Exclusive: Iperereza ridasanzwe riri kuba ku bayobozi bihaye amasoko ya Leta

NYAMAGABE: Mu Biro by’Akarere ka Nyamagabe haravugwa iperereza ridasanzwe kuri bamwe mu Bayobozi bihaye amasoko ya Leta mu buryo butemewe.

Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko hashize ibyumweru bibiri abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’inzego zishinzwe iperereza binjiye mu Karere gukora igenzura ryimbitse kuri bamwe mu Bayobozi bakekwaho kwigwizaho umutungo wa Leta.

Abatanze ayo makuru bavuga ko hari hashize iminsi abagenzuzi babiri bo muri aka Karere babonye amanyanga akorwa n’abo Bayobozi aho bihaga amasoko ya Leta mu buryo budakurikije amategeko, bakayandikaho abandi bantu kugira ngo bitamenyekana ko ari bo bihaye ayo masoko.

Ayo makuru akavuga ko ubwo byari bitangiye guhwihwiswa Meya n’abo bafatanya bakuye mu myanya abo bagenzuzi babohereza mu Mirenge ibiri yo muri ako Karere kugira ngo basibanganye ibimenyetso.

Umwe yabwiye UMUSEKE ati: ”Bivugwa ko umwe muri abo bagenzuzi ari we wajyanye amakuru mu nzego nkuru za RIB, no mu nzego z’iperereza zimanuka gukora igenzura ryimbitse.”

Uyu avuga ko iperereza ryinjiye ku munsi wa kane mu biro by’Akarere rikaba ririmo kugenzura impapuro zitangirwaho amasoko ya Leta, rikarihuza n’amakuru inzego zahawe.

Abavuzwe amasoko ya Leta yanditsweho ni “abo bita Abashumba”

Isoko ryo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Gasaka ndetse n’icyumba ababyeyi babyariramo (Maternité).

Isoko ryo kubaka umuhanda uca munsi y’isoko rya Nyamagabe, ndetse n’amasoko atangwa mu kugura ibiryo by’abanyeshuri n’andi nk’uko babivuga.

Hari n’uburyo ngo abayobozi bakomeye mu Karere bagiye bafata ibibanza bya Leta bakabiha abantu bashaka b’inshuti zabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrande yabwiye UMUSEKE ko atazi ayo makuru y’iperereza ririmo kuba mu biro bye, ndetse ko atazi n’abarimo gukora iryo perereza.

Ati: ”Dusanzwe dufite inzego za RIB n’iz’Iperereza kimwe no mu tundi Turere, rwose ayo makuru y’abihaye amasoko ya Leta ntayo dufite.”

Gusa bamwe mu bahaye amakuru UMUSEKE, bavuga ko kwiha amasoko ya Leta mu buryo butemewe byakozwe mu mayeri akomeye, bakavuga ko ibi bimaze iminsi bikorwa ariko ntibijye ahagaragara.

Mu minsi ishize UMUSEKE wanditse inkuru ya bamwe mu bayobozi  b’amashami n’Abakozi bari basabwe kwandika basezera ku kazi, abandi barakwepa bikavugwa ko gukurwa mu nshingano kwa hato na hato kuri abo bakozi ari byo bikomeza guteza umwuka mubi cyane cyane hagati ya Meya n’abo bakozi.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyamagabe.

Share This Article
14 Comments
  • Yewe uyu mu Mayor Ildebrand yabanje kwigira intungne tugirango ari kureberera Leta, yirukanisha,yirukana anahindaguranya abakozi batandukanye bamwe kuko yabonaga batazamukundira kwiba Akarere ,
    1.Yirukanishije Executive w’Akarere witwa Ngarambe
    2.Atanga mitation iri forced kuri procurement officer yabonaga batakorana amujyanama mu Bitaro
    3.Ashatse kwirukanira rimwe ba Auditors babiri Njyanama irabyanga , abonye ko Njyanama imwangiye ko yirukana ba Auditors
    Yabohereje mu Mirenge abahindura ba Admins
    Ibi byase byari mu nzira yo kugirango abone uko yigwizaho imitungo biciye mu masoko none murumva aho umushinga awugeze.

    Uyu mu Mayor birasa naho atakifitiye ikizere kubera amafuti menshi agira n’ibyemezo bidashinga afata none manda ya kabiri ntayizeye ubu ari gusahura Akarere, ubundi akagashora mu manza za hato na hato zishingiye ku micungure mibi y’abakozi

    Namwe nimubwire aka Karere kazatera imbere gute Kabura kuba akanyuma gute?

  • Mbega akarere ngo karangizwa. ibi byo biragaragaza inda nini no kwikunda wa mugani wa Ambas. Muligande, ati dufite abayobozi badakunda abo bayobora, barya bonyine, barya byose ntibasigaze ntibasigire abo bayobora none ngo umuturage azajya ku isonga gute? Iyi maternity yo yarariwe, bagiye batanga amasoko ku bantu batujuje ibyangombwa twebwe abari babyujjuje ntibayaduha ubu twarumiwe keretse Umubyeyi wacu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika adutabaye kuko ubu nta n’umuntu nagira inama yo gupiganira isoko muri Nyamagabe kubera ibihabera ngaho ruswa, ngaho kwiha amasoko bafite abashumba cyakora. Uwitwa MAJYAMBERE Silas aragiriye Mayor Niyomwungeri bagafata companies bakoresha bakayandika kuri mwishywa w’uwo Majyambere uba iwe (byose birazwi, RIB nibigenzure), visi meya TADEYO we ni igisambo gikuru ubu afite amaetage, ibibanza,… yirirwa yidoga ngo niyo atabona indi manda yarizigamiye, DM na Gitifu Smavura birirwa birukanka inyuma ya ba Rwiyemezamirimo ntawe bishyura atabanje kuversa ayo bamuciye. Meya afite amafuti menshi aratonesha bikomeye, hari uwactinga kuri Assistant wa Meya yamuvanye mubuSEDO none yabujije administration gushgyira uwo mwanya ku isoko. Nyamagabe ntiyatera imbere n’ibi bisambo.

  • Mbega Nyamagabe ngo iraba iciro ry’ imigani, uyu mu Mayor na bagenzi be bakwiye kuba RIB ibabaza bafunze kuko haramakuru ko barimo bacura impapuro mpimano zo kubangamira iperereza. Afite umukobwa yirirwa asambanyiriza mu biro amugira assistant we amukuye kubu SEDO, aza no kumutera inda bayikuriramo ku Kigeme.
    Ndebera ibyo biberamo:
    _ Ruswa y’ igitsina
    _ Kwigwizaho umutungo
    _ Icyenewabo
    _ Amacakubiri
    _ Gutonesha
    Abakozi Bose barahangayitse, udakoze ibijyanye n’ amafuti ye, aramwirenza.
    Nyamagabe iranze ibaye Gikongoro, hakenwe umutabazi nka Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

  • Ariko se ubundi ko numvise ngo aka karere gahora mu manza n’abakozi, ubu se abo birukanye bo bagikururana azabatsinda? ibi byose ni uguteza leta igihombo ariko rwose aba bayobozi bica amategeko bajye babibazwa. Gusa hari Njyanama hariya yo yaratuyobeye ni icyuka kira aho. Bo bacunganwa n’amaafranga bahabwa iyo bateranye n’iyo bagiye mu ngendo zitagira umusaruro namba. ahubwo izi ngendo nazo RIB izigenzure: Bagira batya bakifata bakajya mu modoka y’umwe muri nyobozi (meya cg visi meya) maze barangiza ngo bakishyuza bimwe bita indamunite kilometirike, ubwo bwo si ubujura??? Amakosa yose nyobozi ikora Njyanama ntacyo iyakoraho ngo biyemeje kunga ubumwe bakarangiza manda ntacyo bamariye abaturage, sinabonye mu mitangire ya serivisi (CRC2025) Ako karere karabaye aka 8 mu ntara (8/8= akanyuma mu mitangire ya serivisi) ubu ejo bazaba bidoga ngo mu myaka itanu twakoze ibi twakoze ibi ngo bongere biyamamaze ye. Ese bazaba bagihari ra? simbizi.

  • Amasoko yo barayagabanye, isoko ry’isuku ku karere ni intekeshwa ya Wamariya Nyesi Visimeya kandi ngo yaritangiye akiri umukozi usanzwe amaze kwima ingoma ararikomeza nanubu.

  • Muzi ko buri umwe muri Nyobozi afite uhagarariye inyungu ze mu kanama k’amasoko. birazwi ko uwitwa Nyirabasa n’uwitwa chantal bahagarariye visimeya sosiyare.

  • ITONESHA riri hariya: Meya arafata ushinzwe uburezi mu murenge akamuvana kuri level ya 6 akamuzana ngo abe yactinga ku karere kuri level ya 3 , assistant we yamuvanye kubuSEDO kuri level ya 14 akamuzana kuri 7 none yanze ko n’umwanya we ushyirwa ku isoko. IT we ngo bamugize umuyobozi w’ishami rishinzwe abakozi (admin). Akarere kabayeagatogo meya akora ibyo abyukanye mu mutwe ntavuguruzwa ntagisha inama.

  • Umusenge ndawunenze,ntabwo narinziko mwakoreshwa nabo mwakozeho inkuru mugasiba cg mukanyonga ibitekerezo byabasomyi banyu .ninkuru nimushake muyikureho.

Leave a Reply to Mfizi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *