Gitifu w’Akarere ka Muhanga yimuriwe mu Karere ka Rulindo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Kanyangira Ignace yahawe inyandiko imwimurira mu Karere ka Rulindo, avuga ko kwimurwa bisanzwe kandi aho agiye azakora akazi uko bisanzwe ndetse akarushaho.

Gitifu w’Akarere ka Muhanga, Kanyangira Ignace yimuriwe mu Karere ka Rulindo

Mu ibaruwa UMUSEKE ufitiye kopi yanditswe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, yandikiye Gitifu Kanyangira Ignace amusaba gukomereza inshingano yari afite mu Karere ka Rulindo.

Iyo baruwa kandi isaba Kanyangira kuba yageze muri ako Karere yimuriwemo bitarenze taliki ya 01 Ukuboza 2021.

Muri iyo nyandiko yagenewe inzego zitandukanye harimo n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, ivuga ko uyu  Kanyangira agomba gukurwa ku rutonde rw’imbonerahamwe rw’abakozi b’Akarere ka Muhanga, agashyirwa ku rutonde rw’abakozi b’Akarere ka Rulindo yimuriwemo.

Kanyangira Ignace yari amaze imyaka imyaka 3 muri aka Karere ka Muhanga.

Bamwe mu bakozi babwiye UMUSEKE ko yari afite ijambo rikomeye ku mitangire y’amasoko mu Karere, kuko ngo uwo yashyigikiraga ari we watsindiraga isoko kuko yagiye abipfa n’abakozi ndetse na bamwe mu bayobozi bafite amasoko mu nshingano, kugeza bamwe muri abo basabye ko yimurirwa ahandi.

Abandi muri aba bakozi bavuga ko mu minsi ishize, hari abo yambuye zimwe mu nshingano batangiye kugaragaza imicungire mibi y’umutungo w’Akarere cyane  mu mitangire y’amasoko.

Mu kiganiro uyu Muyobozi yagiranye n’Umuseke yavuze ko ibi bivugwa ari “amagambo.”

Kanyangira Ignace ati “Kwimura umukozi ni ibintu bisanzwe mu nyungu z’akazi. Koherezwa ahandi ni ukoherezwa, ukugenera akazi ni we ukugenera n’aho ujya kugakorera kandi umuntu aragenda akagakora neza ndetse no mu bwitange kurushaho.”

Kanyangira Ignace asimbuwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo  Bizumuremyi Ali Bashir.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
Share This Article
17 Comments
  • Kanyangira ingendere warumuyobozi mwiza ukunda abakozi kandi ucya bugufi wakundaga no kugisha inama keshi urarwa nibyishimo byishi tuzakomeza kubyubakuraho

    • Iyo umuntu agiye abantu bavuga ibyo bishakiye.
      Bwana Kanyangira Ignace yari umugabo w’indakemwa , yakundaga inshingano kd natwe nkabo yayoboraga twabimwubahiraga. Inama watugiraga, zatugiriye akamaro.
      Mwifurije akazi keza aho mu Karere ka Rulindo

  • Ahubwo Kanyangira yari amaze guca ruswa yasizwe na Celce yasimbuye mu masoko ya Leta. Uyu mugabo yari smart cyane. Mujye no muri umucyo.gov murebe ToR za Muhanga rwose zari fair. Ubona ko zitabogamye. Ahubwo mucunge neza ubwo procurement wasanga bahaye bituga umunyamakuru agahengama pe!

  • I Rulindo se azarya iki. Yewe Ntacyo rwose yarahamaze. Rwose n’umuntu wamatiku gusa ariko rero Ibyo guhindura abantu bijye bisubirwamo

  • Konti ya Kanyangira irasendereye, uwashakaga kuvuga amanyanga ye yararaga amuhinduriye inshingano, abo asanze bazamugire inama areke gushora akaboko mu masoko ya Leta.
    Nta rwiyemezamirimo numwe atigeze ahamagara ngo amuhe 1/10.

  • Bwana Minister wagize neza kumwimura n’ubundi ntacyo yarakijije hano i Muhanga uretse kurerega ibintu byose. Gusa abatekinisiye be nabo muzabarebeho kuko nabo badindiza akarere ka Muhanga cyane. Nk’ubu Patrick na Sosthene basigaye bakora iki n’ukuntu badindije amavuriro yo muri Muhanga bayima abakozi? twakize v/m Mukagatana watukanaga gusa ntawundi mumaro aba nabo murebe utundi turere muboherezamo akarere murebe ko moyor Kayitare adakora yisanzuye.utugambo no kwibonekeza nibyo biranga aba ba directeurs be

  • Abisi weeee; shaa turabazi ; Kanyingira Genda warakoze kandi neza cyane….turakuzi wari garagaje peee; abisi ntamushobora wabo; uwanditse yatumwe n’ubigarasha; Rulindo mubonye Umuyobozi ukunda akazi n’abakozi ; uca bugufi ; utizamura mubiciro nkabandi benshi; utajyurakara ; smart kbsa kandi wiyizera kuko ntacyo yishinja namba…Uzagire Imirimo myiza Imana ijyane nawe Izabane nawe Muri byose….

  • Abantu kuki dukunda byacitse, mwese abandagaza abandi umutagatifu ninde? mubonye ibibi Umuyobozi agiye kweli!! mbega weeeeeee, mwagiye mwicisha bugufi ko aribwo Imana izabazamura.. turabazi sha
    Aba Nyamuhanga n’abafana izi nkuru mujye mwigira iwacu mu majyarugu, murangwe n’ikinyabufura no gukunda Igihugu cyatubyaye.

  • Inka arayamaze, kwizera navuge ikibi yagiriwe inzego zimufashe aho gusebanya, mu Rwanda ntawe kamara ntimukajye aho ngo bariya bakora nabi gusa mudatanga ingero zibyo muzi neza atari amagambo gusaaaa

Leave a Reply to Mayibobo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *