“Drones” za FARDC zongeye gukora ibara mu Minembwe

Drone bivugwa ko zarashwe mu Minembwe (Photo Internet)

Amakuru atangwa na bamwe mu baturage, aremeza ko indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa “Drônes” zarashe mu Minembwe rwagati zica abahatuye, zinangiza na Radiyo ihavugira.

Ayo makuru avuga ko indege zo mu bwoko bwa Drone n’urusaku rw’imbunda zikomeye byatangiye kumvikana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, taliki ya 09 Werurwe, 2026.

Ayo makuru akavuga ko ingabo za leta ya Congo, FARDC, iz’u Burundi, FDNB, umutwe w’iterabwoba wa FDLR na WAZALENDO barashe abaturage batuye mu Minembwe ahitwa mu Madegu, bica abatari bake, bangiza Radio yitwa TUUNGANE ivugira muri iyo Santeri (Centre).

Abatanze amakuru bavuga ko bataramenya Umubare w’abo indege n’amabombe byishe.

Umwe yagize ati: ”Aho barashe niho umubare munini w’abahunze imirwano mu Midugudu itandukanye bacucitse, hakiyongeraho kuba hatuwe cyane.”

Usibye abaturage barashwe, muri iyo Santeri kandi higanjeyo amashuri abanza, ayisumbuye, ndetse na Kaminuza.

Hari kandi n’Ibitaro bikuru bya Minembwe, n’ibikorwa by’abihayimana.

Kugeza ubu nta tangazo AFC/M23 na MRDP barasohora rivuga umubare w’abishwe n’ibyangiritse byose.

Minembwe yose by’umwihariko, no muri Kivu y’Amajyaruguru muri rusange abahatuye bamaze imyaka myinshi mu mirwano hagati y’ingabo za Leta ya Congo na AFC/M23.

Abasesengurira hafi iby’iyi ntambara bavuga ko ari Jenoside iri gushyirwa mu bikorwa na Perezida Antoine Félix Tshisekedi Tchilombo, abitewemo inkunga na Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, n’abafatanyabikorwa barimo FDLR, Wazalendo, n’abacanshuro.

Muri iyi ntambara havugwamo n’Ingabo za Leta y’Angola ndetse n’iza Tanzania cyakora ibi bihugu ntabwo birabyemeza ku mugaragaro.

Abatuye mu Minembwe bo mbere yo kuraswa babanje kwicishwa inzara kuko bari bagotewe hagati badafite uburenganzira bwo kurema amasoko ngo bahahe banagurishe bikeya bafite.

Minembwe yiganjemo abaturage b’Abanyamulenge

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • Amahanga narebera ntituzabe nkayo nkabanyarwanda dufite experience yibyabaye murwanda sbayobozi bacu ntibakwemera ko byongera kubaho abicwa duhuje ururimi ni benewacu namateka tuyahuriyeho murakoze

Leave a Reply to PATRICK KIBIRIRA Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *