Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Danny Mutabazi, yashyize hanze album ye ya kabiri yise “Waranzuye”, nyuma y’imyaka 11 amaze mu rugendo rw’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.
Ibirori byo gusogongeza iyi album byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Werurwe 2026, bibera kuri Dove Hotel mu Mujyi wa Kigali.
Mutabazi yabanje kuganira n’itangazamakuru asobanura byinshi ku rugendo rwe no ku cyo iyi album igamije.
Yavuze ko yayise “Waranzuye” ishingiye ku butumwa bukubiye mu ndirimbo ziyigize, cyane cyane izigaruka ku rukundo rwa Yesu Kristo n’umusaraba.
Yagize ati: “ Indirimbo eshanu muri zirindwi ziri kuri iyi Album zivuga ku rukundo rwa Kristo. ‘Waranzuye’ bisobanuye ko twapfanye na Kristo tukazukana na we, kuko yaducunguye akoresheje amaraso ye.”
Mutabazi yavuze ko hari abantu bamwandikira bamubwira ko indirimbo ze zabafashije kureka umugambi wo kwiyahura, abandi bakavuga ko zababereye impamvu yo kwegera Imana.
Ati: “Hari n’uwambwiye ati, ‘Njye nakijijwe nta Pasiteri unsengeye; ni indirimbo yawe yatumye negera Imana.’”
Yavuze ko buri ndirimbo akora ayisengera mbere yo kuyisangiza abantu, kuko yemera ko ubutumwa bwayo bugira imbaraga bitewe n’uko umuhanzi yayitangiye mu masengesho.
Danny Mutabazi yaherukaga gusohora Album ye ya mbere yise “Calvary” mu 2019, nayo yamurikiye kuri Dove Hotel i Kigali.
Uretse gukora umuziki, uyu muhanzi azwi kandi nk’umwe mu bahanga mu kwandika indirimbo, aho hari izo yandikiye abandi bahanzi mu muziki wa Gospel mu Rwanda.
Album “Waranzuye” yakozwe na Producer Popiyeeh , ikurikira iyitwa “Calvary,” nayo yomoye ibikomere bya benshi.
Reba indirimbo za Danny Mutabazi


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

My brother recommended I might like this web site. He was totally right. This post actually made my day. You cann’t imagine just how much time I had spent for this information! Thanks!