri ifite ibi bigo mu nshingano, iheruka guhabwa Dr. Bizimana Jean-Damascène wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG.

Biteganywa ko iyi mishinga y’amategeko izabanza kwemezwa n’Inteko ishinga amategeko, ziriya nzego zikavaho ku mugaragaro.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • Commission y’Ubumwe n’Ubwiyunge ivuga ko Abanyarwanda biyunze ku kigero cya 95% !!! Ahubwo na Ministry y’Ubumwe n’Ubwiyunge ntiyali ngombwa.Gusa tuvugishije ukuli,y’Ubumwe n’Ubwiyunge buli hasi cyane.Ahubwo bwasubiye inyuma ya mbere ya 1994.Wenda tuvuge ko buli kuli 15%.Hali byinshi bituma hatabaho Ubumwe n’Ubwiyunge.Harimo ukwikubira kwa bamwe,bitewe n’aho baturutse.Warebera muli Banks,RRA,Army,Police,n’ibigo byinshi bya Leta,etc…
    Ikibazo nuko abafite National Bread (umugati wa Leta utubutse) bo batabibona,ahubwo bakaririmba Ubumwe,Amahoro n’Amajyambere nkuko byali bimeze mbere ya le 01/10/1990.Umuhanga witwa George Santayana yaravuze ati: Iyo History itaguhaye isomo,amakosa ya kera arongera agateza akaga.

  • Icyo ntashidikanyaho ni uko ubumwe hagati y’abanyarwanda bukenewe cyane peee. Niba koko dushaka kuraga abana bacu igihugu kizima kitarangwa n’amacakubiri n’umwiryane, ni ngombwa ko guhera ubu twakubaka kandi tugashimangira ubumwe n’ubwiyunge bya nyabyo hagati y’abanyarwanda. Dukwiye gusezerera burundu ivangura iryo ariryo ryose, itonesha, icyenewabo, gusuzugurana n’ibindi byose bishingiye ku mateka mabi. Ibyiza byose bya kino gihugu bigomba gusangirwa ku buryo ntawiyumvamo ko yahejwe.

Leave a Reply to munana Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *