Djihadi Bizimana yabonye ikipe nshya muri Ukraine

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Bizimana Djihadi, yasinyiye FC Kryvbas Kryvyi Rih yo mu Cyiciro cya Mbere mu gihugu cya Ukraine.

Bizimana Djihadi yahawe ikaze mu kipe ye nshya

Bizimana Djihadi wari uherutse kuvugwa mu gihugu cya Israël mu kipe ya Hapoel Ramat Gan Givatayim FC, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa FC Kryvbas Kryvyi Rih mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Mbere yo kujya muri shampiyona ya Ukraine, Bizimana yari amaze imyaka itanu akina mu Bubiligi, aho itatu yayikinnye muri Waasland Beveren yamanutse mu cyiciro cya Kabiri, indi ibiri yari ayimaze muri KMSK Deinze na yo yo mu cyiciro cya Kabiri.

Mu Rwanda, yaciye mu makipe arimo Etincelles y’iwabo i Rubavu, Rayon Sports na APR FC yavuyemo yerekeza gukina hanze y’Igihugu.

Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Dr. Ron Adam, yari aherutse kwemeza ko Djihadi azakina muri shampiyona ya Israël
Bizimana Djihad asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’Igihugu

UMUSEKE.RW

Share This Article
3 Comments
  • Ampayinka Data muri Ukraine ubuse nawe agiye nkumurashi cg yagiye guhuza ibihugu byumbi kurekeraho kurwana abana bacu nabo bashakira nahatari ngombwa pe yaje muri Gasogi fc agatera umupira kk

  • Uyu muhungu ntabwo yagize amakenga.Yakunze amafaranga,yibagirwa ko Ukraine ili mu ntambara.Isaha n’isaha bomb,drone cyangwa missile yamugwaho agapfa.Nta mujyi n’umwe Putin atarasaho.Imana idusaba “kugira amakenga” no kudashyira mu kaga ubuzima bwacu.Abumvira imana,nibo izazura ku munsi w’imperuka,ikabaha ubuzima bw’iteka.Naho abakunda iby’isi bagakabya,ibafata nk’abanzi bayo nkuko Yohana wa mbere,igice cya 2,umurongo wa 15 havuga.Imana itubuza gutwarwa n’ibyisi.Yego tugakora,ariko tugashaka cyane imana mbere ya byose nkuko idusaba muli Matayo 6:33,twirinda gukora ibyo itubuza.Ubirengaho,bible ivuga ko nta bwenge agira (wisdom).

Leave a Reply to mazina Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *