Biggy Shalom na bagenzi be bakoze indirimbo yitsa ku mbaraga z’Imana

Biggy Shalom, Patrick Niyi bafatanyije n’umuramyikazi witwa Adelphine bakoze indirimbo nshya bavugamo ubwiza n’imbaraga z’Imana.

Patrick Niyi usanzwe ari Nyirarume wa Biggy Shalom na Adelphine winjiye mu Muziki uhimbaza lmana

Biggy Shalom yaherukaga gukora indirimbo yise “Kimbilio” mu mpera z’umwaka wa 2020, ni indirimbo yakunzwe mu Rwanda no mu bihugu duturanye kubera ubutumwa bwayo n’ishusho kinankuru irimo ubuhanga.

Iyi ndirimbo nshya aba bahanzi bise ‘Ujya Uturengera’ irimo ubutumwa buhumuriza abantu ko Imana ihora ireberera abana bayo n’iyo byaba bigeze hahandi umuntu abona ko bitagishobotse.

Ishingiye ku nkuru y’umubyeyi wapfushije umwana w’ikinege yakundaga cyane.

Igitecyerezo cyo gukora indirimbo cyashibutse kuri Niyitegeka Patrick ukoresha “Patrick Niyi” mu buhanzi.

Muri iyi ndirimbo bisanisha n’uwo mubyeyi wabuze umwana w’ikinege yakundaga bakabihuza n’ubuzima n’ibibazo bahura na byo umunsi ku wundi bagashimangira ko na nyuma ya Zero Imana itabara uwashizemo ibyiringiro.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Biggy Shalom yabwiye UMUSEKE ko ubutumwa nyamukuru muri iyi ndirimbo ari ukwerekana imbaraga z’Imana.

Ati “Muri gahunda zose cyangwa muri ‘Hustles’ (guhangayika) zose z’ubuzima hatabayeho imbaraga z’Imana ntacyo twabasha gukuramo usibye gukorwa n’isoni.”

Patrick Niyi ni Nyirarume wa Biggy Shalom asanzwe ari umuyobozi muri Korali (Dirigeant) yinjiye mu buhanzi bw’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Adelphine ni amaraso mashya mu muziki wo guhimbaza Imana akaba yitegura gushyira hanze indirimbo ze ku giti cye mu minsi ya vuba.

‘Ujya Uturengera’ yakorewe muri Studio ya Abasselafy Empire mu Karere ka Rubavu, yashinzwe na Biggy Shalom mu rwego rwo gufasha abanyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Biggy Shalom washinze Studio ya Abasselafy Empire ifasha impano muri Gospel mu Rwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • Nibyo koko,Imana ifite IMBARAGA nkuko aba baririmbyi bavuga.Mu gihe abantu akenshi bakoresha imbaraga zabo mu gukora ibibi,Imana ikoresha imbaraga mu byiza gusa.Urugero,Hitler amaze kubona ko afite intwaro zikomeye kurusha ibindi bihugu,yashoje intambara ya 2 y’Isi.Russia nayo ifata Crimea ku ngufu,Amerika itera Afghanistan na Irak.Imana yakoresheje imbaraga zayo irema isi n’abantu,ibaha ibyo bakeneye byose.Cyokora iyo ukoze ikibi Imana itubuza,Imana iraguhana,kugirango abasigaye bagire amahoro.Niko byagenze igihe cya Nowa,ubwo yarimbuye abantu bose bakoraga ibyo itubuza.Ni nako izabigenza ku munsi wa nyuma nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Abazarokora,nubwo aribo bake nkuko bible ivuga,bazaba mu isi ya paradizo,abandi bajye mu ijuru.

Leave a Reply to mazina Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *