Brig Gen (Rtd) Dr. Kalimba uri mu ngabo zabohoye igihugu yatabarutse

Brig Gen (Rtd) Dr. Norbert Kalimba yapfuye afite imyaka 67

Brig Gen (Rtd) Dr. Norbert Kalimba wahoze mu ngabo zabohoye igihugu, (RPA) yapfuye afite imyaka 67 azize uburwayi. 

Uyu mugabo ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye tariki 24 Werurwe, 2026.

Brig Gen Dr Kalimba Norbert wabaye Umugaba mukuru ushinzwe abakozi b’Ingabo zibungabunga amahoro muri Darfur (UNAMID), ku wa 15 Nyakanga 2014 nibwo yasezerewe mu ngabo, akomeza imirimo isanzwe ijyanye n’ubuvuzi.

Uyu mugabo kandi yagize uruhare mu gutanga amasomo ajyanye no kubungabunga amahoro muri Rwanda Military Academy i Nyakinama.

Dr. Norbert Kalimba yari umuganga wabyize mu rwego rwa kaminuza akaba yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu mu buvuzi rusange.

Yari umwe mu bagize Urugaga rw’Abaganga bo mu Rwanda bavura indwara z’Amenyo.

Yaguye mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, aho yari amaze igihe aharwariye.

Bashenguwe n’urupfu rwe …

Dr Mérard Mpabwanamaguru   wigeze kuba umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, yanditse ku rubuga rwa X ko yashenguwe n’urupfu rwe, ashimangira ko yabaye umuntu w’Intwari.

Ati “Ku wa 12 Nzeri 2016, Ijambo ryawe ryarankomeje. Ryanyubatsemo ibyiringiro n’imbaraga zidasanzwe. Nk’umuganga kandi umubyeyi wampaye umwanya, wakoze ubuvugizi budasanzwe, nzahora mbizirikana. Utashye kare, imirimo myiza wakoreye igihugu izakomeza kuvuga, Imana ikwakire.”

Brig Gen Dr Kalimba Norbert  yitabye Imana asize umugore we, Madamu Odette Kalimba n’abana be batatu, barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply to Elie HAYIFAYI Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *