DRC: Abantu 19  baguye mu gitero cyabereye ku  bitaro  bya Bago mu Ntara ya Ituri

Umuryango w’Abaganga batagira umupaka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (MSF), watangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Kamena 2021, abantu 19 bapfiriye mu gitero cyagabwe ku bitaro bya Boga biri mu Majyaruguru ya Kivu mu Ntara ya Ituri.

Mu gace kabereyemo ubwicanyi ni kure cyane y’ahari Monusco isaba Leta kuhashyira Abapolisi n’Abasirikare

Indi mibiri myinshi y’abishwe bivugwa ko yabonywe nyuma y’uko nabwo abahinzi bagabweho ibitero n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana.

Bikekwa ko inyeshyamba za ADF zirwanya ubutegetsi bwa Uganda zaba ari zo gagabye ibitero aho hantu.

Umuvugizi w’Ingabo za UN ziri kubungabunga amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, (Monusco), Matthias Gillman yavuze ko muri ako gace kabereyemo imirwano, yasabye ubufasha Polisi ngo ihacunge umutekano.

Ati “Aka gace kamaze igihe kinini kari mu kaga kuko kari kure cyane mu cyaro, ni ahantu hanini cyane hagoye kuhagera.”

Yakomeje ati “Nta butegetsi bwa Leta bucyenewe buriyo, ariyo mpamvu ingabo za MONUSCO ziri gushaka uko zakwiyongera mu kuhaba. Ariko iby’ingenzi cyane turi gusaba ni uko ingabo na polisi bya Congo na bo bahongera abasirikare n’abapolisi babo.”

Usibye kuba habaye igitero cyahitanye abantu, inyeshyamba zanasahuye amaduka ndetse n’ibitaro bya Boga zirabitwika.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: BBC

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Ni ryari abatuye isi bazareka kurwana bagakundana nkuko Imana yaturemye ibidusaba?Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze URUKUNDO tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera defense budget,bakiga kurwana,bagakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Umuti uzaba uwuhe?Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.

Leave a Reply to rwanamiza Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *