Caroline Pizzala waciye mu makipe arimo Olympique de Marveille, ategerejwe i Kigali mu kipe ya Gasogi United nk’umutoza mukuru.

Nyuma y’isozwa ry’umwaka w’imikino 2022/2023, ikipe ya Gasogi United yatandukanye n’abakinnyi benshi ndetse bamwe banabanzagamo.
Iyi kipe iyoborwa na Kakooza Nkuriza Charles, KNC, yamaze kumvikana na Caroline Pizzala w’imyaka 35.
Uyu mutoza yakiniye amakipe arimo Olympique de Marseille na Paris Saint-Germain. Ubwo yari akiri umukinnyi, yakinaga hagati mu kibuga.
Mu gihe Caroline azaba afashe inshingano zo gutoza, azaba ari umutoza wa Mbere ufashe inshingano zo gutoza ikipe y’abagabo nk’umutoza mukuru. Afite Licence ya UEFA A Pro.
Azaba asimbuye Kiwanuka Paul wari umutoza mukuru wa Gasogi yungirijwe na Dusange Sacha.

UMUSEKE.RW
KNC mukundira ko ahorana udushya kabisa.
Nubwo Abagore basuzugurwa mu bihugu byinshi,nabo barashoboye.Dore ingero nkeya:Ababaye Prime Ministers Margaret Thacher of England (nicknamed The Iron Lady),Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza ko abagore bareshya n’abagabo.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amatorero n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35. Abasuzugura Imana bakabirengaho,nta kindi baba bagamije uretse gushaka amafaranga bitwaje bible.Ni icyaha nk’ibindi cyo gusuzugura amategeko y’Imana.