Bugesera: Umuvuzi gakondo akurikiranyweho gushyira abarwayi ku ngoyi

Mu Murenge wa Mayange, Akagari ka Gakamba mu Karere ka Bugesera, umuvuzi gakondo witwa Manirafasha Philomene,yatawe muri yombi, akurikiranyweho gushyira ku ngoyi abarwariye iwe mu rugo .

Amakuru avuga ko afata abarwaye indwara zirimo n’izo mu mutwe akabazirika ku biti aba yarashinze iwe mu nzu asanzwe ashyiraho amatungo, akababoha amaboko n’amaguru.

Uyu muvuzi gakondo yiyemerera ko impamvu azirika abarwayi akenshi baba bafite ibibazo byo mu mutwe.

Umwe ati “Ni nk’aba, baza bafite ikibazo cyo mu mutwe, bavuye i Ndera, byananiranye. Iyo dusanze ari abarwayi iby’amashitani yo mu miryango, duhitamo kubazirika ngo batagenda, biriya bitambaro ni ibyo tuba twabazirikishije.”

Umuyobozi w’abavuzi gakondo ku rwego rw’Igihugu ,Nyirahabineza Gertulde, avuga ko hari abiyitirira umwuga wo kuvura bakangiza ubuzima bw’abaturage.

Ati “Tugenda duhura n’abavuzi gakondo batandukanye, aho tugenda tureba, ukabona ko barenze ku mabwiriza bakabije ariko tukagerageza kwitabaza inzego z’ibanze, iz’umutekano. Twasanze yabacumbikiye biba ngombwa yuko tubakurayo, twitabaza inzego ariko dushimira n’i Bitaro bya Mayange kuko byaje bigahita bibakurayo uwo mwanya nta gutinda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Mukantwari Berthilde, yabwiye UMUSEKE ko uyu muvuzi gakondo yamaze gutabwa muri yombi.

Ati “Yatawe muri yombi agiye gushyikirizwa inzego zindi zibishinzwe. Ubu yari akiri kuri sitasiyo ya Polisi ya Mayange.”

Imbangukiragutabara z’Ikigo nderabuzima cya Mayange nizo zatwaye abo barwayi bari bashyizwe ku ngoyi ku Bitaro kugira ngo bitabwaho n’abaganga.

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

Share This Article
1 Comment
  • Bahereye se ku birirwa ku Maradiyo babeshya ko bakiza indwara zose zananiranye.Bazahere kuli wa wundi wo kuli TV1.Abandi bakwiriye gufunga,ni pastors bavuga ko basengera abarwayi n’abamugaye bagakira.Biyita ko ali abakozi b’imana.Nyamara akenshi baba bishakira ifaranga.Umukozi w’imana nyawe,ayikorera ku buntu,adasaba amafaranga nkuko ijambo ryayo rivuga.

Leave a Reply to muneza Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *