Bruno Ferry azakora ibyananiye Afhamia Lotfi?

Umutoza mushya wa Rayon Sports, Bruno Ferry wageze i Kigali, ategerejweho ibisubizo by’ibibazo byose iyi kipe ifite yaba mu kibuga no mu rwambariro rw’abakinnyi.

Ku wa Gatatu, tariki ya 17 Ukuboza 2025, ni bwo Rayon Sports yatangaje ko Umufaransa w’imyaka 58, Bruno Ferry ari we mutoza mukuru wa yo. Uyu kandi yasangaga Lomami Marcel wari umaze iminsi atangajwe nk’uzaba ari mu itsinda ry’abatoza bazakorana na Bruno.

Nyuma y’iminsi ibiri gusa, Ferry yahise asesekara i Kigali aho yaje gutangira inshingano yahawe ndetse yahuriranye n’intsinzi Gikundiro yakuye kuri Gorilla FC ubwo yayitsindaga ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona.

UMUSEKE wagerageje gutunga itoroshi mu mbere h’iyi kipe yo mu Nzove kugira ngo hagaragazwe ibibazo bitegereje uyu Mufaransa wazanywe nk’umucunguzi wa yo.

Kuziba ibyuho biri mu kipe!

Kimwe mu byihutirwa gitegereje Bruno Ferry, harimo gushaka abakinnyi bagomba kuza kuziba ibyuho biri mu kipe ku myanya imwe n’imwe.

Imwe mu myanya ikeneye kongerwamo imbaraga, ni mu izamu, uruhande rw’ibumoso rw’ubwugarizi ndetse no hagati ahazwi nko kuri nimero Gatandatu.

Kubaka urwambariro rukomeye muri byose!

Abakinnyi ba Rayon Sports, bamaze iminsi bacibwa intege na bamwe mu bagakwiye kuba ari bo ahubwo babatera imbaraga. Ibi bituma bumva ntacyo bashoboye nyamara kandi ubaca intege ni we ugaruka akabasaba umusaruro mwiza w’intsinzi.

Mu minsi mike ishize, hari Umuyobozi umwe mu bari kuyobora Inzibacyuho y’iyi kipe, wavuze ko nta bakinnyi ifite ndetse n’abahari baciriritse ku buryo kubona intsinzi kuri bo ari igitangaza.

Aha ni ho bisaba umutoza, Bruno afatanyije na bagenzi be barimo Marcel na Ferouz, kuza kuganiriza aba bakinnyi cyane ariko biganisha ku kubaka urwambariro rurimo abantu b’abagabo.

Iyo ikipe ifite urwambariro rutameze neza, n’umusaruro wifuzwa ntushobora kuboneka nyamara mu gihe iyo urwambariro rumeze neza n’ibindi byose byikora.

Kugarura abafana batangiye kuganyuka ku kibuga!

Umwe mu mikoro ikomeye uyu mutoza mushya afite, ni ukutagira indi mikino yongera gutakaza kugira ngo abashe kwiyunga n’abafana ba Gikundiro. Iyo Rayon Sports itari kubona intsinzi, n’abafana ba yo benshi baganyuka ku bibuga mu buryo bugaragarira buri wese.

Ibi birahita biha umukoro ukomeye umutoza mushya, wo kugerageza gushaka intsinzi mu buryo bwose bushoboka kugira yongere agarure abafana ku kibuga ndetse yigarurire imitima ya bo.

Gusubiza agaciro abakinnyi bashyizwe ku ruhande!

Kuva Rayon Sports yatsindwa na APR FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa Karindwi wa Shampiyona, hatangiye kumvikanamo kwitana ba mwana aho ndetse byaviriyemo umunyezamu, Pavelh Ndzila gutakaza umwanya wo gukina kugeza magingo aya.

Uretse uyu munyezamu kandi watakaje umwanya wo gukina, na kapiteni wa yo, Serumogo Ally yahise awutakaza kuva ubwo. Nyamara aba bombi, ni abakinnyi bafite uburambe ugereranyije n’ababasimbuye ku myanya ya bo.

Umukoro wundi umutoza mushya afite, ni ukongera kugarura aba bakinnyi n’abandi basa nk’abashyizwe ku ruhande, akabereka ko ari ab’agaciro gakomeye mu kipe.

Gutwara Igikombe!

Kuva Rayon Sports yabaho, ni ikipe y’igitutu giterwa n’uko uyitoza iyo atabashije kwegukana Igikombe kimwe muri bibiri bifite agaciro kurusha ibindi mu Rwanda [cya Shampiyona n’icy’Amahoro], amahirwe yo kugumana akazi aba ari make kuri we.

Ibi birahita bisobanura neza ko Bruno afite umukoro ukomeye wo kwegukana kimwe muri ibi bikombe, bitaba ibyo bikaba byamugora kwizera ko azagumana akazi muri iyi kipe.

Kwigaranzura mukeba!

Mu mikino itatu iheruka guhuza Rayon Sports na APR FC, ikipe y’Ingabo yabonyemo intsinzi imwe y’ibitego 3-0 mu gihe indi ibiri aya makipe yanganyije 0-0. Ibi birasobanura ko ikipe ifite ijambo imbere y’indi, ari iy’Ingabo kurusha iyo mu Nzove.

Kimwe mu bitegereje umutoza Ferry na Lomami Marcel, harimo kongera kugira ijambo imbere y’umukeba wa bo [APR FC]. Mu gihe ibi bitakunda, kurebana nabi n’abafana ntibizavaho kugeza igihe byibura habitswe igikombe mu kabati ka byo uyu mwaka w’imikino 2025-26.

Gikundiro yahise ifata umwanya wa Kane n’amanota 20 aho irusha rimwe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa Gatanu.

Bruno Ferry uri i Kigali, ategerejweho byinshi mu Nzove
Bruno ategerejweho gukora ibyananiye Lotfi

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply to call girl in dehradun Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *