Ed Sheeran arimbanyije imirimo yo kubaka imva ye

Umuhanzi umaze kuba ikimenyabose, Edward Christopher Sheeran wamamaye nka Ed Sheeran, yatangaje ko arimbanyije imirimo yo kubaka imva azashyingurwamo mu rugo rwe mu gihe azaba atakiri mu bazima.

Ed Sheeran, ni umuhanzi umaze gushimangira izina rye mu muziki w’u Bwongereza n’Isi muri rusange, bitewe n’ubuhanga bwe mu kuzandika n’ijwi ryihariye afite.

Uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko, aganira n’ikinyamakuru GQ Hype yavuze ko ubu ari kubaka imva mu busitani bw’urugo rwe ruherereye Suffolk mu Burasirazuba bw’u Bwongereza.

Ed Sheeran abajijwe impamvu yo kubaka imva azashyingurwamo kandi afite imyaka 32 y’amavuko, yasubije ko n’ubundi igihe kizagera akitaba Imana kuko ari yo nzira.

Ati “Ni umwobo nacukuye mu busitani bw’urugo rwanjye, uzengurukijwe amabuye , rero n’ubundi igihe kizagera mpfe aho ni ho nzajya.”

Uyu muhanzi afatwa nk’umwe mu bahanzi babayeho bakomeye muri iki kinyejana cya 21 kuko mu ndirimbo icumi zumviswe cyane, harimo ize eshatu ari zo Shape of You iza ku mwanya wa Kabiri, Perfect iza ku mwanya wa Gatatu na Bad Habits iza ku mwanya wa Cyenda.

Umuhanzi Ed Sheeran, akomeje kubaka imva azashyingurwamo
Yayubatse mu busitani bw’inzu ye
Ed Sheeran afatwa nk’umuhanzi ukomeye kubera ijwi rye

Mugiraneza Thierry/UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • Nta gitangaje kirimo.Abantu benshi biyubakira IMVA bakiriho.Urugero,hano i Kigali hali umugabo w’umukire cyane ukomoka i Gahini mu Karere ka Kayonza.Iwabo i Kawangire,yahacukuye IMVA ye n’izindi mva z’umugore we n’abana be.Kandi bose baracyariho.Gusa tujye twibuka ko ijambo ry’imana rivuga ko abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo imana itubuza,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka.It is a matter of time and not far away.

Leave a Reply to kagisha Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *