Disi Dieudonne yongeye kwikoma Gitifu Habineza ko yarigishije imibiri y’abantu be

NYANZA: Nyuma y’imyaka itanu umuryango wa Disi Didace (Nyakwigendera se wa Disi Dieudonne), ushinja Gitifu w’umurenge wa Busoro, Disi Dieudonne yongeye gusaba Minisitiri wa MINUBUMWE ubutabera, ashinja Habineza ko yatanze amakuru atariyo akanarigisa imibiri.

Uyu Habineza Jean Baptiste akekwaho icyaha cyo kuzimiza imibiri no gutanga amakuru atariyo aho yayoboraga mu Murenge wa Kibirizi.

Disi Dieudonne wamenyekanye cyane mu mukino ngororamubiri wo kwiruka n’amaguru, ibi yabitangarije ku rubuga rwa X.

Yavuze ko hari amakuru yamenyakanye ko mu muryango wa Kabera Ephrem (Yarapfuye) washakanye na Musabuwera Madeleine, abana babo, umuhungu yabwiye mushiki we ko yamwica akamujugunya mu musarane bakajya bamwitumaho nk’uko babikora ku bana bo kwa Disi.

Icyo gihe ngo uwo mukobwa yahise yihutira gutanga amakuru maze Akarere ka Nyanza koherezayo Gitifu Habineza Jean Baptiste kureba niba amakuru yatanzwe ariyo koko.

Disi akomeza avuga ko Gitifu Habineza yagezeyo, mu musarane bakuramo imibiri ine banayijyana ku Biro by’umurenge hatabwa muri yombi Madeleine n’umuhungu we.

Abafashwe baje kugezwa imbere y’Urukiko biba ngombwa ko rutegeka Gitifu Habineza kuza gutanga ubuhamya nk’umuyobozi wahageze.

Habineza ageze mu Rukiko yavuze ko mu musarane habonetse umubiri w’umuntu umwe nta yindi mibiri yabonetse.

Urukiko rwariherereye rugira abere Madeleine n’umuhungu we hagendewe ku buhamya bwa Gitifu Habineza wari wahageze imibiri yabonetse.

Disi Dieudonne ati“Twahise tujurira, tunarega Gitifu Habineza ko yarigishije imibiri y’abacu turanatabaza, gusa iyo mibiri iza kuboneka inashyingurwa mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Mayaga.”

Icyo gihe RIB yataye muri yombi Gitifu Habineza, Urukiko rubisuzumye rumugira umwere.

Gusa Madeleine n’umuhungu we bo bongeye gufungwa bakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Disi Dieudonne akavuga ko Gitifu Habineza atagakwiye kuba akiyobora kuko ngo yahishiriye amakuru agamije gufunguza abo baje guhamwa n’icyaha.

Yagize ati“Nyakubahwa Minisitiri wa MINUBUMWE Dr.Jean Damascene Bizimana twizeye ko ikibazo cyacu mu giye kukigira hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere tugahabwa ubutabera.”

N’ubwo Disi Dieudonne avuga ko Gitifu Habineza bikekwa ko yarigishije imibiri ndetse akanabifungirwa, yaburanye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, urukiko rumurekura by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwaje kujurira mu Rukiko rwisumbuye rwa Huye narwo rukomeza gutegeka ko Gitifu Habineza Jean Baptiste yakurikiranwa adafunzwe, icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana kidahinduka.

UMUSEKE wamenye ko iyo dosiye Ubushinjacyaha bwayishyinguye taliki ya 30 Werurwe 2020 ku buryo Gitifu Habineza Jean Baptiste ubu uyobora umurenge wa Busoro mu karere ka Nyanza atagikurikiranwa.

Imibiri yabo kwa Disi yashyinguwe mu cyubahiro
Abo Kwa Disi Didace baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu Mayaga

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
41 Comments
  • Interahanwe ntaho zagiye, tubana nazo mu buzima bwa buri munsi. Zimwe zarahindutse ziyoboka inzira yubumwe ariko inyinshi ziracyatsimbaraye ku ngengabitemerezo yaziranze kuva cyera. Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro nta kabuza Imana izatanga ubutabera. Ndibuka masenge Solina, umugabo we n’abana babo Michel bitaga Toropiki, Renata, Cassien ( Kasiyani) n’umuhererezi wabo witwaga Beatrice. Bari batuye Nyamasheke, ahitwa Nyamirundi. Nyagasani akomeze abatuze heza mwa mfura mwe

  • Ariko wowe uvuga ibyo waba uzi ko uyu Gitifu babeshyera ibi byose yiciwe ababyeyi bose, akicirwa abavandimwe, nawe yagizweho ingaruka na Genocide yakorewe abatutsi muri 1994? Umuryango wa Disi numva akababaro kanyu pe, ariko nano mureke kugereka ho urusyo Gitifu mumurenganya, amakuru yayatanze uko yayabonye. Urwango rw’agatsiko k’abantu bamwe bo muri ako gace bafitiye Gitifu Imana izabafashe irubakize.

  • Yewe iyi case disi dieudonne n abo bafatanyije kumwaccerela ubona yarayishyizemo amatiku menshi cyane. 1.Kuko gitifu habineza na we genocide yamuguze ho ingaruka nk uko ba disi dieudonne byagenze (kuko yayiburiyemo umuryango munini cyane). 2. Iyi dosiye dieudonne yakabaye anyurwa n ibyayokozweho kuko yatubwiye ko abo bo mu muryango we bashyinguwe kandi ko dosiye yageze no mu nkiko. Ahubwo uko mbibona ashobora kuba ari bya bindi bya ndi igabo by abantu badatana n abanyamatiku.

  • King ngoga
    None Alice ibyo wavuze urahamyako atabikoze? Yabikoze neza mugihe cyo gukura imibiri mu bwihwrero ariko kubera kudaha agaciro inshingano ashinzwe !!! Yagiye murukiko atanga ubuhamya bunyuranyije nijambo mbirwa ruhamwa yabwiye abaturage bari bahari yemeza umubare wimibiri ivuyemo nabantu
    bashobora kuyigeza kumurenge aho yabitswe nyuma ikaza kuburirwa irengero!!!! So gucika kwicumu ntibivuzeyuko atakwirengiza inshingano yahawe ni igihugu akazica nkana !! !! .

    • Ese ko utubwita ko imibiri yaburiwe irengero, mu nkuru bakatubwira ko yabonetse igashyingurwa ubwo ukuri ni ukuhe? Ese wowe ku bwawe wifuzaga ko abwira urukiko ibyo atabonye? Ese yaba ari we mutangabuhamya umwe wari muri urwo rubanza ku buryo imvugo ye yaba ari yo yagendeweho hafatwa umwanzuro? Kuki wumva ko umucamanza yafashe umwanzuro agendeye ku mvugo ya gitifu gusa?! Iyi dosiye ubona ibitse amatiku menshi cyane ku ruhande rwa Disi.

  • @ King : ko utubwira ko imibiri yari yarahishwe watubwira aho yaje kuboneka yari yahishwe? Ko ubu yashyinguwe.

    • Famille Dieudonné please: nimwige kunyurwa. Kuko nibitaba ibyo tuzabafata nk abanyamatiku. Ubu se koko mwiyanbaje:
      1. Presidence
      2. Minaloc
      3. Minubumwe
      4. Intara
      5. Inteko
      6. CNLG n ahandi n ahandi.
      Ese murashaka kutubwira ko izi nzego zose ntacyo zakoze ku kibazo cyanyu????

  • King ngoga
    None Alice ibyo wavuze urahamyako atabikoze? Yabikoze neza mugihe cyo gukura imibiri mu bwihwrero ariko kubera kudaha agaciro inshingano ashinzwe !!! Yagiye murukiko atanga ubuhamya bunyuranyije nijambo mbirwa ruhamwa yabwiye abaturage bari bahari yemeza umubare wimibiri ivuyemo nabantu
    bashobora kuyigeza kumurenge aho yabitswe nyuma ikaza kuburirwa irengero!!!! So gucika kwicumu ntibivuzeyuko atakwirengiza inshingano yahawe ni igihugu akazica nkana !! !! .

    • Disi Dieudone ave mumatiku,kuva mukazi se ni igihano cyo gupfobya genocide?
      Inkiko zashyinguye dosiye se zo hari icyo azishinja? Twese ko twataburuye abacu tukabashyingura tubasanga neza neza uko bari bameze? Guhora wiriza mu itangazamakuru nibyo bizubaka urwanda? Mbere wabwiye local government na Governor none ugiye muri Minubumwe. ? Saza utanduranyije sha

      • @ Xavier: Ahubwo mbona Disi Diedonné azaba nka wa mwana udakurwa urutozi. Ngira ngo ahubwo akwiye kuba yigaya kubera guhora azamura aya matiku ye. Ntawashyigikira abakora ibyaha usibye ko nta cyaha mbonana gitifu. (ariko no kwerekana ko wabuze amahoro kuko ngo gitifu yagumye mu kazi ngo kuko atakavuyemo nk uko wabyifuzaga)bigaragaza amatiku yawe rwose. Gerageza kugabanya amatiku kuko arakugaragaraho.

        • Ndashaka kwibariza abanyamakuru: iyi nkuru ko numvise iregwamo abantu3 igihe cyose disi diedonné akagaruka kuri gitifu gusa kuri 2 basigaye ho yaranyuzwe? Ubu se ibi ntibibereka urwego rw amatiku ibi biriho?
          Ikindi ko nta rumva hari umunyamakuru wabajije gitifu nibura uruhande rwe, ubu iyi nkuru yanyu iba iri balance?

  • Ubwose niba yaratinyutse gupfobya genocide benekariya kagero !!!! Ubwo abaturage bo mu mirenge ayobora bamerewe bate?

    • @ Alain: none se waba uri mu bayobozi be ngo umenye imikorere ye? Niba ushaka kumenya imikorere ye jyenda ubaze abamuyobora ureke kuvanga dosiye ya genocide (mumugerekaho) n imikorere. Ibyo birahabanye rwose. Muri mo muravangira abanyarwanda kubera amatiku yanyu pe!

  • @ Disi Dieudonné: Imbaraga ukoresha mu gusenya umuryango nyarwanda ukoreshe amatiku (kuko na we urabizi neza ko uri mu matiku ni ikimenyimenyi uhora ukubita agatoki ku kandi unabivuga dore ko utagira n isoni ngo uzashirwa ari uko umuvanye ku kazi) uhora ubyigamba birazwi. Izi mbaraga wazikoresheje uzamura abanyarwanda cyane cyane agace uvukamo? Gerageza gusaza utanduranije wa mugani.

  • @ Disi Dieudonné: burya ngo “agati kateretswe n Imana ntigahungabanywa n umuyaga”. Ku bwawe ahubwo Gitifu ntiyakabaye akiriho kubera urwango umwanga. Ariko Imana iracyamurinze my Dear. Ujye wigaya kuko ubona bimaze gukabya

  • Jye rwro ntababeshye kubera ukuntu iyi dosiye ya Disi Dieudonné nakunze kuyumva asakuza mu binyamakuri, uyu munsi nagize amatsiko yo kuyikirikira ndumirwa. Disi Dieudonné inama ya kigabo cg iya kigore nakugira ni ukunyurwa kuko abishe abawe bahawe ibihano, ikindi abawe warabashyinguye. Ese wari uzi ko burya iyo wishyira mu itangazamakuru cyane uba werekana weakness zawen uburyo uri umunyamatiku? Tuza rero uharanire kugira amahoro y umutima. Kuko biragaragaza urwango wanga gitifu habineza. Ese nkubaze niba udakunda mugenzi wawe mwanyuze mu bibazo bimwe uzakunda nde? Gerageza kugira Ubumuntu muvandimwe. Iyi ni indangagaciro yagakwiye kuturanga nk abanyarwanda

    • @Albert: ese burya ni icyo azira? Yewe abanyarwanda mugira amashyari. Uwabaroze ntiyakarabye. Ahubwo izi nkuru zanyibukije umugabo twari duturanye witwaga bakundimanza wahoraga mu manza n abaturanyi be, agashirwa ageze mu rukiko rwo hejuru rusumba izindi bikarangira atsinzwe. Ntacile intege agakomeza kuburana andi mahugu yari nze apfa afite imanza zimwanditseho utabara. Uyu na we rero ubanza azamera nka we!

      • Ariko hari ikintu nshaka kwibariza Doeudonnè: ko bajya batubwira ko abakoze genocide bakatiwe mu myaka 25 kuzamura ubu barimo gutaha, ubu uzabasha guturana mu mahoro nabo? Ese inyigisho z ubumwe n ubudaheranwa dushishikarizwa bazitwigisha wowe uri he? Gusa mbona amatiku ufite wagira ngo Gitifu habineza hari imirima mwari mwatikanije akaba hari aho yakurengereye. Watuje ugatekana ko nta muvandimwe wawe yigeze avutsa ubuzima. Hari ahantu mwari musanzwe muziraniye usibye kuba waramuboneye mu kazi. Tuza Sha! Iki gihugu ni icy abanyarwanda.

  • @ Albert: none se ko numva mutamurega icyaha cya ruswa niba mubizi ko ari ko byagenze mukaba mufite n ibimenyetso?

    • Uwampa gukora amategeko. Nashyira icyaha cya ruswa n’icyaho cyokunyereza umutungo wa leta mubyaha bigambanira igihugu.
      Abaturage twese twatuza twanabaho neza.
      Uzabakiriho we twese tuzi imikorere cyane cyane iy’inzego z’ibanze

      • @Albert: Gerageza uzayashyireho nta rirarenga. Waba ugiriye neza igihugu. Burya rero ikibazo bamwe mujya mugira mwibwira ko mukunda igihugu cyane gusumbya abandi. Mukibagirwa ko twese turi abanyarwanda kandi baharanira iterambere ryarwo. Uzayashyireho twese tuzaba turi covered.

  • Ukuntu dieudonné ujya mu itangazamakuru ugatanga amakuru ahabanye n ukuri mba mbona numiwe. Jyewe ukubwira ibi uyu munsi nashatse copy de jugement uy izi manza ndebye ibirimo n ibyo uvuga mbasha kumirwa! Ese wowe ntibigutera isoni kuvuga ibinyoma byuzuyemo amatiku????

  • Biriya byose yabikoze kubwo kutamenya inshingano igihugu cyamuhaye abantu bameze kuriya bahutaza abaturage gusa!!

    • @ Kenedy ushobora kuba uri kwitiranya ibintu bidafite aho bihuriye kabisa. Simpamya ko aya matiku muhoza mu itangazamakuru hari aho ahuriye n umusaruro w umuntu mu kazi. Ahubwo mufite ishyari n amatiku ubona byababujije no gusinzira. Jye nigeze no kubikomozaho kera mbabwira nti imbaraga mukoresha mu matiku muzikure yo muzishyire mu bikorwa bibyara inyungu murebe uburyo muteza imbere iwanyu n igihugu cyanyu.

      • IGIHUGU gifite umurongo gikoramo ndetse gifite n’uburyo kibanza inshingano abatazubahirije, ese analyse yawe isumbye iy’inzego zose mwagejejeho iki kibazo? Impamvu rero adakurwa mukazi nk’uko mubyifuza, n’uko ababishinzwe babonye nta nshingano yishwe.

        • @Alice: ahubwo ngira ngo Disi dieudonné inzego yiyambaje kuva aya matiku yayatangira yabuze aho azihera azishinja kurya ruswa. Na we se ubu ko imyaka ibaye 5 kandi iyo ukurikiranye ko usanga buri mwaka atabura urwego abivugamo ubu asanga badafite amaso abona cg ngo bamenye uko icyo kibazo giteye? Jye nagira inama Dieudonné kunyurwa akareka guhora ahekenya amenyo ngo gitifu aracyari mu kazi.!

    • @King Alain: inama nziza ni ukuva mu matiku. Iyi statement yawe uvuga irashaje reka rero kuyobya abantu. Nta mibiri yigeze irigiswa cg ngo ibure kuko ibi byanaburanyweho. N ikimenyimenyi yarashyinguwe. Icyo kintu rero cya negative solidarity mufite mukigabanye kuko bigaragara ko amatiku mufite azakomeza kubatsikamira no kubasubiza inyuma. Muve mu matiku twubake igihugu cyacu!

    • Umucyo wo kudahana umuntu wakosheje ahora yumvako nibindi yakora ntakintu azaba!! Ariya mahano Gitifu Habineza yakoze nawe ntaho ataniye nuwafashe umuhoro acica abantu!!!! yarakosheje ahubwo azegere familly ya Disi Didasi abasabe imbabazi

    • Umuco wo kudahana umuntu wakosheje ahora yumvako nibindi yakora ntakintu azaba!! Ariya mahano Gitifu Habineza yakoze nawe ntaho ataniye nuwafashe umuhoro acica abantu!!!! yarakosheje ahubwo azegere familly ya Disi Didasi abasabe imbabazi

  • @Kenedy: none se usanze abashinzwe performance ye ya buri munsi ari injiji? Cg ahubwo ni uko uri avancé mu matiku kubarusha?

    • Owen Gitif Habineza wabaye umukoresha wanjye !!!! waramputaje mukazi kaburi munsi!!! None wongeyeho nariya mahano wakoreye umuryango wa Didasi!!! Habineza weee ibyo wakoze byose bizakugaruke!!! Imana si abantu ngo irabera!!!!

      • @Coen: none se yaraguhutaje ubura kubimenyesha inzego zibishinzwe none uje kubivuga hano ngo bikumarire iki?

  • Buriya rero mwe ntago muzi ibintu bibera hano mu nzego z’ibanze.
    Habineza yariye amafaranga atarika
    N’iyo Disi n’umuryango we bamwihorera.Ntazinda agakomeza kumuzengurutsa imirenge yose agenda aryagagura ruswa nkaho tutabizi.

    Kuki mushaka kuvugira Habineza kandi yarakoze icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda?
    Ese ni nde wabashutse ko iriya dossier yarangiye ?
    None se muzi akamaro k’Itangazamakuru?(AKAMARO NI AKA!! TURIMO KUBAREBA MWINYURAMO MWESE MWAHAGURUTSE KUBURANIRA HABINEZA MUTAZI IBINTU YAKOZE IKIBIRIZI NYUMA KAZA GUFATA MISSION AKAJYA GUTANGA UBUHAMYA YIVUGURUZA IBYO YAVUGIYE MU RUHAME)
    None se muzi ko iki cyaha kizasaza?
    Mwari muzi ko muri iyi minsi turimo guhangana n’ibibazo bya bamwe mu bacitse ku icumu barya akaribwa n’akataribwa bakagambanira bene wabo?

    Muceceke aho,ni ikibazo cy’igihe gusa. Nta gahora gahanze
    MUBANZE MUKURIKIRANE IMPAMVU URUKIKO RWASHYINGUYE DOSSIER YE BY’AGATEGANYO MWA BAFANA MWE MUTAZI IBYO MURIMO

    • @Kanyamanza: Ahubwo se buriya ibyiza ntiwatanga ayo makuru y ingirakamaro agakoreshwa wa! Kuki utegereza ko ubuyobozi buhinduka? Dore rero icyi ni na cyo gihita kereka uko muteye. Nutabazi agahita amenya amatiku yanyu

  • Buretse muzareba umunsi Nyanza bariya bayobozi basimbujwe
    Ntago muzaba mukivuga ngo nywe!! Ibirego bizatonda ku murongo baza kubarega ruswa
    mu mirenge yose Habineza yayoboye?
    Nafashe umwanya nkurikirana iki kibazo cya Habineza , Birambabaza cyane umuntu wahishe imibiri itatu agasigaza umwe hanyuma inzego zabihagurukira akayigarura kugeza ubwo bayimuhungisha bayijyana Busasamana kugirango atongera kuyirigisa!!!!!
    Urukiko narwo ruti dossier tuyishyinguye by’agateganyo.
    Umuryango wa Didace mwakoze kwibutsa ibi bintu. USHAKA IMBWIRWARUHAME YA HABINEZA AMPE TELEPHONE YE NYIMUHE Mwereke n’ibindi bimenyetso ko Habineza yagambaniye Imibiri y’abana bo kwa Didace none akanayishinyagurira ayirigisa hato na hato.

    • @Claude: none se nyine mwabuze iki ngo mukomeze inzira z inkiko! Ko ari na yo nama mwagiriwe! Bonne chance rwose tuzishimira ko akarengane kacika. Ariko mwirinde n amatiku yo kugereka ho umuntu icyaha atakoze. Ibyo ari byo byose mugannye inkiko zabafasha kurushaho. Kuko ubu deja mwe twabafashe nk abanyamatiku batanyurwa. Kandi rwose nta we utabifuriza amahirwe.

    • @mugwiza: wikwirirwa utegereza ko ubuyobozi buhinduka kuko ntawe uri hejuru y amategeko. Wowe gana inkiko ubundi utange ibirego byose wumva umufiteho byarushaho kuguha amahoro. Ibi rero birahita byerekana niveau y amatiku mugezeho, kuko nature mu morenge nka 5 yakozemo ariko ni we muyobozi uhava abaturage bakarira. Na we urabizi neza.

      • @Mugwiza: none se tel zacu urazitwaka ngo twumve imbwirwaruhame ye tuyimaze iki ko tutari urukiko? Ibyiza ahubwo ntiwabijyanira urukiko. Comme ca ikazafasha nk ikimenyetso.

        • Famille dieudonné: please mwige kunyurwa. Ese ubu ko mwazengurutse inzego zitandukanye tuvuge ko nazo zahimirije ijisho ntizite ku kibazo cyanyu?
          1. Presidence
          2. Minaloc
          3. Minubumwe
          4. Intara
          5. Inteko
          6. CNLG n ibindi. Aba bose ntibitaye ku kibazo cyanyu. Mugabanye amatiku

Leave a Reply to Deo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *