Dady De Maximo – Kuba umugeni yarazwa muri Stade si ikibazo, ikibazo ni ukuharara yambaye agatimba

Dady De Maximo wabaye Umunyamakuru ukomeye hano mu Rwanda akaza kujya kuba mu Bufaransa akahakomereza umwuga we nk’umunyamideri, yasubije Clarisse Karasira wavuze ko abageni bagaragaye barenze ku mabwiriza ya Covid-19 batari bakwiye guhanwa mu buryo bahanwemo.

Ibitekerezo ku mugeni waraye muri Stade biratandukanye

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo hasohotse amafoto ndetse n’inkuru zivuga ku bageni bagaragaye muri stade, Police ivuga ko batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Kuva icyo gihe Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga bazigiyeho ndetse batangira gutanga ibitekerezo bitandukanye, bamwe bavuga ko Polisi yakoze ibidakwiye abandi bakavuga ko byari bikwiye mu buryo bwo kurinda Abanyarwanda.

Claririsse Karasira yavuze ko adashyigikiye ibyo Police yakoze, avuga ko bariya bantu bari guhanwa mu bundi buryo butari ukuraranya abakwe na ba nyirabukwe muri Stade.

Dady De Maximo yabwiye Clarisse Karasira ko, kuba hariho amabwiriza ndetse hariho n’abo yagonze ari abageni, batakabigize urwitwazo, avuga ko icyakora icyari gukorwa batari kujyana umugeni yambaye agatimba.

Yagize ati: “Amarangamutima dukwiye kuyashyira ku ruhande; impuhwe tuzigira twese kenshi tukabungabunga imitima ariko se twibuka ko Covid-19 Abaganga n’Abaforomo twese twanduye na bo bakwanduzwa natwe twirengagije amategeko bizagenda bite? Ventilators zirakanyagwa. Urukundo ntirutwibagize kwirinda.”

Yakomeje agira ati: “Birababaje kubona umugeni kuriya, ariko se twemera ko abantu 60 bakwanduza igihugu cyose? Dear @clarissekarasi1 @gateteviews iyo muba muri “Europe last year” (I Burayi mu mwaka ushize) mukumva urusaku rwa ambulance, mukabona amarimbi ntimwari kuvuga kuriya. Icyo nemera ni ukumushakira uko ahindura ikanzu.”

“Covid-19 nta gukina na yo dear amakwe n’inkundo bizahoraho kandi abapfuye si uko batari bafite abo bashyingira naho bataha amakwe. Dufatanye kurinda abacu igihugu kituzura imiborogo ngo ni uko twemeye ko umugeni aramutse yanduye byaba ari ok ko ayiduhaho. Urinda igihugu ntajenjeka.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Janvier Popote usanzwe ari Umunyamakuru ndetse unakorera ibitangazamakuru bitandukanye yaba mu Rwanda ndetse no hanze, yavuze ko igihe cyose Abanyarwanda bafata amabwiriza nk’aya Leta, aho kuyafata nk’aho abareba bazahora bakwepana na Police kandi ntibigire umumaro bitanga ku iyubahirizwa ryayo.

Yagize ati: “Ngo amabwiriza ya Leta yo kwirinda Kovidi. Yego ashyirwaho na Leta ariko igihe cyose tuyita aya Leta ntituzayubahiriza uko bikwiye. Muri kamere umuntu akunda ikintu yagizemo uruhare, mbese akakirinda nk’icye, apana gusa n’uwakirindishijwe.”

“Abafata amabwiriza nk’aya Leta ni bo usanga bakwepana na Polisi, ahatari umupolisi ntibambare agapfukamunwa, utagatwaye mu mufuka akakamanura ku kananwa akakambara ageze ahari abashinzwe umutekano cyangwa Youth Volunteers.”

Uyu musore yabihuje nuko abantu bamwe badasora bakanyereza umutungo wa RRA bitewe nuko bumvise ko ari uwa Leta bitabafitiye ingaruka nziza, kandi zihari, mu nyungu rusange.

Ati: “Ni nka kumwe abantu bavuga ngo umusoro wa RRA. Bakomeza kuwunyereza kugeza umunsi bumvise ko ari uwabo kuko ni wo uhindukira ukubaka amashuri, amavuliro, imihanda kandi ibyo bikorwaremezo ni ibya rubanda, byubakwa mu nyungu za rubanda.”

Yongeyeho ati : “Kubwira umuntu ngo shyiramo metero cyangwa ambara agapfukamunwa ngo kuko ari amabwiriza ya Leta, icyo gihe abyubahiriza kugira ngo adahanwa ariko bitamuvuye ku mutima, hakabaye habaho kumusobanurira ko kwirinda kovidi biri mu nyungu ze, agakora nk’uwikorera.”

Mu itangazo Police yari yahaye abanyamakuru, bari bavuze ko bafashwe bitewe nuko bakoze igikorwa cyo kwiyakira kandi bitemewe mu mabwiriza aherute gusohorwa na Guverinoma y’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiriye kuri Televiziyo y’u Rwanda, Umuvugizi wa Police y’Igihugu Bwana CIP John Bosco Kabera, yavuze ko mu gufata abantu batazarobanura ku butoni cyangwa ngo bagendere ku myambaro bambaye.

Yagize ati: “Kubahiriza amabwiriza nta kurobanura ntabwo bireba uwo uri we, ntibireba uko wambaye. Waba wambaye umwenda w’igitare cyangwa umutuku cyangwa ingofero cyangwa utayambaye, karuvati, agatimba n’ibindi. Abantu nibubahirize amabwiriza ya Covid-19 uko bangana n’uko bameze.”

ISHEMA Christian /UMUSEKE.RW

Share This Article
9 Comments
  • Ibihano biciriritse
    Umugeni nagatimba muri stade
    Ntawurinda urupfu Corona uwizatwara izamutwa uzasigara azasigara

  • Ambulances zivugira i Burayi se nizo reference mu kuraza abakecuru n’abakazana muri escaliers za stade? Ngo uwabivuze asigaye aba mu Bufaransa? Then what?

  • Kuki absntu baha agatimba agaciro kurusha amabwiriza yo kurengera buzima bw’abaturage? Ibi bigaragaza imyumvire iri hasi cyane. Abantu bemerewe gukora ubukwe, basobanurirwa Ibyo bemerewe gukora n’ibyo basabwa kwirinda, barangije babirengaho nkana. Kuki badakwiye guhanwa? Iyo ufatiwe mw’ikosa wambaye agatimba, costume, ikabutura, ivara ry’ababikira nta na kimwe muri Ibyo kiguha ubudahangarwa. Tugire umuco wo kubaha itegeko kurusha imyambaro n’amatangamutima atuyobya.

  • njywe ndemeranya na police.

    mu gihe tutariyumvisha ko turi mu bihe bidasanzwe, tugakomeza GUTSIMBARARA ku mahame yacu bwite n’ ayo duhabwa n’ umuco cg amateka nyarwanda, bitugaragaza nk’ abantu bafite ubwenjye bucye cyane. kuba police yarafashe abageni ikanabaca amande, courage. mbere na nyuma y’ uko twitwa abageni turi abantu.

    ahubwo mbabazwa cyane n’ ukuko utubari dukora kd dufunze. bivugwa ko utubari dukomeye tunywerwamo n’ abantu bakomeye. tubaye tugaragarijwe bamwe mu bavugwaho ko bakomeye nabo bafatiwe mu tubari byazaba byiza kurushaho.

  • ibi bimaze gutera isereri,police nushaka wemeranye nayo cg irorere,gukomeza gukanfamizwa hitwajwe baringa ya covid 19 ngo nugushimisha ba gashakabuhake birarambiranye,izi ni imbaraga zabazungu maze abagaragu babo bakadushyira kugahini ngo bararwanya ibidahari,umwami mukorera azabahemba,naho uwo ubwejagurira mubufaransa nahakwe neza avane umunwa unuka mubantu.

    • Jya umenya uvuga niho usobanukirwa n’ibyo avuga. Dady De Maximo ntiyabura kwikoma abasezeranye ukurikije ubuzima bwe bwavuzwe kenshi mu binyamakuru. Nta gaciro yaha umugeni mu muco w’umunyarwanda ariko yenda yarikubabara iyo polisi yandagaza ubukwe bw’abahuje igitsina. Aho Dady n’abandi nkawe batadusobnurira n’aho baterekana aho igihano cyo kuraza abantu mu mbeho muri za stades cyanditse mu mategeko y’Urwanda. Uwarenze ku mabwiliza adakurikije itegeko, ahanishwa ibihano byanditse he? Ese “kwumvisha”, “gutesha umuntu agaciro” ni ibihano twashyigikira? Kuki tutumva ko abantu batishimiye ibirimo biba ngo duhindure umuvuno? Kwirinda nibyigishwe ariko kubihanira bigire aho bigarukira. Ntibizemo kurasa abantu ngo bambaye agapfukamunwa nabi, gutesha umusenyeri agaciro umugendesha urugendo rurenze kamere ku maguru, uraza umugeni muri stade yambaye agatimba, n’andi mahano. Umuti: muri iki gihe cyo kwibuka, byaba byiza bafunguye abacikacumu bose ndetse gutoteza bamwe muri bo bigahagarara. Guhana abapolisi bose bataye umuco n’ubumuntu.

      • Karamaga Jeanne. Ese niba nkubajije nti kuvuga NRK’ utarongorwa ngo ugere ijabiro sinaba ndegereye.? Sinkuzi ndabaza simbihamya. Urugo waba wubatse ugahirwa biguha uburenganzira bwo gutukana? Muzaba imigirigiri muguhutaza abandi nta burere no mugutanga ibitekerezo mutukane? Ntiwasobanura igitekerezo cyawe utantutse? Uwakubaza ko wampaye nkinanirwa wabisubiza? Cyangwa wampaye murumuna wawe ndinanirwa? Ese naba mubi ufite imiziro ntiwampa akanya ngatanga igitekerezo ukanakigorora utanyibasiye kugera naho upangira ubuzima? Ugize amahirwe sinkumenye nari kugushaka ubwo bumara n’ubutindi, umutima mubi no kurondora uwo utazi, neza neza ururimi rwuje ubugome nk’ubw’inzoka bukagushiramo tukaganira ntakubashye nkagusigira isoni, dore ko gusenya abandi bigaragara ko unezerwa ubikoze. Uzige gutanga ibitekerezo udatukanye. Kuba umuntu yakoze ubukwe ntibiduha uburenganzira bwo kutubahiriza gahunda za Leta, nkuko izacu tuzubahiriza. Naho kunyiha ntuzabyarire kandi abo nkujije ntiwabandereye wa muntu mubi we.

  • @Karamaga Jeanine ndagushyigikiye 100%
    @Alias mind your own business,igitekerezo cyange ni icyange si icyawe.

Leave a Reply to mahoro jack Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *