FLN yagabye igitero mu Bweyeye babiri mu barwanyi bayo baricwa

Abarwanyi babiri b’umutwe wa FLN biciwe mu gitero bagabye ku Rwanda ku Cyumweru, Minisiteri y’Ingabo ivuga ko baturutse i Burundi.

Ingabo z’u Rwanda zifite ibikoresho by’urugamba bigezweho

Itangazo zasohowe n’ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021, rivuga ko abarwanyi ba FLN barenze umupaka wa Ruhwa wo mu Karere ka Rusizi bavuye hakurya mu Burundi ahitwa Giturashyamba muri Komine Mbayi.

RDF ivuga ko binjiye ku Cyumweru nijoro ahagana saa 21h15’ na saa 21h35h.

Ngo bambutse umugezi wa Ruhwa, binjira ku butaka bw’u Rwanda muri m 100. Imirwano yabo n’ingabo za RDF zabateze igico yabereye mu Mudugudu wa Rwamisave, Akagari ka Nyamuzi, mu Murenge wa Bweyeye, mu Karere ka Rusizi.

Itangazo rya RDF rivuga ko babiri mu nyeshyamba bahise bicwa, ndetse hafatirwa n’ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda n’amasasu, ndetse na grenade, n’ibyombo bya gisirikare.

Mu byafashwe harimo n’imyambaro ibiri y’ingabo z’u Burundi.

Nyuma y’iyo mirwano, abarwanyi ba FLN bambutse umugezi wa Ruhwa utandukanye Ruhororo muri Mabayi, na Bweyeye ku ruhande rw’u Rwanda, bahungira mu ishyamba rya Kibira aho RDF ivuga ko bafite ibirindiro.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Imbunda n’amasasu RDF ivuga ko byafatanywe abarwanyi ba FLN

UMUSEKE.RW

Share This Article
9 Comments
  • Intambara siwo muti w’ibibazo byo mu isi.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Aba bashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Nyamara bakitwaza “akarimi keza”,ngo barashaka kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane b’inzira-karengane.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Ijambo ry’Imana rivuga ko “Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi”.Byisomere muli Zaburi ya 5,umurongo wa 6.Bisobanura ko batazaba mu bwami bw’Imana.

    • Nta mahoro tuzagira igihe cyose izi “mburagasani” zitwikira ijoro zigatera u Rwanda.Zituruka mu mashyamba ya Burundi,Uganda na DRC.Nubwo bamwe baririmba ngo “ibyiza bili imbere”,nta muntu n’umwe umenya uko ejo bizaba bimeze uretse imana yonyine.

    • Aka gafaru bafite,drone igatwika mu kanya gato.Intwaro zigezweho ntabwo zikiri Kalashnikov cyangwa tanks.Uzabaze Hezbolla ukuntu yatwitse tanks za Israel zirenga 50 mu minsi mike,mu mwaka wa 2006.Tanks ntacyo zikivuze.

  • Hahahahaaaa.Ngo Ingabo z’u Rwanda zifite ibikoresho by’urugamba bigezweho??? Reka nkubwire intwaro zigezweho: Hypersonic missiles nizo za mbere zigezweho.Igitangaje nuko Amerika yananiwe kuzikora.Zifitwe gusa na Russia hamwe na China gusa.Izindi zigezweho ni: Cyber attack na Electronic Warfare weapons.
    Utibagiwe indege F-22,F-35,Nuclear submarines,etc….Uretse ko intwaro za kirimbuzi nta handi zijyana isi uretse kuli Armaggedon.It is matter of time iyi si yacu igashira.Reba ukuntu Amerika ihanganye na China hamwe na Russia.Biratujyana ku ntambara ya 3 y’isi.

    • @ Bukeye kongeraho Drones.Nizo zatumye ejobundi Azerbaidjan itsinda Armenia kubera Drones yaguze muli Israel na Turkey.Cyber attack and Electronic Warfare are modern terrible weapons.They simply paralyse your software and electronic military equipment.Intambara ya 3 y’isi iramutse ibaye,isi bayitwika mu kanya gato kubera ko noneho barwanisha atomic bombs.Biteye ubwoba.

  • Ndereye na Bucyeye ibyo muvuga ntimubizi. Abazi iriya mbunda bazi icyo isobanuye. Mwebwe muzi ko amatiyo yose ari barrel.
    Mwicare mwinywere skol murekere abarwana ibyo barimo

  • Abantu bashaka kurwana nko muri 80-90… Bashakishe na drone mubatere izuba ryaka..mubereke ko ibihe byahindutse…ishyamba ubu nti waryihishamwo ngo biguhire…kuko ubu si buriya. Abari mu mashyamba bamenye ko nta mabanga bahisha ikibazo ni ababatuma bibereye muri za Paris za Bruxelles–Ni babatume abakomando murebe ko batabazana ku manywa nta sasu risohotse.

Leave a Reply to Muzeyi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *