Cristiano Ronaldo ategereje abana b’impanga, n’ubundi mbere yarazibyaye

Rutahizamu ukomoka muri Portugal ukinira ikipe ya Manchester United mu Bwongereza, Cristiano Ronaldo yahishuye ko we na Georgina Rodriguez ukomoka muri Espagne bagiye kwibaruka impanga.

Christiano Ronaldo afite abana bane umukuru afite imyaka 11 abamukurikira umuhungu umwe n’abakobwa 2 bavutse muri 2017

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Cristiano yagaragaje ibyishimo atewe no kuba agiye kongera kwibaruka impanga, ni izo agiye kubyarana n’umukunzi we Georgina Rodriguez n’ubundi bafitanye umwana w’umukobwa witwa Alana Martinez

Yagize ati “Twishimiye kubamenyesha ko twitegura kwakira impanga. Imitima yacu yuzuye urukundo, sitwe tuzarota duhuye namwe.”

Izi ni impanga za kabiri za Cristiano Ronaldo, ni nyuma ya Eva Maria Dos Santos Aveiro na Mateo Ronaldo.

Georgina Rodriguez na Cristiano basanzwe barera izi mpanga zavutse ku mugore watewe intanga akabatwa ariko akaba atarigeze avugwa na rimwe amazina, ndetse barera Cristiano Ronaldo Jr, uyu na we afite imyaka 11 ariko Christiano Ronaldo yavuze ko azamubwira umubyeyi we amaze gukura.

Bivuze ko ubu Christiano Ronaldo afite abana 4 akaba ategereje impanga.

Eva Maria Dos Santos Aveiro na Mateo Ronaldo ni impanga zabyawe n’umugore watewe intanga arazitwita
Christiano Ronaldo Jr ubu akina mu ikipe y’abana ya Juventus, agaragaza icyizere ko na we azaconga ruhago

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Nta gushidikanya ko Kubyara Umwana aricyo kintu kidushimisha kurusha ibindi.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.Ikibabaje nuko abenshi muli twe,aho kuyishimira,bakora ibyo Imana itubuza.Urugero,Ronaldo yabanye n’abandi bagore benshi,barimo n’umu Russian witwa Irina Shayk babanye imyaka 4 bisambanira gusa.Abakora ibyo itubuza,izabakura mu isi ku munsi w’imperuka nkuko ijambo ryayo rivuga.Nubwo Ronaldo akize cyane,umuntu ufite agaciro mu maso y’Imana ni umuntu uyumvira,nubwo yaba ari umukene.Niwe izazura ku munsi wa nyuma,ikamuha ubuzima bw’iteka.

Leave a Reply to gatabazi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *