Amarenga ku kumvana imitsi kw’ibihugu bya EAC mu ntambara yashojwe na M23

Intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo abasesenguzi bagaragaza ko kiriya gice gishobora kuba isibaniro ry’imirwano izinjirwamo n’ibihugu byinshi bisanzwe bikubita agatoki ku kandi bishinja ababirwanya kuhacumbika.

Inyeshyamba za M23 zivuga ko RD Congo ntitemera ibiganiro bazarwana kugera ku munsi wa nyuma

Bivugwa ko ibitero bya FARDC bikomeje gukaza umurego bigamije gushaka kwigarurira ibice inyeshyamba za M23 zigaruriye n’ubwo ari ihurizo rikomeye.

Ku ikubitiro, Uganda iri muri operasiyo “Shuuja” aho Ingabo zayo ziri muri Congo mu butumwa bwo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF ishobora guhindukiza imitutu y’imbunda, muri iriya ntambara.

Lt Gen Muhoozi avuga ko UPDF nimara gutsinsura ADF, ‘bazita ku Interahamwe’ ziri mu Burasirazuba bwa RDC. Ko ari abanyabyaha bishe ‘abavandimwe na bashiki bacu mu 1994’. Igihe cy’ibiganiro kigiye kurangira.

Hagendewe ku byatangajwe na Gen Muhoozi Kainerugaba wagaragaje ko ashyigikiye inyeshyamba za M23, Uganda isaha n’isaha ishobora kwinjira mu ntamabara iri kubera hafi y’umupaka wayo.

Gen Muhoozi avuga ko “Interahamwe zose zigomba kumanika amaboko, zikishyikiriza ibirindiro biri hafi bya UPDF (ingabo za Uganda) cyangwa RDF (ingabo z’u Rwanda). Tugiye gutsinda uru rugamba rushya. Twanzuye ko ruzitwa ‘Operation Rudahigwa.”

Gen Muhoozi yaciye amarenga ko izina ryo guhashya “Interahamwe” muri RD Congo ryamaze gutegurwa aho yeruye ko ari “Operasiyo Rudahigwa” n’ubwo nta ruhande rurabitangaza hagati y’u Rwanda cyangwa Uganda.

Ni mu gihe hari amakenga y’ibiri bukurikire itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda “Rishinja igisirikare cya Congo, FARDC gufatanya na FDLR kugaba igitero ku ngabo z’u Rwanda bakanashimuta abasirikare babiri.” ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu.

Itangazo rya RDF rivuga ko “FARDC na FDLR bateye ku rubibi bashimuta abasirikare babiri b’u Rwanda bari ku burinzi.”

Ni mu gihe uvuye ku mupaka w’u Rwanda na RDC kugera aho imirwano iri kubera, harimo intera y’ibilometero bicye.

Iyi ntambara yageze ku ruhande rw’u Rwanda aho mu gitondo cyo ku wa Mbere, mu Karere ka Musanze harashwe ibisasu biturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, byaguye mu Mirenge ya Kinigi na Nyange bigakomeretsa abaturage ndetse n’ibikorwa byabo birimo inzu bikangirika.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) icyo gihe, ryahamije aya makuru, ndetse rivuga ko RDF yifuza ibisobanuro ku ntandaro y’ibi bisasu byaturutse muri Congo. Ntiharamenyekana icyo Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) yasuzumye.

Mu gihe hataramenyekana intandaro y’ibisasu byaguye mu Rwanda, amakuru avuga ko Leta ya Congo yinjiye byeruye mu mikoranire na FDRL, bivugwa ko abasirikare ba FDRLbiyambajwe mu b’imbere mu rugamba FARDC ihanganyemo na M23.

Hari umwe mu badepite bo muri Kivu ya Ruguru utifuje ko dutangaza amazina ye yabwiye UMUSEKE ko “Igisirikare cyabo (FARDC) gifitanye imikoranire ya hafi na FDRL” Hari ba “Komanda ba FDRL bahawe ingabo bayoboye mu rugamba rwo guhashya M23 yababanye ibamba.”

Patrick Muyaya umuvugizi wa leta ya DR Congo avuga ko “Igihe kigeze ngo harangizwe ubufatanye bwa M23 na leta y’u Rwanda” igihugu avuga ko babona nk’umufatanyabikorwa akongeraho ati “Ubu turi kumwe muri East African Community”.

Ni mu gihe abo mu Majyepfo y’u Rwanda, u Burundi baryamiye amajanja yo kujya guhangana na Red Tabara iri muri Kivu y’Epfo, amakuru agera k’UMUSEKE ni uko u Burundi buzinjirana “Iturufu yo kurwanya Red Tabara na FNL Nzabampempa”. Bizabasunikira kwinjira muri Kivu ya Ruguru mu guha umusada ingabo za FARDC ishinja RDF gufasha byeruye M23.

Ibi byo gutabarana biri no mubyo abakuru b’ibihugu ba RD Congo n’u Burundi baherutse kuganira mu ruzinduko rw’iminsi itatu Perezida Felix Tshisekedi yagiriye mu Burundi.

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta aherutse gusaba imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo gushyira intwaro hasi igakorana n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi mu kugarura amahoro n’ituze muri icyo gihugu.

Icyo gihe Major Willy Ngoma uvugira M23 yagize ati: “[Perezida Kenyatta] Ni nkaho yavuze ngo mwiyunge bya nyabyo.”

Yongeyeho amagambo agira ati “Twasinye amasezerano y’amahoro na leta i Nairobi mu 2013 no mu 2020 na [Perezida] Tshisekedi. Abanyecongo bagomba kugira umuco wo gushyira mu bikorwa ibyo bavuga”.

Ku biri kubera mu Burasirazuba bwa Congo hategerejwe kumenya uruhande rwa Tanzaniya maze buri umwe akamenya uko agomba kurwana iyi ntambara benshi bacira inyeri kandi ari urukonda.

Nta gushidikanya ko mu gihe urugamba rwakomerera RD Congo nk’umunyamuryango wa SADC uhuje ibihugu 15 byo mu Majyepfo ya Afurika yakwiyambaza ibi bihugu bikayitabara.

Mu mwaka wa 2012 ubwo M23 yari yakubise inshuro FARDC, Tanzaniya yatangaje ko “idashobora kwihanganira ko M23 ikomeza gushoza intambara mu duce twa Congo dusigaye” icyo gihe yeguye imizinga y’imbunda ifatanya n’ingabo za Afurika y’Epfo na MONUSCO bamenesha M23 yongeye kubura umutwe mu mpera za 2021.

Kugeza magingo aya Tanzaniya ntiratobora ngo igaragaze ikarita yayo mu ntambara iri guhuza M23 na Leta ya Congo.

Hari abavuga ko iby’iyi ntambara yashojwe na M23 izarangira hamenyekanye ufite igisirikare gikomeye muri EAC, kuko amaherezo ibihugu bigize uyu muryango bizayisangamo.

Leta ya Congo yamaze gutangaza ko M23 ari umutwe w’iterabwoba ko itaganira nawo mu gihe abawugize bavuga ko bafite impamvu nzima barwanira, mu gihe “Bataricara ku meza y’ibiganiro bazahangana na Leta kugeza ku mwuka wa nyuma.”

Aba bafashwe nk’ibyihebe ni Abacongoman bavuga ko barenganyijwe imyaka myinshi, bakaba bareguye imbunda ngo barengere ubuzima bwabo.

M23 bavuga ko bafite uburenganzira bwo kwirwanaho mu gihe baba bagabweho igitero, aribyo barimo kuko barashweho na FARDC itifuza ko ibibazo bicyemuka.

Bene wabo b’aba Congoman batangije impuruza yo kugura ibyo kurya ngo “Byo guha FARDC ku rugamba” ngo ibashe gutsinda uyu mutwe wegetswe ku Rwanda.

Ni mu gihe M23 ivuga ko “Barwanira ukuri, amaraso yabo azameneka ariko kandi ko bazahangana kugeza bicaye ku meza y’ibiganiro bigamije amahoro arambye.” mu Burasirazuba bwa Congo bwahindutse isibaniro ry’imirwano.

Imyaka isaga 10 yari yirenze umutwe wa M23 utavugwa mu rwego rwa politiki cyangwa mu ntambara, bivuye ku masezerano yashyizweho umukono i Nairobi ku itariki 12 y’ukwa 12 mu 2013 hagati yawo na leta ya Kinshasa.

Gen Sultan Makenga uyoboye umutwe wa M23 avuga bifuza ibiganiro bigamije kubahiriza amasezerano basinyanye na Leta ya kinshasa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
9 Comments
  • Nzaba ndeba ibya M23 na leta ya congo n’u Rwanda babyegetseho.ariko congo niyo ifite igisubizo mu maboko yabo kuko bakagombye kugenzura byuzuye niba koko icyifuzo cya m23 gifite ishingiro hagendewo kuri z’article zabo ibyo bishobora gutanga igisubizo kirambye niba bumvako u Rwanda arirwo rwihishe inyuma yibi baba bakoze umuti kuburyo igihugu nk’urwanda cyabihomberamo nahundi amaraso agiye gutemba kandi bazicuza abantu babashizeho.

    • Hari ikintu njya nibaza nkabura igisubizo. Hatangiye AFDL ya Kabila, na banyamulenge. Nyuma haza RCD ya ba Ruberwa,na ba Nyarugabo ndetse naba Bizima basinya amasezerano baba naba V/President ba RDC ubu abenshi bibereye Kinshasa ndetse naba General Kijege bose barahari. Nkunda naba Ntaganda nabo bagacishijeho. Ubu niba Makenga bagezweho. Ese ni igiki kitubwira ko nyuma ya Makenga hatazaza abandi? Ese mwatubwira abarwandophone bari mu butegetsi ndetse no muri Business uko bangana? Ba Mode Makubuza sibo bafite ubukungu bwa Goma. Nukuri iki kibazo ku bantu bazi Congo kiraturenga

  • Ahubwo reka mbaze FDLR ikimara kumva ukuntu bayishinja gushimuta abasirikari b’urwanda no nuko bari kuyivuga ngo niyo yitambitse mumirwano yo kurwanya M23,nukuntu ingabo za Uganda zigiye kwihuza n’ingabo z’urwanda muguhangana nayo yabivuzehwiki? Muduhe ayo makuru.

  • Kubera ko Kongo ikora nkaba ntibindeba, ikindi bakaba bamaze gucengerwa nurwango rwatangiye cyera ,nibabanze biyambure uwo mwambaro wurwango USA nuwinterahamwe na palimehutu ya Gitera abatutsi bambitswe isura mbi kuva cyera bigizwemo uruhare nabazungu bashyizeho ubutegetsi bwagiye busimburana none byambutse nimipaka, ikibazo cya RDC nukubura abategetsi bareba kure ngo babanze basobanukirwe neza ikibazo,kuvuga I kinyarwanda sibyo byonyine byerekana ko utari umukongomani cg gusa numututsi ntibivuze ko utari umukongomani!!!!! Nibatabikemura ngo bareke discours zurwango bizabagiora cyane

  • Ikigaragara ahangaha nuko M23 izahora irwanywa nibihugu byinshi kuko ba mpatsibihugu badashaka kumva ikibazo mu byukuri gihari kuko bazakomeza kurengera igihugu cya congo baremaremye bakagenda bacyomekaho ubutaka bujurano banyaze bimwe mu bihugu baturanye cyane cyane urwanda.kubera iyo mpamvu urwanda ruzahora ruhazaharira kubera guhora ruterwa hejuru nibyo bihugu bizahora birushinja gukorana na M23 kuko ari bamwe muba rwandophone bisanze muri congo.none ndabona M23 ikwiriye kurwana inkundura nkuko abatalibani babigenje barwana namahanga yashakaga kubatsembaho no kubirukana mu gihugu cyabo kandi kuri M23 byagakwiye kuba akarusho kuko bo bari guharanira ko igihugu cyabo cya congo cya hagarika kuvangura bamwe mu benegihugu babita abanyamahanga ndetse bagacyura impunzi zigiye guhera ishyanga.

  • Congo ingoma izaja ivaho haze iyindi zose zumvako abavuga kuba umutsitsi ari icyaha koko baracari muriyomyumvire? Bagomba kubyumva kuneza CG kunabi kbs.

  • Iyi ntambara yamaze gutangira kera ahubwo ubu nibwo bitangiye kugera mubinyamakuru gusa Thsisekedi ntiyarakwiye kugira ikibazo kuko Eastern Congo nikure cyane ya Kinshasa ntibazamuhirika kubutegetsi. Ikindi M23 nta strong plan bagira nukurwana nta ntego ifatika ejobundi uzabona bafashe Goma bongere basubire inyuma ibirombe bya zahabu na gasegereti nibyo baba bishakira naho kubeshya ko barwanira ubwoko bwabo ntaho bihuriye bibe byakajya.
    Macky Sally ndabona ari kubagira inama yo kuganira nubundi niwo muti

Leave a Reply to Mahoro Ndayi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *