Basketball: Patriots yanyagiwe na RSSB Tigers BBC

Mu mukino ukomeye w’umunsi wa Kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda ya Basketball mu Bagabo, RSSB Tigers yatsinze Patriots BBC amanota 86-66 mu mukino wabereye kuri Petit Stade ku Cyumweru, tariki ya 15 Gashyantare 2026.

Umukino wahuje aya makipe yombi wari uhanzwe amaso cyane, kuko Tigers ni imwe mu makipe yiyubatse cyane yari ifite abakinnyi yakuye muri Patriots BBC, mu gihe na yo yashakaga kugaragaza ko atari iyo kurenzwa ingohe.

Ni umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi, ndetse Damaria Franklin atangira atsindira Patriots amanota menshi mu gihe na Anthony Tarke yabigenje atyo ku rundi ruhande.

Muri uyu mukino wari ishyiraniro, agace ka mbere karangiye RSSB Tiger BBC iyoboye umukino n’amanota 23 kuri 21 ya Patriots.

Tigers yakomeje gukina neza mu gace ka kabiri abakinnyi bayo benshi batsinda bityo izamura ikinyuranyo kigera mu manota 10 (39-29).

Igice cya mbere cyarangiye RSSB Tigers yatsinze Patriots BBC amanota 45-35.

Mu gace ka gatatu, umukino washyushye amakipe yombi yongera gutsindana ariko Bizimana Paul agatsinda amanota akora ikinyuranyo.

Aka gace karyoshye karangiye RSSB Tigers ikomeje kuyobora umukino n’amanota 61 kuri 54 ya Patriots.

Mu gace ka nyuma, Patriots yagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko ikagorwa n’abakinnyi igenderaho bari barushye.

Umukino warangiye RSSB Tigers yatsinze Patriots BBC ikinyuranyo cy’amanota 20, (86-66) ibona intsinzi ya kabiri muri shampiyona.

Umunyamerika Anthony Tarke wa Tigers yatsinze amanota 20 muri uyu mukino.

Mu wundi mukino, Kepler BBC yatsinze UGB amanota 65-57, iba umukino wa kabiri itsinzwe.

Mu cyiciro cy’Abagore, The Hoops yatsinze IPRC Huye amanota 72-60, REG WBBC itsinda GS Marie Reine Rwaza amanota 80-52.

RSSB Tigers BBC yatsinze Patriots BBC mu mukino wa Kabiri wa Shampiyona ya Basketball
Kepler BBC yatsinze UGB BBC
Umukino wa Patriots BBC na RSSB Tigers BBC uba ukomeye
Kepler BBC yagaragaje urwego rwiza
Patriots BBC yatanze byose ariko yakinaga n’ikipe nziza
Bakoze byose ariko RSSB Tigers BBC ikomeza kuba nziza
Inama zari nyinshi ku mutoza Mwinuka
The Hoops WBBC yatsinze IPRC-Huye WBBC
REG WBBC yatsinze GS Marine Reine WBBC

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply to Madelyn1161 Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *